Imiterere y’umushinga wa Guraride wo gukoresha amagare y’amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ibihugu byinshi ku Isi birajwe ishinga no gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, hashingiwe cyane cyane ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Hasinywe amasezerano menshi agamije ubufatanye bw’ibihugu muri uru rugamba rwo guhangana n’imihindagurirkire y’ibihe, harimo ay’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe asaba ibihugu kugaragaza no kumenyekanisha ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe biteganya nyuma y’umwaka wa 2020 bikaba bizwi.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere igasigara nibura ku kigero cya 16% mu 2030.

Muri zimwe mu ngamba u Rwanda rwihaye mu kugera kuri iyi ntego harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi, ibi bikazatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

Ibyo kandi byiyongeraho ingamba zitandukanye zirimo gushishikarira gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no gushyiraho umunsi wo guhagarika ibinyabiziga, imihanda rusange igakoreshwa n’abanyamaguru muri siporo rusange (car free day).

Uko imyuka ihumanya ikirere igenda yiyongera mu mijyi imwe n’imwe, ndetse n’ubucucike bw’imodoka bukiyongera, usanga hari imijyi imwe n’imwe hirya no hino ku Isi, abantu bayobotse uburyo bwo gukora ingendo butekanye kandi bukemura ibyo byose, ari bwo gukoresha amagare cyane.

Ugeze mu mijyi nka Taipei, Singapore city, Seoul, Beijing cyangwa Amsterdam, wabona neza ibyo mvuga, usanga abantu benshi bitabira gukoresha amagare mu ngendo za buri munsi, bajya ku kazi, ku ishuri, bari muri siporo n’ibindi.

Hari uburyo bwateye imbere cyane muri ibyo bihugu, ari bwo bwo gukoresha amagare rusange (public bike share: PBS), aho haba hari amagare rusange umuntu ashobora gukodesha mu gihe runaka ubundi akayakoresha muri gahunda ze.

Iyi gahunda si henshi yari yagera muri Afurika, n’ubwo hari imijyi minini, irimo ubucucike bw’imodoka ndetse yohereza imyuka byinshi mu kirere, gusa kuri ubu u Rwanda rwamaze kugerwamo n’iyi gahunda, byose mu gushyigikira umurongo u Rwanda rwihaye n’ubundi wo kurushaho kurengera ibidukikije.

Guraride ni sosiyete yatangije ikoreshwa ry’amagare rusange akoresha amashanyarazi, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’uburyo bw’imigenderanire butangiza ibidukikije muri Afurika, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu mijyi imwe n’imwe.

Yatangiye mu 2017, itangijwe na Tony B. Adesina na Agenor Jean-Louis, ikaba ikoresha amagare y’ikoranabuhanga akoresha amashanyarazi cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

Guraride yatangije uburyo butari bumenyerewe muri Afurika bwo gukoresha amagare ahererekanywa

Perezida wa Guraride, Ike Erhabor, yavuze ko bahisemo gutangirira ibikorwa byabo mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyagaragaje ko cyiteguye kurusha ibindi muri Afurika kuba cyakwakira iyi gahunda.

Ati “Urebye neza, wabona ko u Rwanda rwatangiye gushyiraho imihanda yagenewe amagare mu mijyi imwe n’imwe hirya no hino mu gihugu, ni mu rwego rwo gushaka kugera ku cyerekezo 2030 aho kizaba ari igihugu cyagabanyije cyane imyuka ihumanya ikirere. Twasanze rero u Rwanda ari cyo gihugu cyiteguye kurusha ibindi muri Afurika twakoreramo.”

Yongeyeho ati “Turi hano mu Rwanda kuko twabonye ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, nko gushyiraho “car-free day” kugira ngo habungabungwe ibidukikije.”

Ike yakomeje avuga ko u Rwanda ari ahantu heza ho gutangiriza umushinga w’amagare, kuko rwamaze kwerekana ko ruhagaze bwuma mu marushanwa yo gusiganwa ku magare mpuzamahanga.

