00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruracyabura miliyari 7,1$ zo kurufasha kugabanya imyuka yanduza ikirere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 May 2024 saa 02:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibidukikije, yatangaje ko hakiri icyuho cya miliyari 7,1$ (arenga miliyali 9000 Frw) kugira ngo u Rwanda rwese umuhigo w’uko byibuze mu 2030 ruzaba rwagabanyije 38% by’imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4,6.

Ni gahunda yiswe ‘Nationally Determined Contributions, NDCs’ ifatwa nk’igice cy’amasezerano ya Paris yasinywe mu 2015 ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe no guhangana n’ingaruka zabyo, kwirinda ibiyitera no gutera inkunga ibikorwa bibigiramo uruhare.

NDC imaze imyaka ine ishyirwa mu bikorwa, aho byatangajwe ko kugira ngo igeze ku ntego yayo izatwara byibuze miliyari 11$, ikagira imishinga 557 y’ingenzi ndetse n’ibindi bikorwa nyunganizi mu bya tekiniki.

Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira ubushobozi imishinga ibungabunga ibidukikije, kwimakaza ikoranabuhanga muri iyi mirimo n’ibindi.

Miliyari 5,3$ zizakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zamaze kubaho, mu gihe andi miliyari 5,7$ zikoreshwe mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry’ikirere.

Ubu buryo bwo guhangana n’izi ngaruka zamaze kubaho ndetse no kwirinda izishobora kuza, 40% by’izo miliyari 11$ azatangwa n’igihugu mu gihe 60% azatangwa n’imiryango itandukanye yo hanze.

Ubwo Minisiteri y’Ibidukikije yagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye harebwa uko ibi byuho byazibwa ndetse n’ibyavugururwa ngo NDC igere ku ntego yayo, hagaragajwe ko hakiri icyuho cya miliyari 9,216 ugereranyije n’aho agaciro k’Idorali rya Amerika kageze ubu.

Ni icyuho cyabazwe ikuyemo ibiciro by’ibimishinga yarangiye, icy’iyatangiye mbere ya 2020 ubwo NDC yatangiraga gushyirwa mu bikorwa n’icy’imishinga iteganywa kuzongerwamo mu bihe biri imbere.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye yavuze 2025 izarangira ibigomba kuvugururwa no kongerwamo byaramuritswe.

Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko nubwo imbogamizi zo gushyira mu bikorwa NDC zikomeje kuba amikoro ariko u Rwanda ruri mu nzira nziza
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yerekanye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kwesa umuhigo rwihaye bitarenze 2030, avuga ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kugera kuri iyo ntego
Inzobere mu bijyanye no kubungabunga ibidukije zaganiriye ku cyakongerwamo ingufu ngo gahunda yo kugabanya imyuka yanduza ikirere bitarenze 2030
Ibikorwa byo kuganira ku cyakorwa ngo imbogamizi zibangamiye gahunda ya NDC zirwanywe ku buryo buhuriweho cyitabiriwe n'abahanga batandukanye mu bijyanye n'ibidukikije

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .