1  

1
Mbuye 2017-03-31 17:41:19

Ndumva byaba byize kubyereke ububiko bwintwaro i kanombe twibutse icyo col. Luc Marchal abivugaho doreko ariwe warubifite munshingano ze.

2
Bajinya 2017-03-31 13:43:42

Biratangaje cyane kubona hari umunyarwanda nka Emmanuel utazi ko mu gihe jenoside yabaga na nyuma y'aho ihagarariye, mu Rwanda hagaragaye ba rusarurira-mu-nduru benshi cyane, kandi b'ingeri nyinshi. Na n'ubu bamwe baracyasarura n'ibigega barahunitse.

3
Me 2017-03-31 10:30:01

Imana Niyo ibyizo raport Muba mutanga kdi ninayo izagaragaza ukuri; Sinigeze menya data cg mama wambyaye yewe nabavandimwe banjye 2 bankurikiraga,Bose bishwe 1994.ntakimbabaza nkukuntu ntazi aho baguye cg ngonuwabishe atugaragarize ahobaguye tubashyingure mucyubahiro

4
Masobona 2017-03-31 10:27:46

@Emmanuel, ibyo uvuga nibyo rwose. Ntawigeze agaragaza ibyishimo by'uko hari icyo yungukiye mu byabaye hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Usibye yenda abishimaraga insinzi y'uko birukanye ingoma y'abicanyi bakanahagarika jenoside, cyangwa abishimaraga ko baretse kuba muri za plafonds no mu bihuru bakongera kubaho nk'abantu.

5
Makenga 2017-04-01 12:12:18

Mujye mukomeza mudusobanurire ukuntu mwari muzi ibigiye kuba muri 1994. Nitutanagira icyo tubibabazaho, bizadufasha kurushaho kwibaza ubwacu. Ikibazo cya mbere: Ko ingabo za RPF zivuye ku Mulindi zageze mu Mujyi wa Kigali tariki 12/04/1994, zihasanga izari zasohotse muri CND zamaze gufata uduce twa Kacyiru na Remera, maze tariki 16/04 mu ijwi rya Christine Umutoni RPF ikanatangaza ko icyo ishigaje ngo ifate Umujyi wa Kigali ari imishyikirano n'abanyamahanga bawurimo ngo bawuvemo, byagenze gute ngo ubwicanyi buwukomezemo kugeza mu mpera z'Ukwezi kwa Kamena 1994, kandi twaranze ko haza ingabo zo gutabara abicwaga? Kandi guverinoma y'abiyise abatabazi nayo yari yarahunze uwo mujyi mu kwezi kwa kane yibera i Gitarama, bigeza mu kwezi kwa gatandatu yarageze ku Gisenyi?

6
bwangu 2017-03-30 22:02:42

Jo garagaza neza amazina yawe turebe ko utari ku rutonde rw'abavugwa muri uwo mugambi mubisha wa ba intellectuels de l'UNR Butare.

7
Emmanuel 2017-03-30 22:03:27

Maneno aribaza uwungukiye muri Jenocide,uretse ubushinyaguzi bwe, ninde wakungukira muri Jenoside!?, ari abiciwe ababo barababuze ntibazongera kubabona kandi bazakomeza babane ni ingaruka zayo ibihe byose . ababishe nabo umugambi wabo ntibawushoje nk'uko bifuzaga ubwose arumva haru

8
Kh 2017-03-30 14:19:17

iii

9
Benginzage 2017-03-30 12:20:14

Hari ibintu nsoma, nkibaza niba mu Rwanda hakiba amoko atatu y'abanyarwanda.

10
Bwimbakazi 2017-03-30 12:22:15

Si ibingibi gusa kuko hari byinshi cyane bitamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, ariko hose mu gihugu abatutsi baricwaga urusorongo ndetse ukanabona bishyigikiwe n'inzego za leta zabitizaga umurindi

11
Maneno 2017-03-30 12:24:16

Ibi bisobanuro byose duhabwa ku buryo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanageragezwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa, byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari abari bahanganye mu gihugu, ari n'abanyamahanga bari bashyigikiye buri ruhande, ari na LONI, bose bari bazi neza ko mu gihugu hagiye kuba jenoside. Ikibazo kikaba kumenya impamvu abo bose bari bafite ubushobozi cyangwa inshingano yo guhagarika iriya jenoside bayiretse ikaba. Ni nde wumvaga azungukira muri buriya bwicanyi? Uwabwungukiyemo se yaje kuba nde?

12
Denys 2019-01-16 22:38:01

Never again

13
jo 2017-03-30 12:25:31

Iyo cercle des intellectuel de Butare yakoreraga he ? Ko nanjye nakoreraga universite mfite n'inshuti mu moko yose ko ari ubwa mbere nyumvise?

1