00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya Afurika byasabwe gushora imari mu kubungabunga umurage w’Isi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 November 2024 saa 05:58
Yasuwe :

Ikigega Nyafurika cyo Kubungabuhanga Umurage w’Isi, Africa World Heritage Fund, cyasabye ibihugu bya Afurika gushora imari mu kubungabunga umurage w’Isi mu rwego rwo kubungabuhanga amateka no kuyamekanisha kandi ko bishobora kuba isoko y’ubukungu.

Byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itanu ari kubera i Kigali, agamije guhugura abantu ku mikoreshereze no kubungabunga ibyanya byagizwe umurage w’Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Nyafurika cyo kubungabunga Umurage w’Isi, Dr. Albino Jopela, yagaragaje ko gushora imari mu kubungabunga umurage w’Isi ku bihugu bya Afurika ari ingenzi cyane kuko ari icyo kintu cy’agaciro gakomeye umugabane ufite.

Ati “Intego y’Ikigega Nyafurika ku kubungabunga umurage w’Isi ishingiye ku ihame ry’uko kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye dufite kuri uyu mugabane ari umurage wacu, umuco wacu, ibidukikije n’umutungo kamere, n’ibinyabuzima.”

Yakomeje ati “Ishoramari mu murage ni ugutanga ubutumwa ko dushobora kugera ku bushobozi bwacu bwuzuye mu bijyanye n’iterambere mu gihe twaba twiyemeje kwita ku muco wacu n’ubutunzi kamere nk’ibyadufasha kugera ku terambere.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko nk’u Rwanda rufite Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi ndetse n’inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashamingiye ko izo nzibutso zishimangira icyizere gikomeye cy’ubumwe n’ubwiyunge ku Banyarwanda ariko kandi zikanaba ikimenyetso gikomeye ku Isi muri rusange gifasha mu kwirinda ko ibihe bya jenoside byakongera kuba ahandi aho ari ho hose ku Isi.

Yavuze kandi ko icyo kigega gifite inshingano zo gutanga ubufasha no kugenzura ahantu hose hashyizwe mu murage w’Isi, kubakira ubushobozi mu kuhabungabunga byaba mu birebana n’ubumenyi cyangwa ibijyanye n’amafaranga.

Yagaragaje ko site zashyizwe mu murage w’Isi zishobora kuba isoko y’ubukungu ku bayituriye nka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kumenyekanisha amateka y’Igihugu ku ruhando mpuzamahanga nk’inzibutso ashimangira ko gushora imari mu bikorwa byo kubibungabunga ari ugutegura ahazaza heza kuri Afurika.

Ati “Iyo ni yo mpamvu dutekereza ko umurage w’Isi no kuwushoramo imari tuba dushora mu hazaza h’umugabane kubera ko tutabifite tudashobora kubona iterambere rya Afurika.”

Bimwe mu bice byahinduwe umurage w’Isi ku bihugu bitandukanye usanga ari isoko y’ubukungu kubera ko bikurura ba mukerarugendo bikinjiriza ibihugu amadevize nubwo hari ibifasha mu kwigisha amateka ibihugu byanyuzemo.

Yasabye kandi ko urubyiruko mu bihugu bya Afurika rwagira uruhare runini mu guteza imbere, kumenyekanisha no kubungabunga umurage w’Isi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Mahoro Eric, yagaragaje ko kuba u Rwanda rufite inzibutso nk’umurage w’Isi bidafitiye inyungu u Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose.

Yagaragaje ko amahugurwa agiye kubera mu Rwanda azafasha mu kuzamura ubumenyi ku kubungabunga umurage w’Isi ndetse n’impamvu ari ingenzi.

Yashimangiye ko kandi bizatuma abayitabiriye barushaho gusobanukirwa zimwe mu mbogamizi zigihari mu gushora imari mu kubungabuganga umurage w’Isi n’ingamba zikwiye gufatwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Mahoro Eric, yagaragaje urugendo rwaganishije inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi kuba umurage w'Isi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Nyafurika cyo kubungabunga Umurage w’Isi, Dr. Albino Jopela, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushora imari mu kubungabunga umurage w'Isi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Nyafurika cyo kubungabunga Umurage w’Isi, Dr. Albino Jopela n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric
Amahugurwa yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Abayobozi bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushora imari mu kubungabunga umurage w'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .