Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongerera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku gipimo cya zeru.
Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kwihutisha gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga.
Uru rugendo rwatangiye mu myaka itatu ishize, ubwo Guverinoma yatangazaga ingamba zirimo gukuriraho umusoro ku nyongeragaciro imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.
Aya mahirwe yabyazwa umusaruro ate?
Mu bituma abantu batagura imodoka z’amashanyarazi harimo ubwoba bw’uko uburyo bwo kuzongerara umuriro bukiboneka hake, bityo icyizere cyo kuba zakoreshwa mu ngendo ndende kigatakara, amahitamo akaba iza hybrid (amashanyarazi na lisansi) cyangwa izikoresha lisansi cyangwa mazutu gusa.
Kuba Leta itanga ubutaka ku buntu kugira ngo hashyirweho sitasiyo z’amashanyarazi, ni amahirwe yagakwiye kubyazwa umusasuro hakarebwa uko izi sitasiyo zishyirwa ahantu henshi hashoboka, ku buryo umuntu atazatinya kujyana imodoka y’amashanyarazi yonyine mu ntara.
Ni amahire kuko n’ibikoresho bikenerwa mu kubaka izi sitasiyo zongera umuriro bidasoreshwa mu gihe bizanwa mu gihugu.
Ikindi ni uko ubu ibinyabiziga ari byo biri imbere cyane mu Rwanda mu kohereza imyuka ihumanya ikirere kuko bifata 34% y’imyuka yose icyoherezwamo.
Ni mu gihe u Rwanda rufite intego ko mu murongo wo kubungabunga ibidukikije no kurwanya ihumana ry’ikirere, mu 2030 imodoza zizaba zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange 20% muri zo zizaba zikoresha amashanyarazi, moto ziyakoresha zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari 8%.
Uburyo bwihuse bushobora gutuma iyi ntego igerwaho, ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe ajyanye n’inyoroshyo ishyirwaho hakaboneka ibinyabiziga byinshi byifashishwa muri gutarwa ibintu n’abantu mu buryo bwa rusange.
Hakanaboneka ibindi bikoresho bifasha gushyiraho ibikorwaremezo byagenewe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cyangwa ibya hybrid.
Hakwiye kandi no gushyirwaho gahunda cyangwa ubufatanye bugamije gushishikariza ibigo by’ubucuruzi guhindurira imodoka bikoresha zikaba iz’amashanyarazi zikaba ari zo zifashishwa muri serivisi zazo.
Hakenewe kandi gahunda zo kongerera abantu ubumenyi ku bijyanye n’imigenzurire y’izi modoka kuko ziba zifite umwihariko mu miterere yazo.
Abakanishi bakwiye guhugurwa ku buryo bwo gukemura bimwe mu bibazo zigira, no mu buryo bwo kumenya uko zigomba kwitabwaho umunsi ku munsi.
Mu bibazo bihari ubu hari abo usanga bafite imodoka zikoresha amashanyarazi zagira ibibazo hakabura abafite ubumenyi bwo kuzitaho.
Ikindi n’uko aya mahirwe yo korohererwa, ku bashoramari asobanuye guteza imbere cyangwa gushyiraho gahunda zo gukora imodoka imbere mu gihugu, gushyiraho inganda zikora za batiri cyangwa gahunda zo kuhageza ibikorwa byo kuzihateranyiriza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!