Ikindi kandi ku wa 17 Kamena 2020 hamuritswe umushinga ugamije gutangiza isiganwa rigamije ubukerarugendo, ndetse leta yiyemeza gufasha mu itangizwa ry’ikoreshwa ry’amagare rusange.

Ati “Kuri ubu umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda uri ku rwego rushimishije, ku buryo navuga ko ari wo mukino uteye ishema Abanyarwanda hirya no hino ku Isi kurusha indi yose.”

Yongeyeho ati “Leta y’u Rwanda kandi nayo yakomeje gushyiraho ibikorwaremezo bigamije gushyigikira uyu mukino mu buryo butandukanye, harimo nko kubaka imihanda ifite inzira zihariye zagenewe kunyurwamo n’amagare. Ibi byatumye tubona ko u Rwanda ari rwo rwiteguye cyane dushobora guheraho mu mushinga wacu wo kuzana ikoreshwa ry’amagare rusange muri Afurika.”

Imikorere ya Guraride

Guraride izashyiraho sitasiyo zitandukanye muri buri karere ikoreramo, aho umuntu akoresheje application ya telefone abasha kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka gukoresha aya magare azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefone, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

Hari ukwiyandikisha ku gukoresha igare inshuro imwe, hari ukwiyandikisha buri munsi, hari ukwiyandikisha buri kwezi, hakaba no kwiyandikisha ku mwaka, ukaba wemerewe gukoresha amagare rusange ya Guraride muri gahunda zawe za buri munsi.

Guraride yatangiye ikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu mujyi wa Musanze nk’umwe mu yunganira Kigali, kuri ubu yanamaze kwemeranya imikorere n’indi mijyi ibiri mu yunganira Kigali, ari yo Rubavu na Huye.

Amagare ya Guraride akoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho kuri buri sitasiyo hashyizwe umurasire ufasha mu kubika ingufu ziva ku mirasire y’izuba, ubundi igakoreshwa mu kongerera umuriro amagare, aho igare ryongewemo umuriro rimwe rishobora kugenda 70 Km ritongeye gukenera kongerwamo umuriro.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha Guraride abone igare, ashobora gukoresha application ya telefone, yaba adakoresha “smartphone”, agakoresha amakarita atangwa n’iyi sosiyete ubundi akabasha kubona igare.

Mu kwishyura abakiliya bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye burimo gukoresha Mobile Money cyangwa se kubinyuza kuri banki, ndetse no kubazaba bahagarariye Guraride hirya no hino (agents).

Ubuyobozi bwa Guraride bwavuze ko bwagerageje ku buryo ibiciro byabo biba bihendutse kuko biteguye kuganwa n’abantu bo mu nzego zitandukanye, zirimo abanyeshuri, abakozi, abifite, ndetse n’abandi, kuko gutwara igare bidasaba kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Perezida wa Guraride yavuze ko bishimiye gukorana n’u Rwanda kuko ibyerekezo byabo bihuye, ari byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Guraride yishimiye kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba nyambere muri Afurika mu kurengera ibidukikije, hashyirwaho uburyo bw’ubwikorezi butangiza ibidukikije, hagabanywa cyane imyuka ihumanya ikirere.

Guraride kandi irashaka kwagura imikorere yayo igatangira no gukorera mu bindi bihugu bya Afurika byose, hagamijwe gukemura ibibazo birimo iyangirika ry’ikirere mu mijyi minini imwe n’imwe, ubucucike bw’imodoka, imirongo minini ahategerwa imodoka rusange, igiciro gihanitse cy’ingendo hamwe na hamwe n’ibindi.

Ibi byose ngo bizakemura ibibazo byinshi icya rimwe, nk’uko Ike Erhabor, akomeza abitangaza.

Uyu mushinga wa GURARIDE washowemo agera kuri miliyoni 13 $, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes), ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashsishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

Ikoreshwa ry'aya magare ni mu rwego rwo kugabanya iyangirira ry'ibidukikije
Uretse amagare, Guraride ifite na scooter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .