00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu inyoni y’umusambi yahawe umwihariko ku baturiye igishanga cya Rugezi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 September 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA) wongeye gutegura amarushanwa agamije gushishikariza abaturiye igishanga cya Rugezi kukibungabunga by’umwihariko hibandwa ku nyoni y’umusambi.

Ubusanzwe, ku Isi habarizwa ubwoko 15 bw’imisambi burimo bune buboneka muri Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite inyoni y’umusambi ifite umusatsi izwi nka “Crasted crane” cyangwa “Grey crowned crane”.

Ubu bwoko bwose bw’imisambi bwagiye bugabanyuka mu myaka yashize, hafi yo gucika, nk’uko byagaragajwe n’Ihuriro Mpuzamahanga rigamije Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN).

Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi (RWCA), Dr. Déo Ruhagazi, yabwiye IGIHE ko umubare w’imisambi wari umaze kugabanuka cyane aho mu 2012 hari hasiye imisambi 300 yonyine mu ishyamba, akaba ari yo mpamvu ubu bashyizeho ubukangurambaga bwo kuyibungabunga.

Ibi byaturukaga ku kuba hari abantu benshi bari batunze imisambi mu ngo zabo, mu gihe n’ibishanga byagendaga byangirika, ikabura aho iterera amagi ku buryo ishobora kororoka.

Yongeyeho ati “Ubu bwoko bw’umusambi dufite bukunda kurara mu giti. Ni ibiti bikura nk’iminyinya n’imisebeya, bya gakondo, imisambi ishobora kuraramo. Kuba byaragiye bigabanuka, ibishanga bigahingwa, imisambi yagiye igabanuka.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyayigabanyije cyane ari ukuyitungira mu ngo z’abantu nk’imitako kuko hari abororaga imisambi ibiri y’ibigabo cyangwa y’ibigore ku buryo idashobora kororoka, kandi bigoye kumenya kuyitandukanya.

Ati “Iyo umusambi uri mu rugo ntabwo upfa gutera amagi, iyo twabaze mu ngo z’abantu yageraga muri 380. Iyo yose ntabwo twigeze tubona ngo yagiye ihavukira. Biragoye ko wabona umusambi watereye amagi mu rugo, ntiba yisanzuye.”

“Abayitungaga wasanga bayikuye mu ndiri yayo kamere, ugasanga bayitwaye nabi mu buryo butemewe, ugasanga bawushyize mu mufuka, hari iyapfiraga muri iyo nzira, igabanyuka gutyo.”

Igishanga cya Rugezi cyahawe umwihariko nk’ahari imisambi myinshi

Igishanga cya Rugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera ni hamwe mu haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda.

Ibarura riheruka gukorwa n’Umuryango RWCA mu mwaka wa 2023, ryagaragaje ko umubare w’imisambi ugeze ku 1216 mu Rwanda hose, hafi kimwe cya kane cy’iyi misambi ikaba iboneka muri iki gishanga cya Rugezi.

Iki gishanga gikora ku Murenge wa Miyove n’uwa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi. Muri Burera, gikora ku Murenge wa Gatebe, Kivuye, Rusarabuye, Butaro, Rwerere n’uwa Ruhunde.

Dr. Déo Ruhagazi yavuze ko igishanga cya Rugezi gifite umwihariko wo kugira umwimerere ugereranyije n’ibindi byo mu Rwanda, kandi ni ho usanga imisambi yibona cyane mu mibereho yayo.

Ati “Ubukangurambaga twabushyize aheregeye igishanga cya Rugezi kubera ko kimwe cya kane cy’imisambi yose dufite mu gihugu iba muri icyo gishanga kandi gifitiye igihugu akamaro mu kubika amazi arimo ajya mu Biyaga bya Burera na Ruhondo, hakaba n’urugomero rutanga umuriro w’amashanyarazi mu Majyaruguru.”

