U Rwanda narwo rurahagarariwe muri iyo nama aho rwagaragaje ko rujyanye ibintu by’ingenzi ruzayigaragazamo.
Kimwe mu byo ruzagaragaza muri iyi nama ni intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gukangurira ibihugu kugana isoko rya carbone ry’u Rwanda.
Muri iyi nama kandi izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerekana aho ruhagaze nk’igihugu kiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, aherutse gutangaza ko mu nama y’Amasezerano Mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe izabera i Baku muri Azerbaijan u Rwanda ruzerekana intambwe rumaze gutera mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Tujyanye ubushake no kugaragaza byinshi rumaze kugeraho umaze kugeraho mu birebana n’urugamba rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, navuga n’Ikigega gifasha mu bijyane no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Rwanda Green Fund), nyuma y’imyaka 10 kimaze gukusanya imari irenga miliyoni 200$, kuba twarashyizeho inzego zihamye haba ku rwego rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, nibura uyu munsi dufite ishami rishinzwe ishoramari rigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Umuyobozi Mukuru wa Green Fund Rwanda, Mugabo Teddy, mu nama n’abitabiriye COP29, yagaragaje ko ikigega cyashoye imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu gutunganya igishanga cya Nyandungu.
Ati “Ikigega kizirikana ko umutungo kamere ari inshuti nziza mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Dushyira imbere ishoramari rishyira imbere abantu no kubungabunga umutungo kamere nka pariki ya Nyandungu.”
Yagaragaje ko kuri ubu nibura abantu 6000 basura Pariki ya Nyandungu buri kwezi kandi 90% by’abo ni Abanyarwanda, ibishimangira ko itari iyo kubungabunga ibidukikije gusa ahubwo no gufasha abanya-Kigali ku ruhuka.
Ubwo yatangizaga inama ya COP29, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ibihe, Simon Stiell, yagaragaje ko ibihugu bikwiye gushyira imbere ishoramari mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Niba ibihugu bidashoboye gushyira uburyo bwo guhangana n’ingaruka, ubukungu bw’isi yose buzahungabana. Nta gihugu na kimwe kizaba kidafite ingaruka. Bityo rero, reka tureke kwibeshya ko amafaranga y’imihindagurikire y’ikirere ari ubuntu tugirira abandi.
Yakomeje ati “Intego nshya kandi ifatika yo gutera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije ifitiye inyungu buri gihugu, harimo n’ibihugu bikize kandi binini. Ariko ntibihagije kwemera intego gusa. Tugomba gukora cyane mu guhindura uburyo bw’imari ku isi. Tugaha ibihugu umwanya wo gucunga neza umutungo wabo uko bikwiriye."
Perezida wa COP29, Mukhtar Babayev, yagaragaje ko ibihugu bikwiye kuzirikana ko buri gikorwa cyose gikwiye kurebwaho kandi ko abantu babura ubuzima kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari ugutsindwa ku batuye Isi muri rusange.
Biteganyijwe kandi ko u Rwanda ruzagabanya 38% by’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere bitarenze mu 2030, hakazifashishwa ingengo y’imari ya miliyari 11$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!