GenZero yasinyanye amasezerano na Rwanda Green Fund agamije gushyigikira imishinga igamije gukumira ihindagurika ry’ibihe nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris mu ngingo ya gatandatu.
Iyo ngingo isobanura ko kugira ngo ibihugu bigere ku ntego byiyemeje yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bigomba gushora imari nko mu gutera amashyamba, gukoresha ingufu zisubira n’ibindi, ibyo bigakorwa binyuze mu bufatanye hagati yabyo.
Ku wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa GenZero, Frederick Teo, yatangaje ko bagiye gusesengura imishinga ya Rwanda Green Fund na REMA kugira ngo barebe uburyo bw’imikoranire buhamye.
Yavuze ko iyo mishinga ikwiriye kuba yatanga ibisubizo mu buryo bwa karemano cyangwa se ikaba yatanga ibisubizo hifashishijwe ikoranabuhanga, atanga urugero nko kubyaza umusaruro imyanda n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!