00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 30 y’ubudasa bw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Uzayisaba Bérnardin
Kuya 6 June 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere rirambye muri UNDP Rwanda, Bernardin Uzayisaba.
Tariki ya 05 Kamena buri mwaka ni umunsi wahariwe ubukangurambaga bugamije gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije, imishinga iri kubigiramo uruhare na yo ikunganirwa byuzuye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku guhangana n’ibibazo birimo kugarura no gusubiza umwimerere ubutaka bwangirijwe n’isuri n’ibindi biza, kwirinda ko (…)

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere rirambye muri UNDP Rwanda, Bernardin Uzayisaba.

Tariki ya 05 Kamena buri mwaka ni umunsi wahariwe ubukangurambaga bugamije gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije, imishinga iri kubigiramo uruhare na yo ikunganirwa byuzuye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku guhangana n’ibibazo birimo kugarura no gusubiza umwimerere ubutaka bwangirijwe n’isuri n’ibindi biza, kwirinda ko ubutayu bukomeza kwiyongera no kureba uko abantu batazahazwa n’ingaruka z’amapfa.

Ingingo yo kurengera ibidukikije si nshya ku Rwanda kuko muri iyi myaka 30 ishize rwibohoye, rwagaragaje uruhare rukomeye mu kubirengera ndetse rushyiraho imishinga itandukanye.

Byakozwe binyuze bu buyobozi buha uburemere iyi ngingo, politiki zinoze n’ubufatanye butandukanye, ibituma uyu munsi rumaze kuba bandebereho mu guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe ikomeje gushyira Isi mu kaga.

Mu myaka 40 kugeza mu 1996 imibare yagaragazaga ko u Rwanda rwatakaje amashayamba yarwo kugeza ku kigero cya 65% bigizwemo uruhare n’isuri, gukoresha nabi ubutaka, gutema amashyamba n’ibindi.

Binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage, u Rwanda rwakoze umurimo ukomeye mu gutunganya ibishanga byangiritse, gutera amashyamba n’ibindi ku buryo uyu munsi 30.4 % by’ubutaka bw’igihugu buteweho amashyamba, ni ukuvuga hegitari 724.695.

Igihe maze muri UNDP nakoranye bya hafi n’abafatanyabikorwa batandukanye ba leta ndetse na sosiyete sivile.

Aha twakoraga ku bijyanye no guteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga ibidukikije, bijyanye rero n’ubwo bunararibonye usanga iyi ntambwe yaragezweho bigizwemo uruhare n’inkingi eshatu z’ingenzi

Imwe muri izo nkingi ni ukubaka inzego zikomeye ndetse no gushyiraho politiki y’igihe kirekire kugira ngo intego zitandukanye zashyizweho zigerwaho.

Ku ikubitiro mu 2005 u Rwanda rwashyizeho Ikigo cyarwo gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA gikomeje kuba ku ruhembe rw’imbere mu kugenzura ibikorwa byose bigamije kubirengera.

Nyuma y’imyaka irindwi REMA rwashyizeho na none Ikigega cya FONERWA cyari kigamije gutera inkunga imishinga itandukanye iri mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Magingo aya binyuze muri iki kigega hamaze gutangwa arenga miliyoni 247 (angana na miliyari 320 Frw) yo gufasha bene iyo mishinga, ku buryo igera kuri 46 yafashijwe ndetse ihanga imirimo ibihumbi 176.

Za politiki ntagereranywa bigizwemo uruhare na bwa buyobozi bureba kure, kuva mu 2008 kugera mu 2018 ibijyanye n’ibidukikije no kurengera ikirere byashyizwe kuri gahunda y’Imbaturabukungu, EDPRS ya Mbere n’iya kabiri.

Ntibyarangiriye aho kuko izo ngingo zashyizwe no kuri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 ndetse n’icyerekezo 2050 byose bigamije kujyanisha izo gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Mu 2011 kandi u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe Green Growth and Climate Resilience Strategy’ yari igamije guteza imbere ubukungu butangiza ariko bunihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Ni gahunda yavuguruwe ku bufatanye na UNDP iri shami kandi rinafasha leta mu bijyanye na gahunda ya Nationally Determined Contribution (NDC), cyane cyane ku ngengo y’imari n’ibizifashishwa ngo ishyirwe mu bikorwa.

NDC ni umuhigo u Rwanda rwihaye w’uko byibuze mu 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by’imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4,6.

UNDP kandi yafashishe u Rwanda mu gushyiraho gahunda zitaziguye zo gurengera ikirere, no gushyiraho Ireme Invest, ikigega cyatangiranye miliyoni $104, hagamijwe ko kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije, na gahunda ya leta yo kubyaza umusaruro isoko rya carbone.

Uretse politiki zihamye ubufatanye n’imiryango, ibihugu n’ibigo bitandukanye na bwo bwafashishe u Rwanda kugera kuri iyi ntambwe ikomeye mu gihe gito.

Guverinoma y’u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyahawe ububasha n’Ikigega cya Loni gishinzwe gufasha imishinga ibungabunga ibidukikije cya Green Climate Fund (GCF), inemererwa kucyifashisha mu kongera gutunganya ibibaya n’imisozi byo mu Karere ka Gicumbi yari yarangiritse.

