00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abasaga 280 baturiye Igishanga cya Rugezi bagobotswe mu kukibungabunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 November 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA) watanze imbabura zigezweho ku baturage 280 mu Mudugudu wa Ngoma n’uwa Kamatengo, mu Murenge wa Rwerere wo mu Karere ka Burera, mu rwego rwo kubafasha kubungabunga igishanga cya Rugezi bajyaga gushakamo inkwi zo gucana.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2024, aho imbabura zatanzwe, imwe ifite agaciro k’ibihumbi 120 Frw.

Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi (RWCA), Dr. Déo Ruhagazi, yavuze ko impamvu batanze izi mbabura ari uko abaturage baturiye igishanga cya Rugezi bajyaga batema ibiti bigikikije cyangwa bakakijyamo bagiye gushaka inkwi zo gucana.

Ati “Izi mbabura twazitekereje dushingiye ku miterere ya hano hakikije igishanga cya Rugezi, ubona ko ibiti byahagabanutse kandi usanga bituruka ku kuba abaturage bahaturiye babitema, bakajya no mu gishanga gushakamo inkwi.”

“Hano hari ikibazo cy’inkwi gikomeye ariko iyi mbabura ije kugikemura ndetse ije no kugabanya umubare w’abantu bumva bashaka gutema ibiti biri mu buso bw’igishanga kuko ni byo byangiza ibidukikije, bikanabangamira ibungwabungwa ry’inyoni y’umusambi. Ikindi cyiza cy’iyi mbabura ni uko idatera imyotsi, bivuze ko irinda kwangirika kw’ikirere.”

Yongeyeho ko muri gahunda bafite imbere harimo kugeza izi mbabura mu midugudu yose ikora ku gishanga cya Rugezi ku buryo abaturage bose bagituriye bazazibona.

Ati “Izi mbabura tuzitanze mu midugudu ibiri kandi dufite imidugudu 108 tuzazigezamo. Ubu ni ugutangira, navuga ko umuturage uturiye igishanga ashonje ahishiwe kuko imbabura izamugeraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yashimiye Umuryango RWCA, avuga ko imbabura watanze uzafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Imbabura zizafasha mu kurengera ibidukikije. Twashimye uburyo byakozwemo kuko imbabura imwe iyo ushyizemo uduce duto tw’inkwi duhisha ibishyimbo n’umuceri. Ni imbabura zifite ‘garantie’ y’imyaka 10 zitangiritse. Ibi bizafasha mu gusigasira amashyamba no kurengera igishanga cya Rugezi abantu bajyaga gushakamo inkwi.”

Yakomeje agira ati “Harimo na gahunda y’isuku. Uburyo iriya mbabura ikoze, yorohereza umuturage gucana inkwi nke no kubikorana isuku. Gahunda dufite ni ugukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kuko gahunda bafite ziteza imbere abatuye Akarere kacu. Abaturage icyo tubasaba ni ugukoresha izi mbabura kuko ni nziza kandi tuzakomeza kubaba hafi. Turifuza ko mu mirenge yose zizahagera.”

Nemeyimana Marie Chantal wo mu Mudugudu wa Kamatengo, mu Kagari ka Ruconco, yavuze ko yajyaga ajya gushaka inkwi mu gishanga cya Rugezi kubera ko nta handi babona ibyo gucana.

Ati “Igishanga cya Rugezi nagiyemo, n’ubu niyibaga nkajya gusenya. Nagendaga nkazana nk’igitwaro nkagicana rimwe cyangwa kabiri. Mbere nashoreraga n’abana tukajya gusenya. Inkwi inaha kuzibona ni ikibazo. N’iyo uguze igiti nka 2000 Frw, nticyamara icyumweru.”

Yashimiye Umuryango RWCA ku mbabura wabahaye, avuga ko igiti yacanaga icyumweru azajya agicana ukwezi kose kuko yabonye zirondereza.

Ati “Bakoze kuba baduhaye izi mbabura, nabonye hari udukwi duke basesetsemo mbona umuceri urahiye. Ubu nzajya ngura igiti nk’icya 2000 Frw kimare ukwezi kubera iyi mbabura. Nabonye ari imbabura ikaze, ironderereza inkwi. Ntabwo nzasubira mu rugezi na rimwe. Abandi ni ukujya mbashishikariza kutajya mu rugezi kuko tuba turi kwangiza ibidukikije. Hari n’igihe wahura n’igi ukaba urarimenye cyangwa ugahutaza inyoni, ukayibuza umutekano.”

Benimana Vestine wo mu Mudugudu wa Ngoma, na we yavuze ko bagorwaga no kubona inkwi zo gutekesha, ariko ubu basubijwe kuko babonye imbabura nziza zirondereza.

Ati “Imbogamizi nahuraga na zo, nkajya gusenya kandi urabona ndi umukecuru. Inkwi nzanye tukazicana rimwe, ariko ubwo mbonye imbabura nzajya ncana turiya dukwi tubiri, ubundi ibiryo bishye ntarushye. Ubwo twabonye iri shyiga, ibintu bimeze neza. Igishanga turagifata neza, tukibungabunge, imisambi yacu yororoke.”

Cyubahiro George William we yavuze ko atajyaga mu Rugezi, ariko hari abaturanyi be bajyagamo gushaka inkwi zo gucana, ariko kuva aho bigishirijwe akamaro k’iki gishanga, hari ababyumvise ntibagisubiramo.

Ati “Aho igishanga cya Rugezi kibungabungiwe, bakajya batubwira akamaro k’urugezi, abantu bagiye babicikaho gahoro gahoro. Ubu rero kuba tubonye n’imbaraga zirondereza ibicanwa, ho biraba akarusho. Nahamya ko tugiye kubungabunga igishanga 100% nkurikije uko badusobanuriye.”

Uretse gutanga imbabura ku baturiye igishanga cya Rugezi, RWCA ifatanya n’Akarere ka Burera gukora amaterasi y’indinganire mu kugabanya ubutaka bumanuka muri icyo gishanga.

Igishanga cya Rugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera ni hamwe mu haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda.

Ibarura riheruka gukorwa n’Umuryango RWCA mu mwaka wa 2023, ryagaragaje ko umubare w’imisambi ugeze ku 1216 mu Rwanda hose, hafi kimwe cya kane cy’iyi misambi ikaba iboneka muri iki gishanga cya Rugezi.

Iki gishanga gikora ku Murenge wa Murenge wa Gatebe, Kivuye, Rusarabuye, Butaro, Rwerere n’uwa Ruhunde mu Karere ka Burera. Muri Gicumbi ni ku Murenga wa Miyove n’uwa Nyankenke.

Umuryango RWCA utegura amarushanwa atandukanye agamije kubungabunga iki gishanga. Mu Ukuboza 2023, wateye inkunga irushanwa ry’amagare ryiswe “Umusambi Race”.

Iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere, ryakiniwe mu mihanda y’ibitaka ikikije igishanga cya Rugezi, haba ku bakinnyi babigize umwuga, abatarabigize umwuga n’abakoresha amagare asanzwe ya matabaro, mu bagabo n’abagore.

No muri uyu mwaka wa 2024, tariki ya 1 Nzeri hongeye kuba “Umusambi Race” ku nshuro ya kabiri mu gihe tariki ya 6 Nzeri ari bwo hasojwe irushanwa ry’umupira w’amaguru "Umusambi Football Tournament" ryahuje imirenga ituriye igishanga cya Rugezi haba mu bagabo n’abagore.

Abaturage 280 mu midugudu ya Ngoma na Kamatengo ni bo bashyikirijwe izi mbabura zigezweho
Aba baturage baturiye igishanga cya Rugezi babanje kwigishwa uko zikoreshwa
Ni imbabura zikoresha inkwi nke mu guteka
Umuyobozi Wungirije wa RWCA, Dr. Déo Ruhagazi, asobanura abaturage ibyiza by'imbabura uyu Muryango wabahaye
Abaturage bishimiye izi mbabura, bavuga ko batazasubira kujya gushakira inkwi mu gishanga cya Rugezi
Ubuyobozi bwa RWCA bwavuze ko buteganya kugeza izi mbabura mu midugudu yose ikora ku gishanga cya Rugezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .