‘Earth Day’, umunsi wahariwe kwiyemeza guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije ku Isi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Mata 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka tariki 22 Mata, hizihizwa umunsi wo kurengera Isi ‘Earth Day’. Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya 50 uyu munsi wizihizwa, aho miliyoni z’abatuye Isi biyemeza kugira icyo bakora mu kurengera ibidukikije binyuze mu kurwanya inzitizi zugarije uyu mubumbe.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1970, ari cyo gihe Ihuriro ry’Abahirimbanira kurengera Ibidukikije batangiriye urugamba rweruye. Kuri iyi nshuro, uyu munsi wageze Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ariko abawutegura bagennye amasaha 72 yo kwiyemeza ibikorwa byo kurengera Isi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi bikaba byasimbuye kwizihiza uyu munsi mu nsanganyamatsiko yo kugira igikorwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Uyu munsi usanze Loni yarasubitse inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP26).

Amateka y’uyu munsi afite umuzi mu kuba mbere y’uko utangira kwizihizwa bwa mbere Abanyamerika benshi bari bugarijwe n’imyuka ihumanya yavaga mu binyabiziga n’inganda zasohoraga imyotsi, ibi byatumye bamwe mu baturage biyemeza kutabana nabyo bahagurukira kwerekana ingaruka bifite ku buzima bwa muntu.

Senateri Gaylord Nelson wari uhagarariye Wisconsin, yari yarakunze kugaragaza cyane uko ibidukikije byangizwa cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Muri Mutarama 1969, we n’abandi benshi batangije urugamba rwo kurengera ibidukikije.

Umunsi wa mbere w’Isi ‘Earth Day’, witabiriwe n’Abanyamerika barenga miliyoni 20 icyo gihe bakaba bari 10% by’abaturage bose ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, bigabiza imihanda, ahategerwa imodoka n’ibyumba binini muri za Kaminuza bamagana ingaruka zikomeye ku buzima iterambere ry’inganda ryabasigiye mu myaka 150 zari zimaze.

Icyo gihe ibihumbi bya za Koleji na za Kaminuza byateguye imyigaragambyo yamagana kwangiza ibidukikije ndetse hakaba hari n’abandi bahuriye mu mijyi no mu bindi bice.

Bose bamaganaga inganda zihumanya ikirere, kumena peteroli n’ibiyikomokaho mu mazi no ku butaka, ahakusanyirizwa amazi yanduye hatitabwaho, imyanda ihumanya, imiti yica udukoko n’igabanuka ry’ibinyabuzima byo mu gasozi.

Uyu munsi n’ibikorwa biwukorwaho byarashyigikiwe cyane n’inzego zose ku buryo mu mpera ya 1970 byatumye hashingwa Ikigo cyo kurengera Ibidukikije muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse hashyirwaho n’amategeko abyerekeye.

Aya mategeko yarinze miliyoni z’abagabo, abagore n’abana indwara n’impfu ndetse amagana y’ubwoko bw’inyamaswa ntizazimira.

Uyu munsi wakunze kwifashishwa mu gutanga ubutumwa no kwiyemeza ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije. Mu 1990, witaye cyane ku gushishikariza Isi kubyaza ibikoresho byashaje ibindi (Recycling) ndetse biharurira inzira inama yiga ku mubumbe w’Isi yo mu 1992, i Rio de Janeiro.

Byanatumye Perezida Bill Clinton yambika Senateri Nelson umudali wo ku rwego rwo hejuru w’ubwisanzure, akaba ari wo ukomeye uhabwa abasivili muri Amerika kubera uruhare yagize mu guharanira ko uyu munsi ubaho.

Uko iminsi yagiye ishira, uyu munsi wagiye waguka ukibanda no ku bundi bukangurambaga nko kurwanya ubushyuhe bw’Isi no gukoresha ingufu zitangiza ikirere.

Mu 2000 internet yatangiye kwifashishwa mu guhuriza hamwe abantu benshi bahirimbanira kurengera ibidukikije, bakagirana ibiganiro ndetse hamwe na hamwe mu mijyi n’ibyaro bagakora ingendo bavuza ingoma biyemeza kurengera ibidukikije ari nako bamagana ibibyangiza.

Kuri ubu, uyu munsi uhuza abarenga miliyari ugafatwa nk’umwanya wo kwiyemeza kugira igikorwa mu guhindura imyitwarire ya muntu no kugena impinduka ku rwego rw’Isi no mu bihugu n’uturere.

Kurwanya imihindagurikire y’ikirere ni kimwe mu byitabwaho buri mwaka. Ugucumbagira cyane ku masezerano ya Paris ya 2015, ni imwe mu mpamvu ituma Isi yose igomba guhagurukira rimwe igasaba ko hagira igikorwa ku neza y’uyu mubumbe n’abawutuye.

Kuri iyi nshuro imbuga nkoranyambaga zakoreshejwe cyane na za miliyoni zisaba ko hagira igikorwa cyihutirwa ku mihindagurikire y’ikirere, ni nyuma y’uko umwaka ushize mu Burayi habonetse igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane kurenza ibindi kuva Isi yaremwa.

Isi yizihije ‘Earth Day’, umunsi wahariwe kwiyemeza guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .