Gutura ahantu hari umwuka uhumanye bigabanya imyaka icyenda ku cyizere cyo kubaho

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 15 Kanama 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ihumana ry’umwuka abantu bahumeka rigabanya imyaka icyenda y’icyizere cyo kubaho ndetse rikanatwara miliyari nyinshi mu guhangana naryo.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Aarhus muri Denmark, bwakorewe ku bantu ibihumbi 100 .Bashyizwe mu matsinda hakurikijwe imyaka yabo ndetse hakagenzurwa n’umubare w’abagiye bapfa hakurikijwe ikigero cy’imyaka barimo.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko ikigereranyo cyo kubaho ku bantu batuye ahantu hari ihumana ry’ikirere ari imyaka 78,9 kandi ko hakurikijwe ubwiyongere bw’ihumana ry’ikirere rya buri mwaka habaho gutakaza imyaka iri hagati 9 na 11 y’icyizere cyo kubaho ku batuye mu duce dufite umwuka uhumanye.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikiguzi cy’ibikorwa byo kugabanya ihumana ry’ikirere bibarwa hakurikijwe umubare w’ubuzima bw’abantu babungabunzwe. Habarurwa miliyari 7,4 z’amadorali buri mwaka zigenda muri icyo gikorwa.

Mu Burayi usanga abahitanwa n’ihumana ry’ikirere baba bari hagati y’imyaka 70 na 80 y’ubukure . Kuri bo ihumana ry’ikirere rigabanya icyizere cy’ubuzima ho umwaka umwe cyangwa se ibiri bikagabanya ikiguzi bashora muri ibyo bikorwa.

Professeur Mikael Skou Andersen wayoboye iryo tsinda ry’abashakashatsi yagize ati “ubu bushakashatsi butwereka ko hakwiye kujyaho uburyo burambye bwumvikana mu by’ubukungu bwo kugabanya ihumana ry’ikirere kugira ngo ibihugu bishishikarizwe kugabanya ikoreshwa ry’ibyangiza ikirere akenshi bikoreshwa mu kubibyaza ingufu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza