Abaturiye n’abafite ibikorwa ku kiyaga cya Kivu badasiga metero zasabwe bakebuwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) gifatanyije na Polisi y’igihugu bakoze ubugenzuzi ku bantu bafite ubutaka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bamwe mu bafite ibikorwa muri metero zitarenga 50 z’ubutaka bufatwa nk’umutungo wa leta barakeburwa abandi basabwa kubikuramo mu kubungabunga ibiyaga n’imigezi.

Uturere twa Rubavu na Rutsiro ni tumwe mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu. Abikorera bagiye bahubaka ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, bamwe bakanakoresha metero 50 zagenwe nk’umutungo wa leta wo kubungabunga ibiyaga.

Urugero nko mu Karere ka Rubavu hari hoteli zagiye zubaka zikageza ibikorwa byazo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu kandi bitemewe, hari n’abaturage bagiye bahinga bakarenga za metero 50 zagenwe bakageza ku nkenegero z’iki kiyaga.

Aba bose bakaba bakebuwe abandi barihanangirizwa nyuma yo kubibwirwa inshuro nyinshi nkuko biri mu iteka rya Minisitiri No007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta.

Nzabonimpa Faustin ufite imyaka 71 ni umwe mu bamaze igihe kinini baturanye n’ikiyaga cya Kivu aho inzu ye yegereye iki kiyaga muri metero 50 mu Mudugudu wa Ramba mu Kagari ka Ramba mu Murenge wa Nyamyumba. Yavuze ko yahubatse iri tegeko ritaraza ariko ngo kuri ubu bagerageza kubungabunga iki kiyaga.

Ati “ Mu byo dukora ngo tubungabunge iki kiyaga ni ukwirinda gufuriramo imyenda, dufurira mu rugo noneho tugacukura icyobo cyo kumenamo amazi kuko batubwiye ko amazi y’isabune yangiza ikiyaga.”

Nzabonimpa avuga ko nta byangombwa by’ubutaka batuyemo bafite ngo kuko leta yababwiye ko ubwo butaka bugenewe kubungabunga ikiyaga cya Kivu bakaba bazimurwa bagatuzwa ahandi nubwo atazi igihe bizabera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, we avuga bagiye bakora ubukangurambaga butandukanye bwibutsa abaturage itegeko rikumira abangiza metero 50 ku biyaga na metero icumi ku migezi nyuma y’uko abaturiye ikiyaga cya Kivu muri aka Karere bo bahinga bakageza hasi ku mazi.

Ati “ Muri iyi minsi twari twongeye gushyiramo ikibatsi kugira ngo abaturage bumve ko ziriya nkengero batagomba kuzikerensa cyane cyane ko dufite n’ikibazo cy’isuri bitewe n’imiterere y’ubutaka bwacu. Iyo rero abaturage bahinze mu nkengero byangiza imigezi n’ibiyaga byacu ari nayo mpamvu tubasaba kubyirinda.”

Meya Ayinkamiye yakomeje avuga ko hari abaturage bamaze gucibwa amande bazira kurenga kuri iri tegeko ariko akavuga ko atari cyo kigamijwe cyane ahubwo ngo ikigamijwe ari ukubigisha bakabireka bitabaye ngombwa ko babihanirwa.

Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko ubundi muri metero 50 ku nkombe z’ibiyaga na metero icumi ku nkombe z’imigezi ariho hororokera amafi n’ibindi binyabuzima bitandukanye, kikaba ari igice gikwiriye kwitabwaho kigaterwamo ibyatsi n’ibiti kuruta uko abantu bahangiza.

Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze gufatanya na REMA na minisiteri y’ibidukikije kubafasha gukangurira abaturage bahakorera ibikorwa bitandukanye kubahiriza iri tegeko ngo kuko n’ubundi abenshi ibikorwa bahakorera bitwarwa n’amazi, abandi bagashyira imiti mu bihingwa ishobora kujya mu mazi ikaba yanateza ikibazo.

Ati “ Ubutumwa dutanga ni ukubanza kumva impamvu izi metero zafashwe n’umutungo rusange zitagomba gukoreshwa, iyi mpamvu nimara kumvikana noneho dufate iyindi ntambwe ibyo bintu bihave ariko abantu bumvishe neza impamvu bo kuhakura ibikorwa binuba babanze bumve akamaro k’izo metero.”

Itegeko rigenga Ibidukikije ryasohotse mu 2018, mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bibujijwe gukorera ibikorwa muri metero 10 uvuye ku migezi na metero 50 uvuye ku biyaga.

Imirimo igomba gukorerwa ku butaka buri muri iyo ntera igomba kuba ijyanye no kubungabunga uwo mutungo kamere w’amazi cyangwa imirimo y’ubushakashatsi. Iyo bibaye ngombwa ko hakorerwa indi mirimo, hatangwa uruhushya rwihariye rutangwa na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.

Abenshi bahateye n'insina nyamara birengagije metero 50 zagenwe
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba bubatse muri metero 50 basabwaga gusiga mu kubungabunga ikiyaga cya Kivu
Hari abafashe ibikorwa remezo bya leta babihindura aho kwicaza abakiriya nyamara batabyemerewe
Hari abahubatse hoteli n'utubari bahagaritswe kuko bubatse muri metero zagenewe kubungabunga ikiyaga cya Kivu
Ku kiyaga cya Kivu hari ibikorwa remezo byinshi byubatswe muri metero 50 basabwaga gusiga
Mu Karere ka Rutsiro ho abaturage bagiye bahinga bakageza hasi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .