1  

1
John 2018-01-15 15:09:35

Pole sana. Ubufasha se umuntu yabinyuza hehe ko nta numero ye mwashizeho

2
Rachel 2017-10-14 15:30:19

Ibyo twakora byose Imana niyo ufite ubuzima bwawe mu biganza byayo Imana ijya inyura muganga igihe babaga umuntu iba ihari ibabyira mukora aha niho narwaye mureke dusenge Niyo nkunga iboneka

3
j bosco ntahimpera 2017-10-14 10:31:53

urwanda Ngo Ruratunz?Ntaco Rwokora?Twe Muburundi Twamujana Kumupfumu.Mu kumoso

4
Kagabo 2017-10-13 16:37:33

Pole ndugu. Imana ikorohereze. Naho abo bateka mutwe bigize imana ngo basengwe nabantu ubirinde. Abafite ubushake barahari kandi amafranga akenewe ngo wivuze azaboneka bidatinze humura.

5
UKURI 2017-10-13 16:42:09

MUVANDIMWE REKA KWIZIRIKA KUBYIDINI ,URENGERE UBUZIMA BWAWE, JYENDA BAGUSENGER UFITE KWIZERA , IBYO NUBUSA KURI YESU , NAGUKIZA NTAWUZEMERA KO WIGEZE URWARA. NDAKUBURIYE IGISIGAYE NAMAHITAMO YAWE.

6
BINTI 2017-10-13 10:12:42

jojo Aho ari nihazima kurusha uko ubitekereza ALLAH niwe muganga uruta abaganga aho rukomeye niwe ubyoroshya rata muvandimwe ALLAH aguhe kwihangana kdi akorohereze aguhe shifaa ntacyo abaganga bakora ALLAH atabishatse iringire ALLAH wakuremye byose bizagenda neza.shifaka ALLAH Maze ujye ukoraho usome BISMILLAH RAHMAN RAHIM Inshuro (3), AWUDHUBILLAHI MINA SHAITWAN RAJIM Inshuro(7). ALLAH arabyoroshya akugabanyirize ububabare kdi ukure ibyiringiro kubiremwa wiringire ALLAH SUBHANA WATAALA Niwe unyuza mubantu.

7
BB 2017-10-13 10:23:14

Serubogo mwana wa mama egera yesu wenyine umuhamagare akwiyereke umva va mubindi byose usenge,jya gushaka abakozi b imana imana yahaye izo mpano zo gusengera abantu bagufashe utarinze kujyana amafranga hanze,YESU N UMUGANGA W ABAGANGA!!!

8
Ikeza 2017-10-13 10:39:44

Ariko wowe wiyita jojo,iyo tv uvuga ivura abantu ni iyahe?ngo nuko ari umusiramu ngo nahubundi amaraso ya Yesu yamukiza,hahh ariko kweri uwapfuye yarihuse pe,abakurambere barushije benshi muri twe kumenya Imana ndabyemeye.niko se jojo we ninde wakubeshye ko amaraso y Imana y i Rwanda atamukiza?si umunyarwanda se?hahh ibyo by ubusiramu nibya Yesu rwose ntimukabyibeshyemo mujya mu madini;kuko nta wundi mukiza utari Imana y u Rwanda,abakurambere barayimenye bayita Ishoborabyose kuko ariko yabiyeretse,aka kaguru k uyu muvandimwe rero ndagasengeye ngo mu izina ry Imana y i Rwanda gakire,yo Ihumura impumyi igakiza ibirema,ikazura abapfuye doreko ari nayo yabaremye,utayizera yizerera mu bigirwamana nk uko abakurambere babivuze kandi ibyo bifite amaso ariko ntibireba,amaboko ariko ntibikora ariko Imana y i Rwanda irakiza,irareba ikabona kandi ni umukozi w umuhanga,muvandi uyizere we gucika intege iragukiza uzajye uyirata hose.wowe jojo uwo wita Yesu ni izina ry irinyamahanga kuko mu kinyarwanda bisobanura umucunguzi/Kibogo/umukiza,uyu mukiza rero ni Imana y i Rwanda yiyiziye mu isi yigize umuntu ikambara umubiri nkatwe ngo iducungure,ni yayindi abakurambere bambaje kuva kera imwe bitaga iyakare n ishyerezo,ubundi ayo madini yakopeye ibya basogokuruza abizana mu zindi ndimi ngo ajijishe yiyitirire imyemerere y abakurambere bahishuriwe n Imana ishobora byose. Rero ari wowe wizerera muri uwo wita Yesu ari uwo wita umusiramu wizerera muwo yita Allah mwese mwizera umwe ariko siko mwese mwizera ibyo yabakoreye kuko abahisiramu batizera ko yabapfiriye ariko nyine ni umwe mwizera kandi mwese mwizerera mu Mana y i Rwanda kuko ayo ni amazina mvamahanga abanyamahanga babazanyemo ngo babakolonize,ntacyo byari bitwaye kuguma kumwita mu kinyarwanda cyacu ariko nyine kubwo gushaka kwiyitirira imyemerere yacu/amateka yacu bamuhinduriye inyito bashyira mu mazina y amanyamahanga nyamara basobanura umwe gusa ariwe basogokuruza bise Imana y i Rwanda.

9
Dudu 2017-10-13 10:39:44

nakugira Inama yo kuzajya kwa Bishop Rugagi asigiwe gusengera abarwayi cyangwa abantu birirwa batwara za Rwanda day babagabanye urababaye bagufashe

10
fatuma 2017-10-13 10:39:44

Ihangane kabisa umubiri ubyara udahatse, nanjye nshigikiye igitekerezo cya murigo faustin bishop Rugagi ntandwara yamukanga nanjye uriya muntu wimana ndamwemera najyeyo amusengere mugihe agitegereje kujya hanze hari nigihe yajya hanze ntanakire contact zo kwa Rugagi 0789950130 bazamuyobora

11
Mucyo Pascal Kevin 2017-10-12 22:23:41

Ariko ko leta ari umubyeyi wa twese yatabara koko uriya mwana w'umunyarwanda akavuzwa koko.naho inkunga y abaturarwanda naho yatangwa ariko leta igomba kuba iya mbere mu gutabara nicyo tuba twarabatoreye. Nizeyeko ikibazo kizakemuka .Imana ibidufashemo tugire urukundo ruzira uburyarya.

12
jojo 2017-10-12 22:12:34

yooo pole kabisa kijana huo namjua,ariko nuko ari umu isilamu kandi icyo namubwira nuko iyo ndwara nta muganga wayivura usibye Amaraso ya Yesu,ni yandikire Emmanuel.tv,hanyuma bazamuvurira ubusa icyo mwamufasha ni itke gusa Imugeza aho mbabwiye.Ni mujye kuri internet muzahamenya.Amahoro y'Imana abane namwe.

13
Murigo 2017-10-12 21:47:46

Serybogo,nyuma yigihe umaze wivuza byarananiranye,hari Imana,egera Bishop Rugagi Innocent Umuhanuzi agusengere Imana igukize. Murigo Faustin

14
venant 2017-10-12 21:47:45

Mwana imana ikube hafi arko ndagirango nkugire inama yo kijya mumasengesho kuko niho ushobora gukirira kdi ukemera ko yezu ari muganga uruta abandi bose kdi ukizera uzakira nta kabuza

15
Lysa 2017-10-12 21:47:45

Ariko rero ntabwo mwasobanuye neza aho agomba kujya kwivuza kuko ibyo tumenyereye abandi bakora contact n'ibitaro byo hanze cyane cyane mu Buhinde noneho bakamenya icyo bagomba kumukorera kandi bakamubwira icyo bisaba kugira ngo avurwe kuko kugenda gusa utavuganye n'abakuvura ndumva bigoranye.

16
UKURI 2017-10-12 21:47:44

IMANA YO ISHOBORA BYOSE,IGUFASHE, NANJYE NDAGUHA INKUNGA Y'ISENGESHO, KANDI IMANA IZAJYIRA ICYO IKORA NDAYIZEYE.

1