Yakomeje agira ati “Ni ugukomeza gukangurira abaturiye igishanga cya Rugezi gukomeza kukibungabunga, kigakomeza kugira umwimerere wacyo. Ni inshingano za buri Munyarwanda wese kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere w’igihugu, cyane cyane twita ku musambi. Twe turavuga ngo ‘Imisambi yacu tuyibungabunge’”.

Igishanga cya Rugezi gicumbikiye kimwe cya kane cy'imisambi yo mu Rwanda

Abaturiye iki gishanga bashyiriweho amarushanwa agamije kubashishikariza kubungabunga imisambi

Mu Ukuboza 2023, Rwanda Wildlife Conservation Association yateye inkunga irushanwa ry’amagare ryiswe “Umusambi Race”.

Iri rushana ryari ryibaye bwa mbere, ryakiniwe mu mihanda y’ibitaka ikikije igishanga cya Rugezi, haba ku bakinnyi babigize umwuga, abatarabigize umwuga n’abakoresha amagare asanzwe ya matabaro, mu bagabo n’abagore.

No muri uyu mwaka wa 2024, tariki ya 1 Nzeri hongeye kuba “Umusambi Race” ku nshuro ya kabiri mu gihe tariki ya 6 Nzeri ari bwo hasojwe irushanwa ry’umupira w’amaguru "Umusambi Football Tournament" ryahuje imirenga ituriye igishanga cya Rugezi haba mu bagabo n’abagore.

Dr. Déo Ruhagazi yavuze ko bahereye ku baturiye iki gishanga, ariko hari n’ibindi bikorwa bakora hirya no hino mu gihugu mu gukangurira Abanyarwanda kubungabunga imisambi.

Ati “Ni ukumvisha abantu ubwiza bw’umusambi n’uburyo bwo kubana na wo dore ko ari ho hari myinshi. Ni ho twatangiriye ariko RWCA dusanzwe tugirira ubukangurambaga ahantu hatandukanye, ariko mu buryo butandukanye, hari aho tujya mu mashuri cyangwa ahateraniye abantu benshi nko ku isoko cyangwa tukagira inama n’abayobozi hirya no hino mu gihugu.”

Umusambi wabungabungwa gute?

Mu bikorwa Umuryango wa RWCA wakoze harimo gukura imisambi yose mu rugo ukayisubiza mu ishyamba no kuba warashyizeho Umusambi Village ahashyirwa iyavuye mu rugo ariko idashobora gusubira mu indiri yayo kamere.

Dr. Déo Ruhagazi yavuze ko ubwo bakuraga imisambi mu ngo, bayishyiraga ahantu bakabanza kureba niba itarwaye cyangwa niba izabasha kuguruka. Icyo gihe, hari imisambi 166 yashyizwe muri Pariki y’Akagera.

Yakomeje agira ati “Icyo gihe hari imisambi twasigaranye, nk’iyo wasangaga ifite ibaba rimwe, cyangwa ugasanga hari ifite igisebe cyaboze ukaba utabasha kuguruka. Twafatanyije na RDB na REMA mu kugira ngo imisambi myinshi ibe ahantu hamwe.”

Yasabye abaturiye igishanga cya Rugezi kwirinda kugitwika kuko iyo bibaye hangirikiramo ibinyabuzima bitandukanye birimo n’imisambi cyangwa amagi yayo.

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Isiganwa ry'amagare "Umusambi Race" rimaze gukinwa inshuro ebyiri
Abaturiye igishanga cya Rugezi basiganwa ku magare basanzwe
Niyonkuru Samuel yegukanye irushanwa "Umusambi Race" inshuro ebyiri mu bagabo babigize umwuga
Irakoze Neza Violette yegukanye irushanwa rya 2024 mu bagore babigize umwuga
Imirenge ituriye igishanga cya Rugezi yahuriye mu irushanwa ry'umupira w'amaguru ryasojwe tariki ya 6 Nzeri
Aya marushanwa yabaga yitabiriwe n'abaturage benshi
Abaturiye igishanga cya Rugezi bashishikarizwa kukibungabunga hamwe n'inyoni y'umusambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .