1  2  

1
b 2016-07-03 13:54:28

ngufashe nk'injiji wowe wibwira ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutvuga bameze nk'abashinyaguzi. Uzajijuka ryari. Amateka uyahuza ute n'abafie ubumuga.

2
Niyonsaba Eliezer Beeman 2016-07-02 17:46:02

twavuye Ahantu Habi Cyane Ariko Turagana Aheza .Kuri Njye Mbona Naho Turi Hadashimishije.Ntimukirare Kuko Umwanzi Ntasinziriye Nagato?

3
Didace NZABANDORA 2016-07-02 17:46:02

Iyi nkuru ni nziza yanditswe n' Umuhanga ariko mvuga, igishimishije kurusha nuko uwayanditse yibagiwe kuviga aho 38% zituruka n' ukuntu byifashe nyuma ya 1990 . Yego ko !!!

4
Kaneza 2016-07-02 17:51:28

ALICE na LADISILAS MUVUZE UKURI Kugoreka amateka nibibi cyane ariko byose mbona ari amaci y'inda mukinyarwanda baca umugani ngo nta ngoma itagira abayo, abagoreka amateka bafite abo bacyeza mubareka nubwo hazashira imyaka 2000 ntacyo bazayahinduraho

5
[email protected] 2016-07-02 17:51:28

Time is a good teacher. Ukuri ntikuzatinda kwigaragaza!

6
Inno 2016-07-02 17:51:15

Inkuru nkizi nizo abanyarwanda tuba dukeneye kumenya ureke byabindi we .birashimishije iyo umenya aho uva aho ujya ntihakugora .burya akari kera aho twambuwe tuzahisubiza bitinde bitebuke

7
Gakire 2016-07-02 13:00:28

Vanibyaho sha.

8
Bisa 2016-07-02 13:00:28

Nsanga nubundi byose twagombye kwerura tugasubira mungoma ya cyami tukava muri repubulika doreko dufite nimana ko Kigeri V akiriho.Twavanyeho ibendera, tuvanaho indirimbo, ndumva twagombye kongera gutangilira muri 1955 tugatangira bundi bushya.

9
Rubona 2016-07-02 13:09:16

Umunsi w'ubwigenge! Kuwizihiza no kuwubyinira byaba ari nko kumara kubohwa wari usigaje kunogoka ukizihiza ko wigenze. Abavunamuheto baradutanyije, baraturyanisha bo gatsindwa n'Imana y'i Rwanda basiga bahinduye amateka y'igihugu cyacu. Bo gahambirwa ibyiza bakoze birutwa n'ibibi bakoze kuko bubakiye ku musenyi igihe basize badutanyije.. igihe baturyanishije natwe ntidutahirize umugozi umwe ngo tubarwanye. Banyarwanda bavandimwe, nitwumve ko NITUTUNGA UBUMWE, NITUDASHYIRA HAMWE, NITUTABA UMWE, ibisigisigi by'abakoloni bizakomeza kudukurikirana. NI TUBE UMWE. Ngaho aho ruzingiye.

10
Siasa 2016-07-02 10:01:32

Dukwiye gusaba Loni, igakoresha izindi referendum mu duce twahoze ari utw'u Rwanda, kugira ngo abaturage baho bemeze ko bashaka kongera komekwa ku Rwanda.

11
Ivan ndongozi 2016-07-02 05:53:57

Ariko sinzi ibyo muvuga ngo ntakwizihiza ubwigenge icyonzi nuko 95%byabanyarwanda babwizihiza niyo hataba ibirori babyizihiriza mumitima yabo no munzu zabo ibyo navuga ntawuhindura amateka

12
nzabandora 2016-07-02 05:53:55

ngo abakene bigaranzuye [email protected] sha ubwo ntiwize ikigoroba kweri?!!!!! uzasubire mubitabo usome neza kuko biragaragara ko uri muto.

