1  2  

leadership y'iki gihugu needs to stop PR tactics..turabirambiwe.. naho ngo nta nzara, ngo wolrd food program..nonese .ubundi imihanda igafungwa ngo ni car free day (mwagiye se muri stade ko ari ibyo igenewe?)....ngo nta biryo ku muhanda - mujye mu ma restora..ese, iki gihugu ko gikenye...mube realiste aho gukora ibintu kugirango abantu Bo hanze bavuge urwanda kuko twe tuba hano turabirambiwe nukuri..
Musubize2016-08-14 15:27:01
ines m
Iyo abantu batabona ibyo barya ngo bahage, byitwa iki? Iyo uwaryaga 2 ku munsi asigaye barya 1 byitwa iki? Ko umuntu ufite inzara wamugaburira agahembuka, uwapfuye yahembuka. Mu kinyarwanda kizwi na bose, inzara/gusonza ni ukubura ibyo kurya bihagije no kubibura burundu umuntu agasigara asabiriza cg agasuhuka. Naho ibya WFP ni ukugira ngo babone uko bahuza inyito ku isi banatabare hake hashoboka
Musubize2016-08-13 20:43:08
Mbakebure
Kuki abantu bakunda byacitse? Icyo abayobozi bacu basobanura kitumvikana ni ikihe? Kuvuga ko mu Rwanda hari inzara nibyo mushaka kugira ngo mwishime? Ibyo abayobozi bacu bavuga ni ibipimo mpuzamahanga, ntabwo ari ibyo bahimba. Amapfa arahari nibyo, ariko ku rwego mpuzamahanga ntitwabyita inzara (famine). Niba mwumva ko kubyita inzara ari byo bibanyuze, nimubitekereze mutyo, ariko mureke kugira umusazi uvuze uko ibintu biri. Kandi uretse ko abantu turi ba nta munoza, leta ikora ibishoboka byose ahari amapfa ikabafasha: food for work. Ntimugakunde byacitse, bene nk'ibyo uretse gushyushya abantu imitwe, ubundi ntacyo byubaka.
Musubize2016-08-13 11:38:08
Jado
Ariko aba bagore bahaze iki umwe ati iyo basuhutse baba bi enjoyinga est africa undi ati ntabonye umurambo w inzara sinakwemera ko hari inzara . Bababwira ko bafite ubushobozi buke ngo barahohoterwa hari umugabo koko wavuga ibintu nk ibi!
Musubize2016-08-13 09:31:24
uwizeye
LA ministre a bien fait a mission sadique de masquer LA situation!!! Croyez vous qu.Elle a sousis due boys? Soit vous manger soit vous ne mangez pas! Elle s.in fout.son salaire east LA .
Musubize2016-08-13 09:35:21
luc
Minister ibyo yavuze byitwa gucikwa cyangwa "lapsus linguae". Nibatangira gupfa ni bwo tuzemera ko hari inzara. Ariko buriya abana 38% bagwingira batarageza ku myaka itanu ni gute bataba badapfuye bahagaze, ko ntacyo baba bashobora kuzimarira mu buzima bwabo, kuko n'ubwonko bwabo bugwingirana n'igihagararo? Ariko kuri Minister, bwaki no kugwingira no gusuhuka n'ubugarisi si ibimenyetso by'inzara, cyeretse abaturage batangiye gupfa. Byo twaba dushonje pe! Mama shenge!
Musubize2016-08-13 11:42:30
Maneno
Yego: Stella Ford, Ubundi kwa Ford ntabucyene bubayo.
Musubize2016-08-13 11:48:20
Jorje
Minister we iturize ujye ukora inyandikomvugo yinama yabaministre naho ibiri hanze uzabibaze abayobozi binzego zibanze nibo bazi akababaro kacu.
Musubize2016-08-12 20:46:10
Njyewe
Minister aranyemeje,. Kugirango amenye inzara icyo aricyo ni ukuyishakisha mu bitabo.
Musubize2016-08-12 20:48:16
jean
Nimugihe! Nonese Minisitiri Akora Descente Ryari Ngo Agere Mugiturage? Ubuse Ko Iwacu Urunyanya Ari 50frw Tukaba Twaraziretse Ni Uko Tutazi Akamaro Kazo? Iseri Ry' Igitoki Si 800frw? Ubwose Arabizi Uretse Kuvugango Abona Raports Nazo Zitekenitse? Shinyagura Nimugihe. Ko Imishahara Yiyongereye Se N' Umuhinzi Yiyongereye? Manuka Uhagere Ubone Kugira Icyo Uvuga.
Musubize2016-08-12 20:49:48
D' Amour Habimana
babanze bapfe nibwo bizemerwa ko hari inzara!nibapfa azabagarura se cg azabaha impoza marira!imipaka iragendwa ntaho kwisi badahahira ,aho gupfa uyu munsi bazapfe ejo!
Musubize2016-08-12 20:54:15
isheja
None se INZARA ni iki? None se niba abantu basuhuka urumva nta nzara ihari. Koko dukine n'ubuzima bw'abantu duheranwe n'ama notions ari simples nka definitions z'inzara n'amapfa kugira ngo tugaragare neza mu maso y'amahanga kandi abaturage bari kwicwa n'inzara?
Musubize2016-08-12 20:54:15
Karege
Nyakubwhwa Minister! Abantu barashize erega! Abenshi ni imirambo ni uko utabibona. Ese ubundi wabibona ute cg uri hehe? Aho iyo mirambo iri hazwi n' Abanyarwanda basanzwe baruseseka!
Musubize2016-08-12 21:10:16
Julien
Ministiri nareke gukina n'amagambo FAO siyo imvuga inzara icyo aricyo inzara irahari. Ahubwo turashima ingamba zafashwe zirimo guha abaturage ibyo kurya, niyo mishinga yose yavuzwe ni myiza kuri ejo hazaza. Ariko abanyapolitike ntibagakine abaturage kumubyimba.
Musubize2016-08-12 21:10:16
Toto
ubu dutegereze ko abantu bapfa abe aribwo tuvugako hari inzara!!! mana we tabara abawe. uretse ko ntacyo wayikoraho kuko siwe wayitege,gusa singombwa kuvuga guryo,shyiramo abantu ikizere ko bizashira
Musubize2016-08-12 21:12:50
rolland
Ndumiwe, uyu muminisitiri mwimurenganya kubyo yavuze kuko n'ubundi mubyo ashinzwe nta hantu cg ingingo igaragaramo"umuntu".Ashinzwe raporo cg inyandiko gusa.Niyo mpamvu agomba gutegeteza akabona umurambo kugirango yemere. Ariko dushyire mu isesengura hari abapfuye kubera inzara. Ntimumurenganye aho yize isomo ryetekeranye na analytical thinking yararisimbutse.Muri magambo make she is mental unfit and handicap kugera ubwo atabasha no guteketeza ku bintu bito cyane.
Musubize2016-08-12 21:16:02
John
Nyakubahwa Minister, murakoze kutubwira uburyo WFP isobanura "inzara". Abanyarwanda se bo bayisobanura bate? Nkurikije uko mubivuga, ndumva abaturage bagaragaje ko bafite inzara baragombaga gutegereza WFP ikaza kubarebera niba koko ari inzara!!! This is ridiculous! Nta wukira indwara atemera ko ayifite.
Musubize2016-08-13 12:46:14
Peter
Uko ni ugushimyagura rwose, inzara no ukubura icy urya. Iyo ikwishe urapfa. None natwe dutegereze ko abanyarwanda banfa cyangwa dutabare abashonje?!!
Musubize2016-08-12 13:53:44
Nkubito
Minista wabwirwa niki ko utaraburara narimwe uwapfuye wamumenya ko arugutecnika gusa mwiberamo
Musubize2016-08-12 13:45:59
[email protected]
Huuumm
Musubize2016-08-12 13:02:40
Philbert Girinema

1  2