Mu 2022 kandi u Rwanda rwinjiye muri gahunda y’ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiriza ibidukikije izwi nka Partnership for Action on Green Economy (PAGE).

Ni gahunda yo kwihutisha gahunda y’u Rwanda y’uko mu 2030 ruzaba rufite ubukungu bugereranyije no kuba mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize.

Izo ntego kandi zikagerwaho ibidukikije bibungabunzwe aho mu 2030 ruzaba rwaragabanyije hafi 38% by’imyuka yanduye rwogereza mu kirere mu gihe mu 2050 nta na mike ruzaba rwohereza.

UNDP kandi ikomeje gufaranya n’u Rwanda mu mishinga yarwo itandukanye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurengera ibidukikije mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Twashoye mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu haba abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo, aho bafashwa kubona ibisabwa bituma bajya mu ngamba mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ibi bijyana kandi no gufatanya mu gushyiraho politiki zitandukanye no kuyishyira mu bikorwa, politiki zikururira abantu gushora imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije, mu gukomeza guharanira iterambere rikomeza.

Ku bugatanye n’ibindi bigo nk’amashami ya Loni atandukanye arimo iryita ku biribwa rya FAO, iryita ku bana rya UNICEF n’ibindi, UNDP yatangije imishinga itandukanye ishingiye ku dushya.

Irimo nko kubaka imidugudu ibungabunga ibidukikije, uburyo bwo guteka hifashishije ingufu zitangiza n’ibindi bikorwa.

Ibindi bikomeje gufasha u Rwanda kugaragaza itandukaniro mu kurengera ibidukikije birimo ibikorwa bihuza abaturage benshi bakagira uruhare muri gahunda zitandukanye nko gutera ibiti gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi.

Kimwe mu gikorwa bimaze kumenyerwa n’abanyamahanga baza kwigiraho ni Umuganda aho abayobozi, abaturage n’abanyamahanga bose bahurira hamwe mu bikorwa rusange bigamije gusiga Isi kurusha uko yasanzwe.

Iyi gahunda y’imishinga yo kubaka imidugudu ibungabunga ibidukikije, na yo ifasha abaturage gukoresha ingufu zitangiza, uburyo bwiza bwo gufata amazi no kuyakoresha, kwimakaza ubuhinzi bugezweho n’uburyo bugezweho bwo gutunganya imyanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ikorana n’imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kwita ku mishinga itandukanye nk’uwa ‘Akagera Conservation Project’.

Ni umushinga ugirwamo uruhare n’abaturage bafatanya mu kurengera inyamaswa zo muri Parike ya Akagera, no kugenzura mu buryo bugezweho umutungo kamere uyibarizwamo cyangwa ubarizwa hanze yayo.

Ikindi ni uko u Rwanda rukomeje gukora uko rushoboye ngo rushore mu burezi bujyanye no kubungabunga ibidukikije, urubyiruko rutandukanye rukibumbira hamwe rugahugurwa kuri iyi mirimo nyuma na rwo rukajya kwigisha abandi babarizwa mu miryango rukomokamo.

Ni imishinga ikomeje gushyirwa mu bikorwa aho nko ku wa 25 Gicurasi 2024 u Rwanda rwatangije icyumweru cy’ubukangurambaga kigamije kwita ku bidukikije Umuganda udasanzwe.

Muri ubu bukangurambaga harimo ibikorwa bitandukanye bishingiye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya isuri mu nguni zitandukanye.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abaminisitiri abakozi batandukanye bo muri guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, ingabo na polisi, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera, sosiyete sivile n’urubyiruko, ibigaragaza uburyo u Rwanda rushyira hamwe mu guharanira iterambere ryifuzwa.

U Rwanda kandi rwiyemeje guhagarira buri kintu cyose kibangamira ibidukikije bikajyana no kubakira abaturage ubushobozi muri uru rwego, hagamije kugera ku ntego zihuriweho.

Ibi bijyana kandi no gukora ishoramari ryagutse mu bijyanye n’ingufu zitangiza mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku bidukikije, kwirinda itemwa ry’amashyamba rya hato na hato no kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere.

U Rwanda kandi ruri guteza imbere gahunda zitandukanye zigamije ubuhinzi bugezweho ubutaka bugakoreshwa mu buryo bugezweho na none, rukanibanda kuri gahunda yo guteza imbere imiturire ibungabunga ibidukikije hama mu mijyi no mu byaro.

Ibi bigaragaza ko u Rwanda nirwibanda kuri ibyo bikorwa hakibwandwa no ku bufatanye, nta kabuza ruzakomeza kugaragaza itandukaniro mu kwihutisha intego y’iterambere rirambye, ibidukikije na byo bibungabunzwe dore ko ari byo bidufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zo gutunganya ubutakwa bwangirijwe n'ibiza birimo n'isuri, aho kugeza uyu munsi ubutaka bw'u Rwanda burenga 30.4 % buteweho ibiti
Gutunganya ibishanga byo mu gihugu byangiritse ni bimwe mu byo leta ishyize imbere muri gahunda zitandukanye zo kurengera ibidukikije
Ibiti byiganjemo imigano byatewe ku bwinshi ku migezi kugira ngo hagabanywe ubutaka burenga tonimiliyoni 27 u Rwanda rutakaza buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .