00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FONERWA yemereye miliyari 43,6 Frw imishinga 10 ya leta igamije kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 June 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Bwa mbere binyuze mu Kigega cyayo cya Intego, Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije, FONERWA cyemeje ko ishoraramari ry’arenga miliyari 43 Frw, rigiye gushyirwa mu mishinga ya Leta 10 igamije kubungabunga ibidukikije.

Intego ni ikigega cyatangijwe muri Gashyantare 2023 ku bufatanye n’u Budage, hagamijwe kwihutisha gahunda y’u Rwanda y’uko bitarenze mu 2030 ruzaba rwagabanyije byibuze 38% by’imyuka rwohereza mu kirere, ingana na toni miliyoni 4.6.

Iki kigega kandi kiri mu murongo wa leta w’uko mu 2030 ruzaba rufite ubukungu bugereranyije aho ruzaba rwohereza imyuka mike, mu gihe mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize ariko nta myuka rwohereza.

Intego yatangizanyijwe miliyoni 46 z’Amayero yatanzwe na Minisiteri y’ Ubutwererane n’Iterambere ry’u Budage, BMZ ibinyujije muri Banki y’iki gihugu y’Iterambere, KfW.

Ni amafaranga yagombaga gufasha mu mishinga iri mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi butangiza, gufata neza ubutaka no gutera amashyamba, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imikoreshereze myiza y’umutungo kamere w’amazi no gutuza abantu neza n’ibindi.

Imishinga yagombaga kwakirwa yagombaga kuba iturutse mu bigo bya Leta, igamije gushyira mu bikorwa imishinga yo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no kugabanya inyotsi yoherezwa mu kirere ishobora kucyangiza.

Intego igitangizwa FONERWA yahise isaba ibigo bya leta gutanga imishinga yabyo ariko iri muri uwo murongo.

Nyuma y’isesengura ritomoye ni bwo abagize inama y’ubutegetsi ya FONERWA bemeje imishinga icumi yo mu turere dutandukanye igahabwa miliyari 46 Frw.

Hagombaga kwiyongeraho angana na miliyari 7 Frw agomba kuva muri ibyo bigo, bya bindi umunyarwanda yavuze ko umuntu agusiga na we ukinogereza.

Byumvikane neza ntabwo buri kigo kizishakamo miliyari 7 Frw, ahubwo ayo ni imbumbe azava mu bigo icumi avuye mu ngengo y’imari bigenerwa na leta kugira ngo na byo bishyireho akabyo.

Imishinga ya mbere iri mu cyiciro cyo gusubiza ubutaka umwimerere no gutera amashyamba aho nk’uwiswe ‘Resilient Nyamagabe’ ugamije kugira Akarere ka Nyamagabe igice kibungabunga ibidukikije, n’uwo mu Karere ka Nyaruguru wo kubungabunga ibice byegereye umugezi wa Akanyaru.

Iyi mishinga irimo kandi uwo mu Karere ka Nyamasheke ko kubakira ubushobozi abaturage bagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe kurusha abandi.

Ibyo bizajyana no gutunganya ibice byegereye imigezi no kwita ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Mu Karere ka Karongi hazatunganywa ibice byegereye Umugezi Nyabahanga, guteza imbere uburobyi muri aka karere, ubuzima bw’abaturage bugakomeza gutezwa imbere.

I Rulindo ho bamuritswe umushinga wo kubungabunga ubutaka, gufasha abaturage kwimakaza ibikorwa bibungabunga ibidukikije n’ibindi bituma aka karere gakomeza kwimakaza ubukungu butangiza.

Ab’i Nyagatare bo batanze umushinga wo kubungabunga Umugezi wa Muvumba no gufasha abaturage kwibanda ku bikorwa bibungabunga ibidukikije no gutunganya ubutaka bugasubiza umwimerere wabwo.

Aka Karere kandi gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, RWB byasabye ko bahabwa amafaranga yo kubungabunga urugomero rwa Muvumba.

Akarere ka Nyamagabe kagenewe 4.384.241.324 Frw, aka Nyaruguru kagenerwa 4.662.740.631 Frw, aka Nyamasheke kazahabwa 3.932.371.733 Frw, aka Karongi gahabwe 4.340.481.886 Frw, aka Rulindo kabone 4.442.898.053 Frw, mu gihe Akarere ka Nyagatare kazakira 4.558.540.098 Frw.

Ayo mafaranga azifashishwa mu gushaka ibisubizo birimo kongera ibiti bivangwa n’imyaka, kurwanya isuri, kubungabunga inkengero z’imigezi n’ibiyaga no gukoresha ingufu zitangiza.

Mu gice kijyanye no kubaka ibikorwaremezo bifasha mu kwirinda ihindagurika ry’ibihe n’ingaruka zaryo, Minisiteri y’Uburezi yahawe 4.925.034.934 Frw.

Aya ni ayo kubaka inkuta mu mashuri zituma ubutaka budatenguka, gufasha abayigamo kubona mazi meza no gutera ibiti mu bica bitandukanye by’ibyo bigo.

Icyo gutunganya ibishanga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo umushinga wa miliyari 5 Frw azahabwa Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA azafasha mu gutunganya igishanga cya Nyabugogo.

Mu kwimakaza ingufu zitangiza Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Guteza Imbere Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro byahawe 3.281.724.235 Frw yo gushyira mu bikorwa umushinga byamuritse.

Ni uwo gufasha amashuri y’imyuga yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kugabanya imyotsi yohereza mu kirere no kugezwaho amazi meza, bigakorwa ahabwa amashyiga ashobora kwifashisha ingufu z’izuba no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi bugezweho.

Muri iyi mishinga harimo kandi uwo gufasha Polisi y’Igihugu, RNP kwimakaza ingufu zitangiza, aho izafashwa kugabanya ibicanwa bikomoka ku bimera, igakoresha gaz n’amashanyarazi aturuka ku izuba.

Uyu mushinga RNP yaherewe 4.095.817.786 Frw uzanafasha uru rwego gusubiza umwimerere ibice byegereye sisatiyo zarwo byari byarangiritse.

FONERWA igaragaza ko amasezerano y’iyi mishinga azasinywa mu mezi make ari imbere, hanyuma itangire gushyirwa mu bikorwa.

Iki kigega kandi kigaragaza ko indi mishinga yari yarasabye inkunga na yo izakomeza gufashwa kunozwa neza ku buryo mu bihe bitarambiranye nay o yashorwamo igatangira gutanga umusanzu.

Miliyari 43,6 Frw zigiye gushorwa mu mishinga 10 ya leta yo kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .