1  

1
UBUTABERA 2017-03-22 21:27:26

Wowe wiyita izina ngo”SIMBA” ibyo uvuga urabizi? Imyaka “23” yose ishize, ibi uri kuvugira hano kurubuga, kuki utagiye kubibwira “URUKIKO” wabitewe ni iki? Gusakuriza hano ku rubuga rwa “IGIHE” nta kintu na kimwe bizatwara “Padiri Wenceslas Munyeshyaka”, Uzasakuza kugeza igihe uzapfira. Nkugire inama nziza kandi ya kigabo! Niba ibyo uvuga “Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA” niba ubifitiye ibimenyetso, gana “UBUTABERA” mu “RUKIKO”, Bazakurenganura. Ibyo wowe ubwawe umurega, nibimufata bazamuhana “UBUTABERA” buzamuhana. Ugomba kumenya neza ko, Iyo urega”! Uwo urega nawe bamuha “UBURENGANZIRA” bwo kwisobanura. Ntabwo ari ugupfa kuzirika bimwe byanyu ba “GACACA” ka “Domitilla MUKANTAGANZWA”. Ugomba kumenya neza gutandukanya ijambo “UBUTABERA” ni ijambo “UBUCAMANZA”, ayo ni amagambo abiri atandukanye cyane. Menya neza ko, “UBUTABERA” bubereyeho “KURENGANURA” , ntabwo bubereyeho “GUCA – IMANZA”. Ibyo wowe uri kwandika hano ku rubuga, niba koko ubifitye ibimenyetso, bishyire “UBUTABERA” bakurenganure, niba ntabyo ufite “CECEKA” ufunge umunwa ntiwongere kuvuga. Nkarangiza nkubwira ngo, niba uri i kigali jya muri “Ministere ya Justice” ubwire “BUSINGE” aguhe copy yurubanza rwa “Padiri Wencesals MUNYESHYAKA” wowe ubwabwe uyisomere, urebe neza uko urwo rubanza baruciye, ndetse urebe neza nawe ubwe, uburyo yisobanye imbere y' “UBUTABERA”. Nusanga urubanza bararuciye nabi, Utange “IKIREGO” urege, kuko ni uburenganzira bwawe. Niba kandi utabishoboye “CECEKA”. NOTE: ["MUMBABARIRE NTIMUNYONGE IGITEKERZO CYANGE"]

2
Joseph 2017-03-22 14:33:30

Nibyo Papa ateye intambwe asaba imbabazi mu izina rya kiliziya gatolika ahagarariye. Turabishimye. Ariko kugeza ubu hari ikibazo maze imyaka irenga 15 nibaza naburiye igisubizo. Nibyo genocide yarabaye ihitana miliyoni irenga y' abatutsi. Hari abayirokotse bamwe baracyariho. Ikibazo mfite kijyanye n' ubutabera. Nyuma y' uko genocide ihagaritswe, hatangiye gushakwa uko abayirokitse bahabwa ubutabera. Biciye mu nkiko zisanzwe, u Rwanda rubona ko bitashoboka hatekerezwa "Gacaca". Hajyaho itegeko ryifashishwa n' inkiko gacaca mu gucira imanza abagize uruhare muri genocide. Ubwo imanza ziracibwa, abahanwa barahanwa. Mwibuke ko gacaca iza yari igamije ibintu 3: -Kugaragaza ukuli -Guca umuco wo kudahana -Ubwiyunge. Ibi ntacyo mbivugaho kuko buri wese nabonye igisubizo cye kandi twanyuzwe mu buryo butandukanye. Ikibazo maranye imyaka myinshi rero nababwiye ko gishingiye Ku ubutabera bwahawe bwahawe abarokotse genocide muri rusange. Bavandimwe mumbabarire mumbwire aho mwabonye ubutabera butagira " Indishyi"? Iki kintu isi yose yarakirengagije. Kubera iki? Njya nibuka rimwe umugabo witwa Tharcisse Karugarama wahoze ari ministre w' ubutabera avuga ngo let's y' u Rwanda yemera responsabilités polotiques ntirwemera responsabilités criminelles. Ubwo yasubizaga ikibazo abajijwe n' umunyamakuru Ku bijyanye n' indishyi Ku barokotse genocide yakorewe abatutsi. Iki gisubizo nakibajijeho sinasobanukirwa. Niho nahereye mvuga ko isi yose yirengagije iki kibazo. Leta y' u Rwanda yemera responsabilités politiques ntiyemera responsabilités criminelles? Tuzi neza ko leta y' u Rwanda yateguye genocide, igafata umwanya uhagije ikigisha ingengabitekerezo y' ivangura n' urwango, igatoza interahamwe, ikaziha intwaro, ...ubundi abatutsi bakicwa iyo leta ihagarikiye icyo gikorwa!

3
Espe 2017-03-22 08:59:15

Nta je t'aime inzara igutema amara. Batange na reparation ku bacitse ku icumu ndetse n'ubutabera bube abihaye Imana bidegemvya barakoze amahano bahanwe

4
DUSENGE 2017-03-21 21:40:36

Amubinvemo ibyo sibyizanagatepe

5
Simba 2017-03-21 21:51:47

There have to be some reparations!!! Kandi The priests who are responsible to have been actively envolved have to be brought to judtce. Including Father Munyeshyaka wenceslat who killed a sister Hyacinthe R a brother JPierre qui travaillait a la Sulfo, saratiere,munyankindi et tte une longue liste de pres de 500 personnes he murdured in a savage manner.....but this A. H is stin giving communion to innocent french catholic childres with his bloody hands. Shoooot!!!

6
Magambo 2017-03-21 17:34:48

Ntawe uvuma iritararenga koko! n'ubwo batinze ariko ntacyo ubwo bemeye ko bateshutse ku nshingano

7
Farida 2017-03-21 21:51:47

Ariko kiliziya Gaturika KO mwayibasiye,niryo dini ryonyine ryabaga mu Rwanda ? Icyo nzi kandi nemera nuko abavandimwe bacu bapfuye muri génocide yakorewe abatutsi yafi Bose bari abagaturika,tuvuge se ko ayandi madini ari abatagatifu?gusa igikorwa papa yakoze ni kiza kandi Nicyo kwishimira,na président wacu nimfura Imana ijye ihora imuha umugisha.

8
copy 2017-03-21 19:55:39

Ariko mbona nta cyuho kirimo da, imbabazi zasabwe mu buryo busobanutse.

9
che 2017-03-21 14:00:08

Birahagije ubwo Dr Bizimana ibyo by'icyuho kirimo arabivanahe, reka dutange imbabazi kuko twazisabwe!

10
Ndore 2017-03-21 11:15:44

Ese usaba imbabazi biramushengura agahaguruka akaza kuzigusaba cg araguhamagara ngo ngwino ngusabe imbabazi?

11
janvier 2017-03-21 11:21:02

Ni Byiza ko Kiliziya Gatolika isaba imbabazi. Abatutsi benshi mu 1994 baguye muri Kiliziya. Cyokora abapadri babaye interahamwe ntibakitiranywe na Kiliziya yose. Kiliziya ni umubyeyi. None se ba Padri Munyaneza Jean Bosco na ba Mgr Muvara Felicien Padri Niyomugabo na ba Felicita Niyitegeka intwari y'igihugu na ba Doroteya i Kabgayi ntibari abana ba Kiliziya? Kuki mwitiranya Kiliziya Gatolika n'interahamwe? None se Padri Seromba na ba Rukundo na Manuel na ba Gakuba bari interahamwe nibo bahagarariye Kiliziya? Oya. Kiliziya ni urukundo. Abo twemera bumvise ivanjili ni ba Padri Bosco na ba Muvara n'abakristu bandi bemeye kwitanga. Naho kutubwira izo nterahamwe ngo ni Kiliziya ni ukwibeshya. None se Kiliziya ni iy'abahutu gusa? Oya. Sibyo. Cyokora Papa Francis yagize neza, ariko nabo ubwabo basabe imbabazi. Abasenyeri barazisabye ariko n'abapadri ubwabo bafashe abahoze ari interahamwe kwisabira imbabazi bazisabe Imana bazisabe abo biciye, ntibakumve gusa ko byarangiriye muri Gacaca. Ese kuki batafungiwe amasakramentu? Aha niho ABAYOBOZI BA KILIZIYA BAGOMBA KUBAZWA. Usibye amaparoisse makeya i Mushaka muri Cyangugu, i Nyamata mu Bugesera, i Kiziguro (Byumba) n'ahandi hakeya niho bagaragaje gufungira amasakramentu interahamwe zishe abatutsi. Abandi bite? Imana izababaza amaraso ya bagenzi babo. Abapadri, abasenyeri, abantu bose bakunda Kiliziya bahaguruke bayikorere kuko barimo guhemukira Yezu wabatumye. Papa Francis yakoze.

12
Mukazi 2017-03-21 09:52:03

Enfin 👏🏾👏🏾Nubwo asabye imbabazi bitinze biruta ubusa nadufashe rero no gufata abahungu be bahekuye igihugu

13
kwihana 2017-03-21 09:52:03

Ndashimira HE wabwije ukuri Umushumba Francis Ku ruhare rwa Eglise ayoboye mu mahano ya genocide yahitanye bene wacu none ndasaba ko we nabo bafatanyije bategura inyigisho zikangurira abayoboke babo kwihana ibyo byaha, kwirega no gusaba imbabazi ariko batibagiwe n'izikangurira kiliziya gushyigikira ubumwe, ubwiyunge n'iterambere twerekeyemo, never again. Murakoze

14
Magayane 2017-03-21 09:54:30

Nibarize Dr Bizimana na Dr Dusingizemungu: Izo mbabazi zasabwe tuzitange, cyangwa tuzibyaze umusaruro?

15
Girimbabazi 2017-03-21 09:54:30

Haravugwa gusa ibyo gusaba imbabazi, ariko ntawuhingutsa iby'uko zatanzwe. Kandi utazitanze yazisabwe, niwe uba asigaye yikoreye umutwaro. Ukomeza gutunga abandi urutoki bapfukamye basaba imbabazi, eshatu zirakomeza zikamugarukaho.

16
Masobona 2017-03-21 11:21:02

Dr Bizimana ngo hari abapfuye bagitegereje gusabwa imbabazi. Kuki umuntu yapfa agitegereje gusabwa imbabazi? Tekereza nk'iyo Yezu amaze kubambwa ku musaraba aza gutegereza ko abamaze kumumanika kuri icyo giti bamusaba imbabazi kugira abone kuvuga ngo: "Bababarire kuko batazi icyo bakora". Yari gushiramo umwuka nta bibaye.

17
Francis 2017-03-21 21:54:16

Ni byiza ko Papa Francis yateye intambwe yo gusabira kiriziya gatorika imbabazi ariko hari byinshi bikibura uri uko gusaba imbabazi . Mu gihe twibuka ku nshuro ya 23 genocide yakorewe abatutsi ibaye Papa yagakwiye kuza agasaba imbabazi abanyarwanda mu izina rya kiriziya gatorika cg se akohereza umuhagarariye muri uwo muhango agasaba imbabazi mu izina rya Papa . Maze bikandikwa ko byabaye . Ikindi gusaba imbabazi ntibihagije yagakwiye kuba yagize icyo atangaza azakora ku bagizweho ingaruka na kiriziya gatorika.

1