00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye Pariki y’Akagera bishimira ko yabakuye mu bwigunge ikoresheje umupira w’amaguru

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 November 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Abaturiye Pariki y’Akagera barishimira amarushanwa ya Lion Cup yabafashije kwidagadura no kwikura mu bwigunge, bagasezeranya ubuyobozi ko bazakomeza kuyibungabunga no kurushaho kuyirinda ba rushimusi kuko inyungu ivuye muri Pariki ikomeje kubageraho.

Babitangaje ubwo hasozwaga imikino ya Lion Cup yahuje amakipe yo mu mirenge icyenda yo mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo dukora kuri Pariki y’Akagera. Mu bahungu hitabiriye amakipe 16 ahagarariye utugari dukora kuri Pariki, mu gihe mu bakobwa hitabiriye amakipe icyenda ahagarariye utugari dukora kuri Pariki.

Mu mikino ya nyuma mu bahungu, ikipe ihagarariye Akagari ka Nkondo I mu Murenge wa Rwinkwavu yegukanye igikombe itsinze ikipe ihagarariye Akagari ka Ndama muri Karangazi ibitego 2-0. Mu bakobwa ikipe ihagarariye Umurenge wa Karangazi yatsinze ikipe ihagarariye Umurenge wa Kabare igitego 1-0.

Umutiti Cynthia uri mu ikipe y’abakobwa yatwaye igikombe, yavuze ko iyi mikino ibafasha cyane mu kwidagadura ndetse bakanibutswa ko bakwiriye kubungabunga Pariki y’Akagera.

Yagize ati “Mbere y’uko dutangira irushanwa babanza kudutembereza muri Pariki bakanatubwira ibyiza byayo, ubu rero twiyemeje ko tuba bamwe mu barwanya abashaka guhungabanya umutekano wayo.”

Tumusifu Sam wo mu Kagari ka Nkondo I, we yavuze ko ubu iyo bumvise Intare bahita babona ibyiza bagezwaho na Pariki y’Akagera biturutse ku rwunguko rw’ababa basuye inyamaswa muri Pariki y’Akagera.

Ati “Ubu turishimye, dufite irushanwa rihoraho riduhuza na bagenzi bacu tukamenyana byose tubikesha Intare. Turashimira abayobozi bacu badufasha gutegura iri rushanwa tunabizeza ko tuzakomeza kubungabunga Pariki yacu.”

Kagisha Silas, umuturage wa Rwabiharamba, we yavuze ko bishimira amarushanwa ya Lion Cup kuko abakura mu bwigunge akanabafasha gususuruka. Yasabye ubuyobozi kuzayongera ibindi byiciro kugira ngo ajye yitabirwa n’abaturage benshi barimo n’abakuze.

Umuyobozi wa Pariki y’Akagera wungirije ushinzwe guhuza Pariki n’abayituriye, Ishimwe Fiston, yavuze ko amarushanwa y’umupira w’amaguru, amagare no gusiganwa ku maguru, ari amarushanwa bashyizeho mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki y’Akagera.

Ati “Ni amarushanwa yatangijwe nyuma y’uko Intare zigaruwe muri Pariki y’Akagera nk’uburyo bwo kwishimira ko dufite inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi. Aya marushanwa rero tuyakora kugira ngo dukomeze dufatanye n’abaturage mu kuyibungabunga, turabashimira ko bakomeje kwirinda ubuhigi bakanatanga amakuru y’ababa bashaka kubikora.”

Ishimwe Fiston yavuze ko mu mupira w’amaguru bashoyemo miliyoni 13 Frw muri uyu mwaka, amafaranga menshi akaba ahabwa amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro nka bumwe mu buryo bwo kwishimira intsinzi.

Irushanwa rya Lion Cup ryatangiye kuba mu 2014, ubu rikaba rimaze imyaka 10. Rigamije gukundisha abaturage iyi Pariki aho ubuyobozi buboneraho n’umwanya wo kubasaba kwirinda ibikorwa by’ubuhigi byangiza iyi Pariki. Muri iri rushanwa kandi hanishimirwa Intare zongeye kugarurwa muri Pariki nyuma y’imyaka myinshi zitahaba.

Abaturage baba ari benshi ku kibuga
Abakobwa batwaye igikombe bishimye cyane
Akanyamuneza kaba ari kose ku baturage baba batwaye ibikombe
Kagisha Silas yasabye ko hashyirwaho imikino myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .