00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Hatangijwe gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ku ngo z’abaturage

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 November 2024 saa 01:26
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yagaragarije abaturage ko gutera ibiti cyane cyane iby’imbuto ziribwa, ari ukureba kure, kuko birinda ibiza ari nako bifasha mu kurwanya imirire mibi.

Ibi yabigarutseho mu muganda wo gutera ibiti harimo iby’imbuto ziribwa 3000 wabaye ku wa 8 Ugushyingo 2024, wateguwe na AEE Rwanda, ubera mu Kagari ka Dahwe, Umurenge wa Ndora.

Muri uyu muganda, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutabiringoga Jerome, yeretse abaturage uburyo gutera ibiti by’imbuto ari ingenzi, kuko birinda isuri n’umuyaga, ariko bikanahindukira bikera imbuto zikenewe na buri muntu mu buzima.

Ati “Imbaraga mufite zose nimuzibyaze umusaruro mutera ibiti muhabwa. Ndashaka kubona ziriya nzu mutuyemo zose zizengurutswe n’ibiti, by’umwihariko dutere ibiti by’imbuto kandi utabitera azaba yihemukiye.”

Umuhazabikorwa w’Umuryango AEE Rwanda mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, Dusengimana Osée, yavuze ko bahisemo guha ibiti abaturage b’i Gisagara kuko hakigaragara ibice by’imisozi yambaye ubusa ndetse hakaba n’ahagaragara imirire mibi.

Ati “Iyo tujya guhitamo uturere n’ibikorwa tuzahakora, harebwa imibare igaragaza uko uturere duhagaze. Iyo urebye Gisagara rero, iri mu turere dufite ibibazo bijyanye n’isuri ndetse n’umuyaga ujya usenya amazu, aho ibiti bigaragara ko ari bike, ndetse na none hakagaragara n’ubuke bw’imbuto kandi zihangana n’igwingira.’’

Abaturage nabo bagarageje ko biteguye kugira ubufatanye buhamye ku kubungabunga ibiti biterwa, kuko bamaze gusobanukirwa umumaro wabyo.

Mukankusi Philomene w’imyaka 62 wo mu Murenge wa Ndora, yabwiye IGIHE ko yishimiye ibiti yahawe, yongeraho ko gutera ibiti ari ukwiteganyiriza mu bukungu no kurinda ibidukikije.

Ati “Twahuraga n’umuyaga mwinshi kubera nta biti byari bihari, ugasanga byasakambuye amabati ku nzu. Ubu twiteguye kuzabibungabunga kugira ngo bizakure biwuturinde.”

Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko muri uyu mwaka hazaterwa ibiti miliyoni 65, hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kuzamura imirire iboneye.

Ni mu gihe mu Karere ka Gisagara, ho bafite intego yo gutera ingembwe z’ibiti zirenga miliyoni imwe.

Meya wa Gisagara Jerome Rutaburingga, yifatanya n'umubyeyi umwe mu gutera igiti
Inzego zose mu Karere ka Gisagara zikomeje gufatanya mu rugamba rwo guhangana n'imihandagurikire y'ikirere
Meya Rutaburingoga ateruye urugemwe rwa avoka yiteguye kurutera
Muri Gisagara haracyagaragara imisozi isa n'iyambaye ubusa ikeneye guterwaho ibiti bivangwa n'imyaka
Rimwe mu mbuto z'ibinyomoro byatewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .