1  

1
kwizera prosper 2018-09-13 13:12:45

Ndi umwarimu wigisha ikinyarwanda ntababwa , abo nigishije bambera abahamya.Gusa nange nibaza ihinduka rya hato na hato ry'ururimi rw'Ikinyarwanda bikanshobera .Gusa ndimo kuvuguta umuti.Yari KWIZERA PROSPER. GAHINI,SOPEM RUKOMO, KARANGAZI MUTAHE

2
JAKI 2017-07-17 15:24:02

3
Roma 2017-06-02 13:38:38

Nyumvira mbese ngo RALC,CYPRIEN, PROF,MHC,RADIYO,TELEVISIYO! Nimuhere kuribyo mubishakire inyito cg imvugo NYARWANDA.

4
justin 2017-06-02 22:09:24

kikiki! indahuzo!! MWe aho kwicara muhimba ibintu mutegereza ko abandi babihimba mwe mukabishakira amazina?! it s high time abanyarwanda dutegerezwa kujya duta umwanya kubifite akamaro!life z hard!

5
Alpha 2017-06-01 21:41:47

Service= ubufasha

6
Fatikaramu 2017-06-01 15:39:02

"NTIBAVUGA INDAHUZO BAVUGA IFUMBA " bigaragare ko abo barimu bakina batazi icyimitswe,,,

7
HE 2017-06-01 11:08:05

Amahoro! Ibi biteye akanyamuneza! Nibura iyo abantu bicaye bagatekereza ku rurimi rwacu (Umuco) ruduhuza, baruhuza n'igihe n'ibishya byinshi byiza biza, njyira icyizere ko rutakizimye! Njye mbona ruregetse! Ariko kandi intera ni yose, turacyarwana... Reka mbahe indi ngusho imwe muri nyinshi namwe muzi: Maze iminsi nitegereza amategeko akorwa n'inzego za Leta, wasanga hari n'akorwa na RALC; ayo mategeko akorwa n'abanyarwanda kandi abereyeho abaturarwanda. Muzagenzure indimi akorwamo muzahasanga ikibazo gikomeye! Amenshi akorwa mu ndimi zamahanga tukarwana no gusigura! Kuki aho bishoboka ko ari na ho henshi, amategeko yacu atajya akorwa mu rurimi kavukire ahubwo agashyirwa muri izo zamahanga zemewe nyuma, kuko nkuko babivuga usiguye nabi arayobya!!!! Dukunde iby'IWACU!

8
Ngabo 2017-06-01 09:44:41

indahuzo hhhaaa byaruta bakayita indagara

9
olivier 2017-06-01 09:46:40

Ubusanzwe Ikinyarwanda kirihagije ahubwo ni uko kidakoreshwa uko bikwiriye hakurikijwe uko ihinduka n' imizamukire y' ubukungu bw'Isi ya none aho usanga hifashishwa indimi zindi kurusha Ikinyarwanda my buryo bwihuse. Urugero: imashini (machine in general) kuki itaba (zi) igikoresho (bi) nyaryenge, nyembaraga, ntagangufu, mubazi, mutobozi, nkomezi, gifashi( igifashi), nsuzumamiterere, ndangahantu, ndagakirere, nvomyi, ncukumbuzi, nsozabwenge, mpinduramitere,nzengurukasi,n' ibindi bisa bityo. Murakoze.

10
Ntigura 2017-06-01 09:46:39

Nibayite ifumba birangire, naho indahuzo niyo ryaba ryegereye ubusobanuro mntabwo ari ijambo rikamiye. Mbona mubyukuri abagize iriya nteko bakagombye nabo kubanza kwiga ikinyarwanda kuko amagambo barimo baracura adafite icyerekezo. IKINYARWANDA GISHYA MUVUGA BATANGIJE NI IKINYAMURENGE si ikinyarwanda. Ngaho namwe mumbwire. "Aha ni nka ‘ikerekezo’ mu gihe hari hasanzwe handikwa ‘icyerekezo’; ikibabi ‘k’igiti aho kuba ‘cy’; ‘wange’ aho kuba ‘wanjye’; ‘insinzi’ mu mwanya w’ ‘intsinzi’ n’ibindi bitarumvikana neza inkomoko yabyo." None se mumbwire waca amagambo y'amatirano nka chargeur, ukajya gutira Ikinyamurenge murumva atari nko guhotora ururimi? Aha biravuga ko ururimi ruzajya ruhindukana n'ingoma.

11
Ncuti 2017-06-01 11:15:32

Ndabashimiye Kukazi Murimo Gukora ko gushakashaka amagambo yazajya akoreshwa mumwanya wo gutira amanyamahanga,ariko mfite ikibazo:Kuki murimo guhindura ikunyarwanda gisanzwe gikoreshwa arinacyo twasanze tukigishwa mumashuri? Nukose tutacyumvikanaho twese? Kandi Munatekereze ko haribenshi bageze muzabukuru kumenya ayo magambo murimo muhindura bizagora kandi,kandi ndumva igikuru aruko nakubwira ukumva icyo nkubwiye( Effective Communication),Murakoze

12
Gicanda 2017-06-01 09:56:08

Ngaho tuzashakire amagambo "ministre", "gouverneur", "sportif", na "equipe" amagambo ya kinyarwanda. Murakoze

