Car Free Day ya mbere yatangiye muri Gicurasi 2016, iba inshuro imwe mu kwezi (ku Cyumweru cya kabiri cya buri kwezi), iminsi iza kongerwa iba kabiri mu kwezi, ni ukuvuga ku cya mbere n’icya gatatu.
Iki gikorwa cyiyongera ku bice bimwe byakumiriwemo imodoka hagamijwe kurengera ibidukikije, bizwi nka Car Free Zones bifasha abantu kwidagadura, gukora ubushabitsi no kuruhuka.
Umushakashatsi mu byerekeye ibidukikije akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kabera Telesphore, yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, bagiye gukora ubushakashatsi ku ruhare rw’ibice byaciwemo imodoka nk’ahitwa Imbunga, bareba niba umwuka abantu bahahumeka utanduye, bakazabihuza na siporo rusange iba hakumiriwe ibinyabiziga mu masaha runaka.
Ati “Turashaka kuzafata ibipimo igihe muri Quartier Matheus barimo gukora n’igihe badakora kuko hari igihe ushobora kubwira abantu ngo aho hantu nta kibazo gihari ariko atari byo. Kubera ko nk’ubu REMA ziriya mashini yashyizeho zifata ibipimo by’iriya myuka zihagaze hamwe.”
“Twebwe tuzakoresha izimukanwa, ku buryo tuzafata Car Free Day, Car Free Zones, hari n’ahandi hantu hatajya hagera imodoka, nko mu Kiyovu ku buryo n’Umujyi wa Kigali ushobora kuvuga ngo hano hantu ni ho hakagombye guturwa kubera ko nta bintu byinshi bihari.”
Imyuka yanduye igaragara mu mwuka abantu bahumeka i Kigali irimo ‘particulate matters’ (PM2.5 na PM10), bituruka ku binyabiziga nk’imodoka na moto biba biri mu mihanda cyane cyane mu masaha yo kujya mu kazi no kukavamo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS riteganya ko umwuka uhumekwa udakwiye kurenza impuzandengo ya 5µg/m3 bya PM2.5 [ni ukuvuga microgram 5 z’umwuka urimo ibinyabutabire nka sulfate, nitrate, ammonium, elemental carbon, organic carbon n’ibindi muri metero cube y’umwuka] mu gihe cy’umwaka.
Prof Kabera yahamije ko mu gihe cyo gusuzuma umwuka abantu bahumeka bazagera no ku bigo by’amashuri, bakamenya uko umwuka uba wifashe igihe abana bajyanwe cyangwa bavanywe ku mashuri.
Ati “Tuzajya no ku mashuri cyane cyane igihe ababyeyi baba bajyanye abana cyangwa bagiye kubakurayo, turebe kugira ngo tugire inama Umujyi wa Kigali muri rusange”
Raporo ya Quality Air 2023 yakozwe ku mijyi 114, yashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa 17 mu igaragaramo umwuka wo guhumeka wanduye kuko urimo utuvungukira twinshi tw’ibinyabutabire tutagaragara.
Ikigo IQAir cyo kigira inama abantu bari mu mijyi ifite umwuka wanduye kwambara agapfukamunwa no kugira ibyuma biyungurura umwuka (air purifier).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!