Amavugurura ya Kigali ku masezerano ya Montréal yemejwe bidasubirwaho, agiye gutangira gukurikizwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ugushyingo 2017 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Ibyavugururiwe i Kigali mu masezerano ya Montréal ku ikoreshwa ry’ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, byamazwe kwemezwa burundu n’ibihugu 20 byari bikenewe, ku buryo ayo masezerano agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuwa 1 Mutarama 2019.

Uyu muhigo ukomeye weshejwe nyuma y’uko Suède yiyongereye ku bihugu 19 byari bimaze kwemeza burundu ayo masezerano yamaze imyaka irindwi aganirwaho, akemeranywaho mu rukerera rwo kuwa 15 Ukwakira 2016, ubwo abari mu biganiro byabasabaga kurara ijoro muri Kigali Convention Centre bajya impaka.

Amasezerano ya Montréal muri rusange bibarwa ko amaze kugabanya 98% by’imyuka yangizaga akayunguruzo kagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba iza ku isi, Ozone, irimo nka chlorofluorocarbons (CFCs) na hydrochlorofluorocarbons (HCFCs), ku buryo katangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwisubiranya.

Amavugurura ya Kigali kuri ayo masezerano azatuma ibihugu bitera intambwe noneho bijye no mu kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons (HFCs) ituruka mu byuma byohereza umwuka mu nyubako cyangwa ibikonjesha nka za firigo.

Nubwo HFCs zo zitangiza Ozone, zifite ingaruka inshuro ibihumbi mu gushyushya uyu mubumbe kurusha ‘dioxide de carbone,’ CO2.

Amavuvurura ya Kigali byitezwe ko azagabanya dogere 0.5 ku gipimo cy’ubushyuhe bw’isi mbere y’uko iki kinyejana kirangira, bikaba intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Paris yo mu 2015, agena ingamba zizatuma ubushyuhe bw’isi buguma munsi ya dogere Celsius ebyiri.

Nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’ibihugu byishyize hamwe mu guharanira ko haboneka ibisubizo ku ihindagurika ry’ibihe, High Ambition Coalition, kuwa Gatanu w’iki cyumweru, amavugurura ya Kigali ni intambwe ikomeye yatewe mu gutuma isi iguma mu gipimo cy’ubushyuhe byemerejwe i Paris.

Rigira riti “Kuri uyu munsi wa nyuma w’inama ya COP23 – twageze ku mubare w’ibihugu wari ukenewe kugira ngo aya mavugurura atangire gushyirwa mu bikorwa mu 2019. Kuba bigezweho mu mwaka umwe aya mavugurura yemerejwe i Kigali ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwa politiki mu gukuraho ikoreshwa rya HFCs, n’ubushake dusangiye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”

Iryo huriro ryavuze ko ryagize uruhare rukomeye mu kwemeza ayo masezerano, cyane ko ibihugu byayemeje ku ikubitiro biribarizwamo. Mu gihe mu cyumweru gitaha hari inama ku masezerano ya Montréal izabera muri Canada, iryo huriro ngo ryizeye ko ibindi bihugu bizemeza burundu ayo masezerano kandi bigatangira kuyashyira mu bikorwa.

High Ambition Coalition ihurirwamo n’ibihugu bisaga 100 birimo ibihugu bikize nk’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bikennye ariko bifite ibyago byinshi byo guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, hagamijwe gushaka ko haboneka uburyo bwo kuzirwanya.

Amavugurura ya Kigali agena ko ibihugu bikize bigomba kugabanya ikoreshwa rya HFCs ku gipimo cya 85% hagati y’umwaka wa 2019 na 2036; ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikagabanya iyo myuka kuri 80% hagati ya 2024 na 2045.

Muri Mata 2017 nibwo u Rwanda rwemeje burundu ibyavuguruwe ku masezerano ya Montréal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Narwo ruri mu bihugu biri kugerwaho n’ihindagurika ry’ibihe kuko ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere 1.4 (1.4°C) kuva mu 1970, kandi mu gihe nta gikozwe, cyazamuka kugera kuri dogere 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Ayo masezerano agenga inganda zo mu bihugu byayemeje burundu ngo bihange ikoranabuhanga ritifashisha iyo myuka yangiza, kandi ibihugu bikize bikazabigiramo uruhare rufatika cyane ko ari nabyo bifite izo nganda, bikaba bifite n’igihe cya vuba cyo guca HFCs ugereranyije n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ubwo Minisitiri Biruta yemezgaa ko amasezerano ya Montreal avuguruwe, kuwa 15 Ukwakira 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza