Kuri iyi nshuro iyi nama isanze ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byinubira ko ibihugu bikize bicucumura imyuka myinshi ihumanya ikirere, bitaragira uruhare mu guhangana n’ingaruka iyo myuka iteza zirimo; ubushyuhe bwinshi, amapfa, imyuzure, isuri, impfu n’ibindi.
Imiryango itari iya Leta iharanira kurengera Ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2023, yasuzumye ibyavuye mu Nama ya COP28 n’ibyitezwe ko bizaganirwaho mu nama y’uyu mwaka.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (RCCDN), Vuningoma Faustin, avuga ko inama ya COP28 yabatengushye ariko mu y’uyu mwaka bizeye ko hari impinduka cyane cyane mu kongera amafaranga mu kigega cyo kuriha ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe.
Iki kigega cyatangijwe mu nama yabaye umwaka ushize, ibihugu byiyemeje gutanga miliyoni 772 z’amadolari. Icyakora, ni agatonyanga mu Nyanja kuko nibura kugeza mu 2030 hakenewe miliyari 580 z’amadolari buri mwaka, ni mu gihe mu 2050 hazaba hakenerwa tiriyoni 1.7 z’amadolari buri mwaka.
Ibihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubudage, Ubwongereza, Ubuyapani na Leta zunze Ubumwe za Amerika byose hamwe byiyemeje gutanga miliyoni 692 z’Amadolari.
Vuningoma asanga mu gihe ibihugu bigira uruhare mu gucucumura ibyuka bihumanya ikirere bidashyizeho ingamba n’ubundi ikibazo kizakomeza gukomera kuko n’amafaranga akenewe mu guhangana n’ingaruka bitayatanga.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yavuze ko igikomeye cyane ibihugu bitegereje muri iyi nama ya COP29, ari uko hari intego y’amafaranga agomba gushakishwa kugira ngo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bishoboke.
Ati “Muri COP28, byagaragajwe ko ibihugu bikiri inyuma mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kubaka ubudahanganwa ndetse no gushaka ubushobozi bw’amafaranga na tekinologi byo kugera ku ntego”.
Yakomeje avuga ko ibihugu bizakora igenamigambi rishya, ingamba ndetse n’intego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Miliyari 100$ zaheze mu nyandiko
Mu masezerano ya Paris byari biteganyijwe ko ibihugu bikize bizatanga miliyari 100 z’amadolari, kugira ngo ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere bibashe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ibi ariko ntabwo byakozwe.
Biteganyijwe ko uyu mwaka muri COP29 ibihugu bizemeranya ku yindi ntego izasimbura izo miliyari 100 z’amadolari.
Vuningoma asobanura ko ibihugu nubwo biba byaratanze icyifuzo, ku ruhande rw’abatanga amafaranga bitaba biboroheye kuyarekura kugira ngo aze kubaka abagizweho ingaruka.
Ati “Rimwe na rimwe kubaka ubudahangarwa bwacu bituma isoko ryabo ritakara cyane cyane imiryango yabo y’ubucuruzi icuruza ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byose bihumanya ikirere, inganda n’ibigo binini mpuzamahanga, zitugiraho ijambo rituma bifuza ko tutatera imbere kugira ngo ibyo bashyira ku isoko dukomeze kubigura”.
Leta zikeneye kubaka ubudahangarwa bw’abaturage bazo ndetse n’umuntu akubaka ubudahangarwa bw’urugo rwe kuruta gutegereza ak’imuhana.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira ubutabera mu mihindagurikire y’ibihe, PACJA, Mithika Mwenda asanga umugabane wa Afurika ukwiye kujya muri COP29 uhuje ijwi n’ibyifuzo kandi ukirinda kugambanirana imbere y’ibihugu bikomeye.
Mu biganiro byabaye umwaka ushize, nta ntego wabonaga igaragara yo gutuma ubushyuhe bw’isi buguma kuri 1.5 dogere celcius ntiburenge 2 nk’uko amasezerano ya Paris abivuga.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yiswe IPPC, igaragaza ko imyuka abatuye Isi bohereza mu kirere, birimo gutuma mu mwaka wa 2030 uyu mubumbe uzaba ushyushye ku kigero kirenze icyari cyitezwe.
Igaragaza ko ubushyuhe bw’Isi buzava kuri dogere 1.2 buriho kuri ubu, bukagera ku gipimo cya 1.5 cyangwa 2 mu 2040, ikigero ubundi abatuye Isi batifuzaga ko kigerwaho muri iki kinyejana nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!