00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatwika amashyamba n’inzuri ngo babone ubwatsi bw’amatungo baburiwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 August 2024 saa 03:03
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yaburiye bamwe mu borozi muri iyi minsi batwika inzuri, amashyamba n’ahandi hantu hatandukanye kugira ngo imvura nigwa bazabone ubwatsi bwiza buzwi nk’uruhira, bwo guha amatungo.

Ibi bikorwa byo gutwika kuri ubu biragaragara mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

Benshi batwika ibice binini byo mu nzuri zabo ku bushake kugira ngo imvura nigwa bazahite babona ubwatsi bwiza buzwi nk’uruhira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko ibyo bikorwa byangiza ibinyabuzima bikaba byanateza inkongi zikomeye.

Ati “Abantu bamwe bafite imyumvire yo kumva ko ubwo turi mu gihe cy’izuba baramutse batwitse mu nzuri cyangwa bagatwika imisozi babona ubwatsi bwiza. Gutwika wabigambiriye ni icyaha gihanwa n’amategeko. Icyo dusaba abaturage rero bakwiriye kubireka.”

SP Twizeyimana yavuze ko muri iki gihe uturere turi kugaragaramo ibi bikorwa by’abatwika amashyamba n’imisozi bagamije kubona ubwatsi byiganje cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Bugesera na Rwamagana.

Impeshyi y’umwaka ushize wa 2023 yasize mu Ntara y’Iburasirazuba hatwitswe amashyamba ya Leta angana na hegitari 35. Mu byatumye izi hegitari zose zitwika harimo abahinzi batwikaga ibyatsi mu mirima bikarangira byototeye amashyamba ya Leta, hari kandi n’abaturage bayatwikaga ku bushake mu rwego rwo kugira ngo babone ubwatsi bw’uruhira.

Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 3 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .