Gahunda yo gutera ibyo biti Access Bank Rwanda yayitangiye mu Ugushyingo 2024 mu Karere ka Bugesera aho yateye ibigera ku 1500. Ni ko karere iyo banki yateyemo ibiti byinshi.
Gutera ibyo biti byakomereje mu Karere ka Musanze mu Ukuboza 2024 haterwa ibigera kuri 500, ikomereza i Rubavu na ho haterwa ibiti 500 muri Mata 2025. Access Bank yakomereje i Rusizi na ho ihatera ibiti 500 muri Gicurasi 2025.
Access Bank Rwanda igaragaza ko gutera ibyo biti biri muri gahunda y’iyo banki y’imishinga itandukanye yo kurengera ibidukikije ndetse ko izakomeza no kubyitaho kugira ngo bikure.
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, ati “Iyo ibidukikije bibungabunzwe n’abantu bagira ubuzima bwiza. Ibi ni ibikorwa tuzakomeza no mu yindi mishinga ibungabunga ibidukikije.”
Mu mishinga yo kwita ku muryango mugari Access bank Rwanda yibanda ku nkingi enye zirimo uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije no kwihangira imurimo.
U Rwanda rufite gahunda ko mu 2030 ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana na 38%, gutera ibiti bikaba mu bikorwa bya mbere bizarufasha kwesa uwo muhigo kuko bigabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.
Biteganyijwe ko mu Rwanda hazaterwa ibiti miliyoni 100 bitarenze mu 2027 n’ibindi by’imbuto ziribwa birenga miliyoni 6,4 haherewe mu turere 11 bikenewemo cyane.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!