Hatagize igikorwa tumwe mu duce tw’Iburasirazuba twahinduka ubutayu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Mutarama 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Tumwe mu duce two mu Ntara y’Iburasirazuba, twugarijwe n’izuba mu buryo bukomeye ku buryo hatagize igikorwa hamera nko mu butayu.

Mu myaka ya 2002 kugeza 2006 abigaga mu mashuri abanza hirya no hino mu gihugu baribuka imfashanyo zatangwaga n’abanyeshuri, insengero n’imiryango itandukanye hagamijwe gufasha abaturage bari batuye mu Bugesera bitewe n’izuba ryahavaga bahinga bikuma.

Icyo gihe Bugesera inzara yavuzaga ubuhuha biturutse ku zuba ryahavaga ari ryinshi cyane kubera uburyo hari ubutayu, nta biti byaharangwaga. Byatumaga abaturage bari bahatuye basuhukira hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihe leta yagerageje uko ishoboye ihashya inzara muri aka gace maze Bugesera itahwamo amahoro biturutse ku ngamba zafashwe zirimo ko buri muturage atera igiti akakivomerera, abanyeshuri bikaba uko ubu Bugesera ntiwamenya ko inzara yahigeze.

Aya mateka sinyagaruye kugira ngo nibutse abantu izuba ryavuye icyo gihe, ahubwo mbigaruye kugira ngo twibukiranye ibyatumaga ya mvura ibura mbona na n’ubu tudafatiranye bya bihe byagaruka mu batuye Kirehe, Ngoma na Kayonza.

Maze iminsi ngenderera utu turere ndi mu modoka z’abagenzi, twahagera nkabona abagenzi bose bafite agahinda bitewe n’ibishyimbo n’ibigori byumiye mu mirima kubera kubura imvura.

Iyo unaganiriye n’abaturage bahatuye wumva agahinda ari kose kuko imvura igwa hakurya Tanzania, igahita yambuka ikagwa Rwamagana n’ahandi nyamara igice kinini cya Kayonza, Ngoma na Kirehe ntihagwe ikahasimbuka.

Bamwe mu baturage iyo muganira batebya bagira bati “Impamvu tutabona imvura ni aba bashinwa bari kubaka uyu muhanda kuko no mu 1974 ubwo bubakaga uyu muhanda inaha nabwo twari twarabuze imvura”.

Nyamara iyo utereye amaso mu bigaragara ukirengagiza ibyo abaturage bavuga, usanga ikibitera ari ukutagira amashyamba menshi muri aka karere, imisozi myinshi yaho yambaye ubusa uraterera ijisho ku musozi rigahingukira hakurya ku buryo wagira ngo ni mu butayu.

Benshi mu batuye aka gace bavuga ko bijya gutangira, abari abayobozi bigabije amashyamba ya leta yarari muri ibi bice bagurisha ibiti byose ibindi babitwikamo amakara abanya-Kigali, barayarangura biratinda Kayonza iramamara mu Rwanda mu kugira amakara meza.

Icyo gihe uwashakaga amakara meza bamurangiraga kugura ayaturutse Kayonza, nyamara uko batemaga ibiti niko n’udusozi badusigaga ku gasi twambaye ubusa.

Mu 2016 ibi bice byateje gusuhuka ku banyarwanda bitewe n’izuba ryinshi

Mu 2016 izuba ryinshi ryavuye mu Rwanda, ryatumye bamwe mu batuye Iburasirazuba basuhuka, aho bavugaga ko bahunga inzara nyamara bamwe mu bayobozi bo bavugaga ko atari inzara ari amapfa.

Icyo gihe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi , Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko izuba ryavuye cyane ryangije hegitari ibihumbi 17 z’ibihingwa, ingaruka z’ibiza zikaba zaratumye imiryango ibihumbi 47 360 yugarizwa n’ibura ry’ibiribwa.

Mu turere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma hegitari zigera ku bihumbi 9000 z’imyaka yavuze ko zumye kubera izuba ryinshi. Gusa ahakana ko nta nzara yariri mu Rwanda ko igihari ari amapfa.

Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere barabisobanura

Mu mibare ituruka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), igaragaza ko mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira utu duce aritwo twabonye imvura nke mu gihugu ariko mu kwezi k’Ugushyingo n’iminsi makumyabiri y’Ukuboza 2018, hakaba haraguye imvura ingana na 75-100mm n’imvura nke izagwa mu kwezi kwa Mutarama 2019 iri hagati ya mm 30-40.

Umuyobozi w’agateganyo mu ishami ry’iteganyagihe mu kigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere Mbiti Mugunga Mathieu, yabwiye IGIHE ko impamvu biriya bice bibura imvura ari uko nta biti biharangwa.

Yagize ati “Iyo urebye imiterere ya hariya hantu ntabwo yafasha imvura kugwa kuko nta mashyamba na make ahagaragara ,hambere nagiyeyo nsanga uretse no kuba nta mashyamba nta n’ibiti bihagaragara. Nabajije abayobozi baho impamvu badatera ibiti bambwira ko babitera rimwe na rimwe abaturage bakabitema bikiri bito bakajya kubicana ibindi ngo bikuma kubera kubura imvura.”

Yakomeje agira ati “Muri kariya gace imvura nziza baheruka niyo babonye mu kwezi kwa kane naho nyuma yaho babona nke cyane. Imvura izayo iturutse mu mashyamba ya Tanzaniya yahagera ikabura ibiti n’amashyamba biyikomeza igaca hejuru ikajya kugwa za Kabarondo n’ahandi”.

Mugunga yagiriye inama leta yo kuhafatira ingamba kuko biri kugenda biba bibi ati “Inama natanga nuko leta yakwita kuri kiriya gice bakahatera amashyamba menshi nibwo abaturage bakongera kubona imvura neza.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba Ngabonziza Prime, yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yihariye yo kwita ku Ntara y’Iburasirazuba kuko icyo kibazo nabo bakibonye.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi ni nayo mpamvu twatangiye gahunda yihariye yo kwita ku Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane Kirehe, Kayonza, Ngoma na Nyagatare. Iyi ntara tuyishoramo 70% by’amafaranga yose tubona ariko sinzi aho ikibazo kikiri. Mu igenamigambi rya 2018/2019 ni rya 2019/2020, tuzahashora 70% by’amafaranga yose duhabwa na leta.”

Yakomeje avuga ko hari n’indi gahunda bahafite izatangira muri Nzeri umwaka utaha izibanda cyane cyane muri ibi bice byangiritse cyane kubera kutagira amashyamba.

Ngabonziza yibaza impamvu nta gihinduka mu turere tuba twabonye amafaranga menshi anasaba inzego zibanze kubafasha gukangurira abaturage kwita ku biti biba byatewe.

Ati “Siniyumvisha uburyo nka Kirehe ntampinduka zihaba nyamara uyu mwaka ariko Karere twahaye amafaranga menshi cyane, twagahaye miliyari imwe mu gihe utundi turere twabahaye nka miliyoni 30. Icyo dusaba rero inzego zibanze nizidufashe gukangurira abaturage kwita ku biti biba byatewe nibatabyitaho ntacyahinduka nibumve ko igiti kitabwaho nk’ibindi bihingwa byose.”

Muri gahunda Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba giteganya gukora muri utu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe bigaragara ko hazaterwa ibiti byinshi byitezweho kuzahura ibi bice byakunze kurangwa n’igisa n’ubutayu.

Akarere ka Ngoma hateganyijwe guterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 2 668, amashyamba ku misozi angana na hegitari 228 hasazurwa amashyamba hegitari 18 hanaterwe ibiti by’imbuto 9155.

Akarere ka Kayonza hateganyijwe guterwa ibiti bivangwa n’imyaka hegitari 7065, Amashyamba kumisozi hegitari 1511 hazasazurwa hegitari 5 haterwe ibiti by’imbuto kuri hegitari 9500.

Akarere ka Kirehe hateganyijwe guterwa ibiti bivangwa n’imyaka huri hegitari 1582 hazasazurwa hegitari 5,4 hazaterwa amashyamba angana na hegitari 675 ndetse haterwe n’ibiti by’imbuto kuri hegitari 5141.

Karekezi Godfrey utuye muri aka gace avuga ko izuba riri kwibasira aka gace ryatumye insina ze zuma nyamara mbere yarapakizaga imodoka akajyana kugurisha.

Ati “Mbere izuba ritaraba ryinshi napakizaga imodoka ibitoki nkajyana i Kigali, ariko ubu no kubona icyo ndya ntibinyorohera hashize nk’imyaka itatu tuvusha izuba kuva mu kwa Gatanu kugera mu kwa cumi n’abiri, leta ikwiye kugira icyo ikora hakiri kare.”

Karekezi akomeza asaba leta kubashyiriraho uburyo bwiza bahingamo, kuko iyo bakurikije ibihe by’ihinga ibyo batera bikunda gupfira mu mirima kubera izuba ryinshi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yabwiye IGIHE ko babibonye ko mu myaka itatu ishize igihembwe cya mbere cy’ihinga kitakunze kugenda neza muri ibi bice, gusa akavuga ko hari ingamba bafashe zirimo no kuhira imyaka.

Ati “Mu mirenge ya Mpanga na Mahama twatangiye gukorerayo imishinga yo kuhira imyaka ku buryo bwagutse hegitari ibihumbi 5000, ariko na Kayonza mu murenge wa Ndego dufiteyo umushinga uzatangira umwaka utaha turi kugenda twagura ibikorwa byo kuhira muri iyi mirenge ikunda guhura n’ibibazo”.

Yakomeje avuga ko hari nabo bazi bateye bikumira mu murima kubera izuba ryinshi ariko ko bababaruye kugira ngo babafashe hakiri kare, yijeje abatuye muri ibi bice kubagezaho ibikoresho by’ingenzi hakiri kare mu rwego rwo kwitegura igihembwe cya kabiri cy’ihinga.

Biragoye kubona igiti gihagaze mu duce twa Kayonza, Ngoma na Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza