Uyu muhanda utaratangira kubakwa ariko wakorewe igishushanyo mbonera, witezweho gufasha abasaga miliyoni eshatu batuye Dubai, kubasha kugera mu bice bitandukanye by’uwo mujyi bidasabye gukoresha ibinyabiziga, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abaturage.
Dubai yifuza ko abayituye mu 2040, nibura abagera kuri 80 % bazaba bakoresha amaguru n’amagare mu ngendo hagamijwe kurushaho kubungabunga ibidukikije.
Uyu muhanda mushya wiswe ‘Loop’ uzaba ukozwe mu buryo bworohereza abagenda n’amaguru ndetse n’abanyamagare, ku nkengero zawo hateyeho ibiti bifasha abantu kubona umwuka mwiza.
Ni umuhanda uzaba uhuza uduce dutandukanye twa Dubai ku buryo abenshi mu baturage batazajya bifuza gutega imodoka cyanga ubundi buryo bw’ibinyabiziga.
Ibikorwa remezo byose bizaba biri kuri uwo muhanda, bizajya bikoresha ingufu z’amashanyarazi, ni ukuvuga akomoka ku mirasire y’izuba. Ni mu gihe amazi nayo azajya akoreshwa, hazashyirwaho uburyo ku buryo yongera kwifashishwa mu kuhira.
Uyu mushinga nuramuka wuzuye, uzaba ari uwa mbere ku isi ukozwe mu buryo burengera ibidukikije, by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ingendo.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2024, mu gihe abanyamagare bazatangira kuwifashisha mu 20240. Uzubakwa n’abikorera.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!