13
sinzarikoresha 2017-06-01 11:15:30

Ariko njye nsigaye nkemanga ubumenyi n'ubushobozi bw'abantu bo muri RALC. Ubundi izina ry'umwimerere mu Kinyarwanda nta ho riba rihuriye n'umumaro w'icyo kintu. Urugero: Intebe nta ho ihuriye no kwicara, umuvure nta ho uhuriye no kwenga. Mu Rwanda iyo washakaga gufata imuriro uwuvanye hamwe uwujyanye ahandi wakoreshaga "ifumba". Chargeur rero ni ifumba ya Telefone! Ni ukuzashaka ahubwo n'uko hashakwa ikinyarwanda cy'ibyinjiye bishya mu buzima bw'abanyarwanda! Murakoze

14
Rukara 2017-06-01 09:56:08

ariko uko ni ukwihangira umurimo ndakubwiye ngo indahuzo ubwo se ikinyuranyo cyaba ikihe ?ubusobanuro se ni bumwe? Icyo nzicyo muratubeshye,hose kuri uyi aho tuzi abantu babahanga ijambo niryo ryivana cg rikiyongera mu rurimi!

15
kanyarwanda 2017-06-01 11:15:30

Muraho neza basomyi b'iyi nkuru, njye ndacyibaza icyo bashingiyeho bahindura ikinyarwanda ? * N'iba aruko bamwe mubagikoresha byabananiye kugikoresha nkukobikwiriye, aho hakwibazwa umubare wabo kugirango tumenye niba aribo benshi kurusha ababishobora binyuze muri kamparampaka kugirango bice mumucyo. * Niba barashingiye ku ntumbero yo kuvugurura ururimi cg kurunoza, aho naho byasaba ko binononsorwa neza kuko amavugurura meza ntashyiraho urujijo ahubwo akuraho urujijo. Muru rwego nkabona ko ibyakozwe byari umugambi mwiza ariko ko ibyakosowe byazambije ikinyarwanda kuko kutoroha kururimi kudakemurwa no kuruhindura kugirango abafite umurava muke wo kurwiga boroherezwe. urugero : ikerekezo mucy'imbo cy'icyerekezo , kurinjye numva arukugoreka ururimi urusanisha n'ikinyamurenge. Nkaba nkibaza nkibyaribigenderewe bemeza ibintu nk'ibi? Nibwirako guhindura ibihekane ntacyo byatejemo imbere ururimi, ahubwo nkashima ubushake bwo kwagura ururimi hashakwa amagambo atarasanzwe mukinyarwanda nk'indahuzo, murandasi n'ayandi ntavuze. Ikindi numva cyafasha abanyarwanda muri rusange nukugira ishema mukuvuga ururimi rwabo mu mwimerere warwo, uhereye kubayobozi b'igihugu ukageza kurubyiruko rubareberaho. Niba koko abayobozi bafite ishema ry'igihugu cyabo bakagize n'ishema ry'ururimi rw'igihugu bahagarariye maze bakarukoresha cyane, dore ko harinigihe bibanda cg bakavangamo indimi z'amahanga bigatuma abanyarwanda rigenewe batabasha kuryumva neza. urugero : Mumushyikirano wo mumyaka yashize, harumwe mubabajijwe kubyo bakoze kugirango ibyo bashinzwe bigerweho, wananiwe kuvuga ko bazahuza impande ebyiri zifite aho zihuriye n'icyavugagwa maze akavugango bazagonganisha imitwe yizo mpande zombi ( yabivuze abihinduye <TRADUCTION> ivuye mukindi kirimi). Sinawe gusa, biragoye kumva abayobozi,abanyamakuru cyangwa urubyiruko bashobora kuvuga interuro y'ikinyarwanda inoze itarimo urundi rurimi ( urugero rw'amagambo akunda kuvugwa : so, and , by the way, sorry, merci, pardon, nandi menshi ntavuze), bikaba nabimwe mubituma usanga abanyarwanda ntakirimi nakimwe banononsora yaba ar'ikinyarwanda , ig'ifaransa , icy'ongereza habe n'igiswahili. Urugero : Mwari mwakumva umuyobozi w'ubushinwa, ubudage, uburusiya cg umunyamerika yavuze ibwirwa ruhame mukiri kitaricye? Nonese nuko batabizi cyangwa nuko bihesha agaciro bakanagahesha ururimi rwabo ngo rutazazima. Reka tuvuge ko twe tukiri munzira y'amajyambere tutaragera aho tugera kuburyo twakwitwara gutyo, nonese wavugako mugihe uri kubwira abanyarwanda kubibazo byerekeye u Rwanda kubutaka bw'u Rwanda ningombwa ko ubwira abanyarwanda muruvagitiranye rw'indimo cg byarushaho kugira ubusobanuro buhamye ubivuze mukirimi gakondo? Murakoze, mugire amahoro.

16
niyitegeka 2017-06-01 09:56:07

nta bucuzi mbonyemo. i yo bambaza njye nari kuyita karahuzi bjvuga agasinga karahura aho kuyita indahuzo. cyabgwa nkuko tuvuga mudasobwa, murandasi, ... nibura umuntu yayita murahuzi.

17
damas 2017-05-31 21:57:37

Nubundi baracyambeshya none se indahuzo ni imbaburaaa,ni ikanyaaa ni iki?urebye neza nubundi urasanga ikiri chargeur ndumva harimo ubwenge na mba.

18
general 2017-06-01 11:08:00

hahahahahahahaha.ikinyarwanda bakigize ikinyamurenge kbs. ubwo icyuma nacyo cyabaye ikuma?hahahahah

19
Mazima 2017-05-31 19:18:38

Ntureba noneho

1