1  2  3  

1
suzy 2016-10-10 11:18:55

ngicyo igituma isi itagira amahoro kuko yagwiriwe na Sekibi. Rwose Ubald nk'igikoresho cya Kristu yajya mu itangazamakuru...agahangana na Musenyeri????? ça ne vient pas de Dieu. Ubald se arashaka kumvikanisha iki?? Ko bamubujije kuza gusengana n'ababikira b'i Kabgayi? Yabatumyeho bakaza niba abafitiye ubutumwa? Yasenganye n'ab'i Cyangugu se? none se Kriziya ni akarima ke? Reba rero Shitani ngo iramuzamura ku munara wa Hekaru. Burya biransetsa...ugasanga umuntu wacengewe n'Amabanga y'Imana yarangiza agatekereza nk'abana...ngo Musenyeri yambujije akabigira urubanza....Si uko Imana ikora!!!

2
SENGIMANA 2016-10-04 10:44:35

NJYEWE PADIRI OBALD NDAMUSHYIGIKIYE ISENGESHONDAROKUNDA

3
Me 2016-09-28 21:50:54

Abari kwiyamiriza obald mwese muragaragara abo muri abo. Muracyafata kiriziya nka throne cg system kuruta kuba itorero ryigisha ijambo ryimana. Ugasanga muri aba kristu bo kwizina gusa apana kumutima. Ninayo mpamvu Genocide yaje mukiyambura identite yubu kristu nkaho mutigeze mubabo. Yarangira imbabazi zigatangwa ngo ni satan washukanye mugasubira murusengero. Ubu ibyabaye 94 ibyo ibald abigisha ntasomo mukuramo? So sad.. President wacu ndamukunda ariko aracyafite byinshi agomba kwigisha abanyarwanda. Imana izampe imbaraga zo gukomeza kumusengera

4
Mahoro 2016-09-25 10:44:01

N'imbeshyerwe jye Padiri Ubald aranshisha! Ubundi ibi nibyo byagombaga gukurikiraho ko wabonaga yarafashe undi murongo utari uwa Kiliziya yacu imwe itunganye.

5
Agnes 2016-09-24 13:51:27

Ubald yasengeye henshi asengera benshi njye mwemera nk'umukozi w'Imana ufite impano ikomeye.Imana imwongerere kurama.

6
padiri mukuru 2016-09-24 10:01:32

obald ni padiri wa cyangugu ,aba muri eveche akaba ashinzwe agasozi kibanga ryamahoro kabarizwa muri ino diosece aho abantu bateranira ari benshi buri 13 za buri kwezi ,baje gukizwa no gusaba umubyeyi bikiramaliya umwamikazi wifatuma ibyo bakeneye....gusa obald nawe asigaye yaigize akamana muri diocese ,musenyeri amutinya kubiiiiii.

7
kananura2356 2016-09-24 10:01:32

Padiri Ubald nibyo akoreshwa ibitangaza n'Imana ariko abanyapolititi nabo baramukoresha. Akwiye kugira ubushishozi ni'umuntu uzi iby'Imana akumva ko kujya mu banyapolitiki bitesha agaciro ubutumwa n'ibitangaza bye. Kandi igihe yabaga padiri yasezeranye kubaha umwepiscopi we.. .none kuki mbona amwihenuraho ?. .. N'ubwo waba ubonekerwa cyangwa ukora ibitangaza ugomba kugendera ku mabwiriza ya Kiriziya

8
Me 2016-09-23 21:29:06

Obald ntabwo ibyo akora ari ukwiyicira amayira ahubwo abantu tuzira ukuri. Mbonyintege we asigaye yigira intyoza muri Media cyane nkabanyapolitiki aho kuba umushumba. Ubona byaramubase cyane kuruta ibindi. Jye mbona atagishoboye. Obald ko yigisha amahoro, akigisha ibyomora ibikomere byabanyarwanda abatwayiki koko? Mwabaye abanyarwanda cyane kuruta uko muba abi varikani. Ikanzu yumweru tuuuuuu niyo iguhinduriye identite? Mbonyinte ukeneye amasengesho

9
jean 2016-09-24 10:01:32

Jye simpamya ko ibi ari Obald waba wabijyanye mu itangazamakuru. Obald nawe azi neza amategeko agenga kriziya,anazi neza ibyo yarahuriye. Kuba asenga abantu bagakizwa ntibituma yiha kwica amategeko kriziya igenderaho. Ark mbaze akabazo: ubundi Obald aracyari mu bapadiri bagengwa na diocese ya cyangugu? Niba se arimo abarizwa muyi paroisse, cg ni padiri wigenga wikorera ibyo ashatse. Ubizi ansubize. Jye mbona ejo ashobora kuzashinga idini rye niba atacyumvira nyiricyubahiro..

10
mireille.umutoni 2016-09-23 19:47:54

bavandimwe burya SHITANI ashobora kuririra aho agasenya byinshi .mwese ari OBALD ari MUSENYELI ni mwihangane muce bugufi mwicare hamwe muganire musabane imbabazi. kdi mugire umurongo mwiza ngenderwaho ufasha . ubundi ikuzo ,icyubahiro ni by'Imana yacu.Nyagasani abakomeze.kdi mwumvire Roho Mutagatifu

11
Jean Kumiro 2016-09-23 14:49:39

Tugendera kuri gahunda twebwe abagize umuryango mugari wa Kiliziya Gatolika. Ahubwo wa mugani wawe, ashaka kuzana iby'ubuzunguzajyi muri kiliziya ! Gahunda ni gahunda Padi! Ndakwemera, ariko korera kuri gahunda wigishijwe ushaka kuba Padiri !

12
musigwe 2016-09-23 14:49:38

ABAKRISTO MURAGARAGAYE.MWIKWIHA RUHANDE.

13
Odette 2016-09-23 14:53:26

Padiri Obald Imana ikomeze kugusiga amavuta n'imbaraga mukomere mu murimo wayo, Amen

14
Janvier 2016-09-23 14:53:26

Njye ndi umukristu gaturika ariko mujye muvana amatiku aho.uyu musenyeri yagize ishyari kuko yabuze ubushobozi nkubwa obardi,ahubwo aramurwanya,nigute waba ukorera nyagasani ukanga abazana inkuru yumukiro iwawe?musenyeri arashaje niyegure,aratsimbarara kubusenyeri ntamusaruro aha aba kristu,nka president mugabe robert zimbabwe.

15
misonga 2016-09-23 14:53:26

Nazajyaga mbitekereza ko uyu mupadiri azagirirwa ishyari rikomeye

16
mugab 2016-09-23 14:57:52

ahubwo bigaragara ko musenyeri was cyangugu amutinya iyo aza ku ba padiri muri kabgayi aba yarirukanywe kera kuko nta gucyeza abami 2 politic na religion

17
Mbaraga 2016-09-23 15:11:55

Ni nde koko ujugunye iki kibuye mu bana b'Imana ? Genda Shitani ufite amayeri menshi, abagukurikiye bazagwa ruhabu. P

18
Katabirora 2016-09-23 11:48:57

Uyu mupadiri afite inzego zimukuriye zifite uko zikora n'uburyo zikemura ibibazo kandi yasezeranye kuzubaha, kuba hari'icyo batumvikanyeho na musenyeri, ntiyagombye kwirukira mw'itangazamakuru, keretse niba afite indi gahunda ashaka gukurikira idafite aho ihuriye n'iyo ahabwa n'abamukuriye. Yibuke ko izo ntama avuga ko avugira ari nazo musenyeri ashinzwe. Kereka niba we afite indi gahunda ashaka kugeraho idahuye n'iyabamutumye.

19
leona muhimbaza 2016-09-23 11:40:41

Padiri Ubaldi agomba gushyira ibirenge hasi akibuka ko mbere ya byose ari padiri atari umunyapolitiki cyangwa rubanda rusanzwe. Ikindi agomba kuzirikana ni amagambo Yohani yavuze bamubwiye ibya Yezu, ati agomba gukura jye nkagabanuka. kiliziya igomba Gukura, Ubaldi akagabanuka. Yezu agomba kuvugwa, Ubaldi akaba ari we uba igikoresho cyo kumumenyekanisha. Ubaldi ni umwana wa Kiliziya kandi umwana yumvira ababyeyi. Kera habayeho abapadiri bakoze nka Ubaldi biha ubwigenge burenze urugero bagera igihe bata umurongo wa kiliziya. Barimo nyakwigendera Dionizi Ndangamira watangiye ari umusaveri ubishyushyemo akagera ubwo aba umuyisilamu. Birababaje ko Ubaldi ujijutse wize mu iseminari yirengagiza amahame ya kiliziya kandi ari yo amugenga. Sinzi niba iyo ajya muri za Ndumunyarwanda aba atumwe na kiliziya cyangwa niba aba ajyiye ku giti cye. Ibyo agomba kubitekerezaho rwose kuko kuba ari padiri bimuha ouverture iruta iy'umukristu usanzwe. Ibi abantu barabishima ariko kiliziya si ko ikora. Kiliziya ituma abana bayo ku mirimo babashije, na Ubaldi afite ibyo abashije ariko ntagomba kwiha ubutumwa agomba kuburindira. Niba koko akoreshwa n'Imana inyigisho ze ntizizaba inkomoko y'amatiku n'amakimbirane muri kiliziya. ngo muzabamenyera ku Mbuto bera. Mu gihe cyose Ubaldi yivugira ko akoreshwa n'Imana ubwayo, yagombaga no kuyisaba inema yo koroshya. Nsanga kwihutira kujya mu itangazamakuru kubera ibyiswe amakimbirane na diocèse ya Kabgayi bitamusa. Biroroshye ko igihe agiranye ikibazo na Musenyeri wa Kabgayi cyangwa undi wese abwira musenyeri wa diyosezi ye akavugana na mugenzi we wa Kabgayi bakakirangiza. Nka ryari bundi ibibazo by'iwanyu mu rugo ubikemurira muri mitingi y'ishyaka koko? Ubaldi yiyibagije ko iyo Mutagatifu Pahulo yatumaga Timote ku itorero runaka yamauhaga n'urwandiko ahereza abayobozi baryo? hari indirimbo nziza y'abaporo igira iti " Itorero ni rimwe mu moko atari amwe, umwami waryo ni umwe riramusangiye. yewe kintu cyazanye ibice muri ryo, bikarisuzuguza abataririmo"!

20
Jean Kumiro 2016-09-23 11:40:41

Pierre rwose, amarangamutima.... Musenyeri afite ukuri ! Ntabwo muri Diyosezi ayobora, uwo ari we wese yaza kuhasomera misa mu buryo atazi, muri gahunda atahawe. Musenyeri ni we uyobora Diyosezi n'ibiyikorerwamo byose bijyanye n'iyobokamana. Ese nk'abo babikira, barinda iyo bajya guhamagara Padiri Ubaldi abayobozi babo batabizi kubera iki ? Muri Kiliziya imwe itunganye nta kajagari kabamo ! Ntabwo Musenyeri yanze ko Padiri Ubaldi aza gusomera misa abo babikira, ahubwo yanze ibintu bitagira gahunda. Ese abo babikira kujya kuvuga ngo Musenyeri yanze, babibwira Padiri Ubaldi, bumva atari amafuti bakoze yiyongera ku yandi ? Bakwiye gusaba imbabazi Umushumba wabo bidatinze. Padiri Ubaldi na we yitonde Shitani yirukana muri rubanda zitazamuhagurukira na we akavangirwa ! Urumva ukuntu yashubije Musenyeri koko ! Ntabwo yari akwiye kurangwa n'imvugo nk'iriya ku mushumba muri Kiliziya Gatolika. Padiri Ubalidi, saba imbabazi Musenyeri. Noneho vuga uti "ndanze" !

1  2  3