00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu nzira zo kubyaza umusaruro miliyari 1,2 Frw ari ku isoko rya carbone

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyatangije umushinga washowemo miliyari 1,2 Frw agamije gushyira mu bikorwa no kumenyekanisha isoko rya carbone. Abashoye imari mu mishinga ijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bahamya ko uyu mushinga uzatuma uru rwego rurushaho gushinga imizi mu gihugu.

Uyu mushinga ukubiyemo ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubyaza umusaruro isoko rya carbone [Rwanda Article 6 Readiness and Carbon Market Framework Operationalization] watewe inkunga n’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ibikorwa birengera Ibidukikije, GGGI, kikanafasha mu bucuruzi ku isoko rya carbone.

Isoko rya carbone rihuriraho ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ibikize byohereza imyuka myinshi ihumanya ikirere bitera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, umwuka mwiza uvuye muri ibyo bikorwa ukabarwa nk’uwoherejwe n’ibyo bihugu byatanze amafaranga yo kubikora, bityo bigakomeza ibikorwa byabyo by’inganda n’ibindi.

Uyu mushinga watangijwe mu Rwanda ugamije gufasha gushyiraho imishinga ifite ireme mu nzego z’ubuhinzi, amashyamba, ingufu, ubwikorezi no gucunga imyanda yajyanwa ku isoko rya carbone.

REMA igaragaza ko ingufu zisubira no guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari bimwe mu bifite amahirwe menshi ku isoko rya carbone.

Imibare igaragaza ko kugira ngo ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikoreshwe mu buryo bwuzuye mu gihugu hose bizasaba ishoramari rya miliyoni 900$ kugeza mu 2030.

The New Times yanditse ko abashoye imari mu mishinga ijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bagaragaje ko bashobora kungukira byinshi ku isoko rya carbone kubera imyuka ihumanya igabanywa n’ubu bwikorezi.

Umuyobozi Mukuru wa CFAO Mobility Rwanda icuruza imodoka za BYD zikoresha amashanyarazi, Srinivas Cheruvu, yagize ati “Isoko rya carbone ni intambwe itera imbaraga abikorera ngo bagire uruhare mu kubaka ubukungu butangiza ikirere. Ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli byagize uruhare mu kwanduza ikirere igihe kirekire mu gihe ibikoresha amashanyarazi bitanga igisubizo kirambye.”

Cheruvu yashimangiye ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bizagira uruhare mu gukurura abashoramari bo ku isoko rya carbone kubera uburyo bihendutse kandi bigabanya imyuka myinshi ihumanya ikirere.

Ati “Nk’urugero imodoka ya BYD Dolphin ikoresha amashanyarazi ifite batiri ya 44,8KWH ishobora kuva i Kigali ikagera i Rubavu ikagaruka (kilometero 340) ukoresheje umuriro uguze 11,000Frw mu gihe ukoresheje iya lisansi wakoresha ibihumbi 57,000 Frw kuri urwo rugendo. Izindi usanga ushobora kugenda kilometero 520 cyangwa 420 ku muriro ushyizemo rimwe, bituma zinogera benshi.”

Uyu mugabo yahamije ko imbaraga zishyirwa muri gahunda zigamije kurengera ibidukikije zitanga icyizere ko n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bizakomeza kwiyongera.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imodoka z’amashanyarazi zisonerwa imisoro mu gihe zinjira mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye yatangaje ko imishinga ijyanye n’ingufu zisubira, by’umwihariko iyerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi gusa ari yo zingiro ry’isoko rya carbone.

Ati “Uretse ubufatanye n’Ikigo cya GGGI, twanatangiye ubufatanye na Singapore na Suède mu rwego rwo kubaka ubushobozi no gutegura imishinga. Iyo mikoranire izagera no ku gushora imari mu bikorwa biteza imbere ingufu zisubira.”

Amasezerano y’u Rwanda, Singapore, Suède na Kuwait agamije imikoranire mu bucuruzi ku isoko rya carbone, hagamijwe kugera ku ntego ibyo bihugu byihaye mu kurengera ibidukikije kugeza mu 2030. U Rwanda rwiyemeje kuzagabanya imyuka ihumanya rwohereza mu kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030.

Munyazikwiye ahamya ko “mu kubaka iri soko rya carbone, tuzareshya abashoramari mpuzamahanga, tugira uruhare mu iterambere rirambye kandi tukagira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku rwego mpuzamahanga.”

Abacuruza ibinyabiziga by'amashanyarazi banyuzwe n'umushinga wo kubyaza umusaruro isoko rya carbone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .