00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impeshyi ya 2024 izarangwa n’ubushyuhe burenze ubumenyerewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2024 saa 06:40
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu mezi atatu ari imbere uhereye muri Kamena 2024, ikirere cy’u Rwanda kizarangwa n’ibihe bisanzwe by’izuba, aho ubushyuhe bwo hasi buziyongera ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Meteo yatangaje ko igihe cy’impeshyi cya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 kizarangwa muri rusange n’ibihe bisanzwe by’izuba. Hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe cy’ubushyuhe mu mpeshyi.

Ubushyuhe bwo hasi nibwo buteganyijwe kwiyongera cyane ugereranyije n’ubushyuhe bwo hejuru. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe muri iyi mpeshyi muri rusange buri hagati ya dogere Celsius 22 na 32, bukaba buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’Impeshyi.

Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe muri iyi mpeshyi buri hagati ya dogere Celsius 10 na 18 mu gihugu bukaba buri hejuru y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’Impeshyi. Ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’impeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 16.

Meteo Rwanda yasabye abahinzi gukoresha iteganyagihe ry’impeshyi hirindwa iyangirika ry’umusaruro ndetse no kubungabunga ubuzima bw’amatungo.

Iki kigo cyatangaje ko hateganyijwe igabanuka ry’amazi mu butaka, mu migezi n’inzuzi; aborozi bakaba bashishikarizwa kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.

Impeshya ya 2024 izarangwa n'izuba ryinshi, abahinzi basabwe kwitwararika ngo umusaruro wabo utangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .