1  

1
Kashaza Gashamura 2016-09-07 17:57:01

Malibu Nyerere ntiyigeze yirukana impunzi n'imwe yamuhungiyeho multi TZ, kandi yakiriye nyinshi z' ibihugu birenga 6. Abanyarwanda bari muli camps za Mpanda/Mwese, Muyenzi, Kimuli, Nkwenda, Kaisho n'abandi ibihumbi bari mu mijyi n' ahandi henshi bafashwe neza, ndetse aza no kubaha ubwenegihugu bose. KandI abana bose banigaga kimwe n'abanyagihugu.Ishyano ryaguye ejobundi Perezida Jakaya Kikwete ali ku ntebe ubwo yirukanaga Abanyarwanda, kugeza aho atanya abagabo n'abagore n'abana babo, bakabacuza n'utwabo. Ikindi nakubwira nuko niba, ntibeshya, Nyerere mu kwanga apartheid yabonaga mu Rwanda rwa Kayibanda na Habyarimana, ntiyigeze akandagiza ikirenge mu Rwanda rwabo. Niba iyi nyandiko yemerewe guhita pour une fois, niba mbeshya mwanyomoza.

2
Tuyisenge Helene 2016-09-07 17:52:35

rwose amakuru nkaya y'abantu bagiye baba indashyikirwa n'intwari Ku isi cg muri Africa aba akenewe kuko hari byinshi yigisha mu mibereho ya buri munsi kd abantu babanya politike baba banayakeneye murwego rwo kuyifashisha baha ibyiza abo bayobora.Muzandebere ibivugwa kuri Elen Johnson Salif.murakoze

3
amakuru 2016-08-31 15:05:20

Ninde perezida wirukanye impunzi muri TANZANIE???????IMPUNZI ZABANYARWANDA ZARIZIFITE IMPAMVU ZIHUNGA, NIBA HARIHO NYERERE, UBWO NTAGORUMUTAGATIFU,

4
Abdalah 2016-08-29 15:34:44

1==Nyerere ni Baba wa Taifa kubera ubumwe, amahoro no gukundana nu gukunda iguhugu yasigiye aba TZ 2==Nyerere ntiyigeze amena amaraso ya ba Tz 3==Nta mpunzi za ba Tz wasanga hanze yigihugu 4==Nta political prisoners wasanga tz 5==Nyerere ntiyegeze yigwizaho imitungo yisi niyi mpamvu catolic ishaka kumugira umutagatifu

5
gahinyuza 2016-08-29 15:28:57

Iyi ntwali iri mu zacitse ku icumu muri iriya myaka we n'abandi bake nka Kwame Nkurumah, ndavuga iryahitanye Patrice Lumumba, Umwami Mutara Rudahigwa, Umuganwa Luis Rwagasore etc... Imana imuhe iruhuko ridashira tuzahora tumwibuka.

1