00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intabaza ku ishonga rikabije ry’urubura rwo ku Musozi wa Kilimanjaro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 September 2024 saa 10:32
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cya Tanzania Gishinzwe kubungabunga parike, Mapinduzi Mdesa yavuze ko urubura rubarizwa ku musozi wa Kilimanjaro ruri gushonga mu buryo bukabije ndetse butigeze bubaho mu myaka yabanje, ibishobora guteza ibibazo bitandukanye ku kiremwamuntu.

Kilimanjaro ni wo musozi muremure muri Afurika, aho ufite utumburuke bwa metero 5895.

Ni umusozi wari ufite urubura rwinshi hejuru ku gasongero kawo, ibyafashaga ibinyabuzima kubaho n’abantu bakabyungukiramo mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi n’imiterere yayo bagaragaza ko mu myaka 110 ishize urubura rwo ku musozi wa Kilimanjaro rwari rupfutse ubuso bwa kilometero kare 20.

Icyakora ubu ibintu byarushijeho kuba bibi kuko ubu rusigariye ku buso bwa kilometero kare 1,7, ibikomeje guteza imbungenge zikomeye cyane.

Mapinduzi ati “Ibyo biterwa n’imiyaga ishyushye ituruka mu nyanja no mu bindi bice bitandukanye iza igakuraho urwo rubura. Ibi byumvikana neza uburyo dufite umukoro ukomeye wo gukomeza kugira Tanzania itoshye.”

Uko gushonga k’urwo rubura rwa Kilimanjaro bigaragaza uburyo umusozi wari ufite amasimbi akurura ba mukerarugendo umunsi ku wundi, agenda avaho, bitewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zikomeje kwangiza ibyanya nyaburanga bya Afurika.

Zimwe mu ngaruka z’uko gushonga k’urubura zirimo gupfa kw’ibinyabuzima byabaga muri urwo rubura no mu nkengero z’aho hantu hakonja cyane, igihombo gikomeye ku bushakashatsi bwahakorerwaga.

Bishobora kandi guteza ibibazo by’amazi, kuko urubura ruba ari ububiko bwiza bw’amazi, arekurwa mu gihe izuba ryabaye ryinshi, bityo kuyonga burundu bikaba byateza ibibazo bikomeye by’ibura ry’amazi mu baturage.

Ikindi ni ubushyuhe bwinshi bwiyongera muri icyo gice kuko wa musozi wariho urubura, iyo ruyonze utangira gukurura ubushyuhe bwinshi, hakangirika byinshi.

Icyakora uwo Mapinduzi agaragaza ko Tanapa iri gukomeza gukurikiranira hafi icyo kibazo, ari na ko ikomeza ubukangurambaga bujyanye no kongera imbaraga mu mihindagurikire y’ibihe.

Urubura rwo kuri Kilimanjaro ruri kuyonga ku muvuduko ukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .