1  

1
Genu 2017-07-15 16:23:10

Quel luxe mon Dieu!Genda Rwanda uri nziza

2
copy 2016-12-01 15:08:16

byaba ari byiza da. bazapfe kubaka ibirambye gusa!

3
manzi 2016-09-09 16:27:23

umuntu uzagura iyi nzu azaba afite n'izindi 25 millions? Ni menshi pe. Gusa na twe b'amikoro make bazatwibuke byibuze nka 10,000,000

4
gasore 2016-09-09 21:52:40

Sinaba mfite 25 millions, ngo njye gutura muri appartement, uyafite ugura ikibanza cya 6 millions kinini gihagije, 19 millions ni menshi, wasigaranaho n'ayo gukora utundi tuntu, ikibazo ni ukuyabonera rimwe wenda, aliko ubundi waba ubaze nabi uguze inzu imeze gutya ya 25 millions! A moins que RSSB izashyiraho uburyo bwo kuyibamo uyishyura tumenyereye hanze iyo za burayi, cyane ko ifite amafrang ahagije, kandi n'ubundi si ayabo ni ay'abaturage.

5
Kanyamibwa Yohani Luka 2016-08-12 10:18:51

Ku gishushanyombonera ndabona izi nzu ari etage ese ayo 25 na 30millions ni igiciro kuri etage yose cyangwa ni kuri floor imwe gusa? ndababajije ababisobanukiwe mumbwire. murakoze

6
Karisa Eugene 2016-08-10 13:29:06

Ubwo se abakozi ba Leta batabona ayo kwishyura izo nzu zo Leta ibateganyiriza iki? urugero umukozi wa Leta uhembwa 40.000Frw we azabona inzu ate?

7
2016-08-07 15:04:40

Binawuwa ufata ayo watangaga ku bukonde ukayaha banki buri kwezi. Itandukanira ni uko nko mu myaka 5-10-15 inzu iba iyawe. Naho iyo ukodesha iyo myaka irashira ntihagire ikigusigarira. Jyewe narabikoze ariko ubu ntuye iwanjye nyuma y'imyaka 8 nishyura. Ni ukwigomwa ibindi nta kundi no kutagira iwawe birababaza.

8
2016-08-07 14:55:40

Niyo baba bake ariko nabo bakeneye aho kuba. Bivuze ko abantu bakorera umushahara harebwa ayo bazajya bishyura ku kwezi mu gihe cy'imyaka igera kuri 15. Ibi rero birashoboka kuko bidasaba kwishyurira rimwe.

9
mbabaze fabien 2016-08-07 14:55:40

Nkubu iyo utinyuka ukavuga ko aramacumbi aciriritse ngo igiciro ni mion 25 kugeea 32 ukoze analysis abanyarwanda bagira ubushobozi bwo kuyishyura ni bangahe ku % kuvuga igiciro ntuvuge igihe bazishyuramo uko kingana ntabunyamwuga bwakazi uba ugaragaje rwose nkumunyamakuru.

10
kayonga 2016-08-06 13:35:03

RSSB,ikwiye no kuzakora uyu mushinga mubibanza yaguze i Rwamagana muri 2008 ikaba itarabyubaka cyangwa ngo ibigurishe,none bikaba byaradindije uwo mujyi aho kuwuteza imbere.

11
bimawuwa 2016-08-07 15:04:40

Ayo mafaranga uvuze izo nzu zizaba zigura nizimara kuzura wowe uravuga ko aciririrtse uhereye kurwego wenda urimo , sinumva ukuntu wagira ayo FRW ukananirwa kugira inzu yawe bwite. watangiye ubuvuga ngo uriye arya hakiri kare ngo kandi ufite amenyo arya inyama. none rero kuri bamwe badashoboye no kubona ayubukodi bitewe nayo bahembwa urumva bakurahe million 25 zo kugura inzu niyo yaba ari ukuyigura buhoro buhoro.

12
Rudah 2016-08-05 21:57:07

inzu irengeje 10.000.000 ntabwo ihendutse pe

13
philos 2016-09-09 16:27:23

25Millions ugereranyije namikoro yo mu Rwanda ntago ziciriritse. Nubundi ayo uyafite asanzwe afite inzu

14
philos 2016-08-05 17:52:11

25Millions ugereranyije namikoro yo mu Rwanda ntago ziciriritse. Nubundi ayo uyafite asanzwe afite inzu

15
eri 2016-08-05 17:55:29

Ko numva bigihenze se; hejuru ya vingt million, ni bake babasha kuyabona

16
NIYONGABO 2016-08-10 13:29:06

Turabyishimiye, iki gikorwa ubanza kizakemura ibibazo by'amacumbi, ba RUSAHURIRA MUNDURU nbatabangamira igitekerezo. Turasaba abakomeye ko bakwihangana natwe abakene tukabaho, otherwise Iterambere ryaba rigenewe bamwe gusa

1