13
Jamal Kanyina 2016-07-02 05:54:53

rubbish!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

14
Barwivanga 2016-07-01 21:17:29

Yego abaduhagarariye nako abadufatira ibyemezo, bazicare hamwe baganire (referendum correctionnel) bagaye cga bashime ibyabaye cyera tutarabaho twe bamwe. Hanyuma bagauira bagira bate ntibazibagirwemo kukuba bazabaza abadage gusubira mu mipaka baciye badutangira ubutaka ku bihugu duturanye, nibo babikoze bagombe babisubiremo, kdi n'ibitabo by'amateka yacu ya mbere biri muri za archives zabo, ntaretse n'Ababiligi, bazaduhe ibyo bitabo banatugarurira ubutaka bwacu batanze hirya no hino. Ibi biragaragaza ko abazungu banze uRwanda kuva cyera yemwe, barangiza bakatujijisha ngo bazanye imishinga y'iterambere bakaza bayikurikiye ngo bongere kuzana amatiku mu bantu. Nibabanze bagarure ubutaka batanze Atari ubwabo babone kudushukisha izo mfashanyo mu mishanga y'iterambere. None se tuzatera imbere tutagira ubutaka abana n'abuzukuru bacu bazaturamo cgango bazakoreramo iryo terambere? Watera imbere gute utagira aho uba, ubtaka bwatubanye buto, nibagire babugarure. MINAFFET nazajya abaganiriza, ajye aricinyamo. Kdi uku nikwo kuri, ndakaba akishe Umwami Rudahigwa wagabiye iwacu. Imana izabidufashemo babyumve kdi babikore. Singaya Rubereti Mugabe ubirukana ye, uriya musaza areba kure.

15
Macumu 2016-07-02 13:00:28

Ibyo Ntakirutimana yanditse ni byo rwose. Iyi narrative ye twese tumaze kuyemera no kuyifata mu mutwe. Mbere y'uko abakoloni baza mu Rwanda, rwari nka paradizo, nta munyarwanda washoboraga guhutaza undi amuziza icyo ari cyo, cyangwa ngo hagire uwica inzirakarengane. Nta macakubiri y'amoko yahabaga. N'ubwo umwami yavaga mu bwoko bumwe bw'abanyaiginya, iyo yimaga ingoma yarekaga izina ry'ubututsi agasigarana iry'ubwami gusa. Bityo rero akaba nta bwoko agira. Na za Rucunshu zari ibindi bidashingiye ku moko. Kandi na Kalinga nta bishahu by'abami b'abahutu bitaga abahinza yari icyambara. Abakoloni baje bigisha amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu-Tutsi-Twa tutagiraga, kuko byari ibyiciro by'ubukungu gusa, n'ubuhake bwariho ntibube akarengane, kuko abantu bahakwaga ku bwende kandi bakabyungukiramo. Ibya shiku n'uburetwa, cyangwa iby'ivangura mu mashuri, abo bazungu ni bo babizanye, ni na bo babikoreshaga. Abo bakoloni bagiye no kuva mu gihugu basiga bahaye ubutegetsi abatabukwiye. Ni yo mpamvu nta bwigenge nyabwo bwabayeho muri 1962. Twakomeje kuyoborwa n'abadage n'ababiligi, haza kuziramo n'abafaransa. Ariko muri 1994, u Rwanda rwarabohowe, rusubirana bene rwo bakwiye kuruyobora no kuruteza imbere. Ubu noneho, nta vanguramoko rikiba mu gihugu, ntabwo abanyamahanga bagifite uruhare mu butegetsi bw'igihugu, abaturage bari mu mudendezo n'iterambere ryihuse. Ubwigenge nyakuri, bwabonetse ku mugaragaro tariki 04/07/1994. Ni yo ikwiye kuba itariki nshya y'ubwigenge nyabwo bw'u Rwanda, igasimbura tariki 01/07/1962. Abazizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku itariki ya 04/07/2016, mwese tubifurije kuzagira ibihe byiza.

16
castar 2016-07-01 21:17:29

you are stupid 311 if you do not know anything, plz tais-toi. ntamateka Uzi. uzabaze neza Abayazi. vana amarangamutima mumateka. witworekera urubyiriko. wehowandika Ibi wiziki???? go back to school. we know history and we teach our children what we know. uzabazeneza harabaye ntihazaba!!!!!

17
castar 2016-07-01 21:17:29

you are stupid 311 if you do not know anything, plz tais-toi. ntamateka Uzi. uzabaze neza Abayazi. vana amarangamutima mumateka. witworekera urubyiriko. wehowandika Ibi wiziki???? go back to school. we know history and we teach our children what we know. uzabazeneza harabaye ntihazaba!!!!!

18
Nkana 2016-07-03 13:54:28

Ariko se, uvuga ko kuwa 01 Nyakanga 1962 habaye ubwigenge si umushinyaguzi cyangwa su umuntu ubana n'ubumuga bwo kutumva ntanarebe. Tureke kuba Ingaragu za bene Rugigana twemere ko ubu twigenga koko kuva mu 1994 kuko twitekerereza, tugakora ibitubereye mu gihe nyacyo.

19
Nelson 2016-07-01 21:28:12

Nanjye nemera ko gucinya akadiho bidakwiriye.Ariko se ni ryari tuzareka gutunga abandi intoki ko aribo ba nyirabayazana b'ibibazo dufite ?Duherereye hafi, i ntambara naGenocide yakorewe abatutsi byakozwe na bande si abanyarwanda ubwabo ?uyu munsi ni uwo kwinira tukibaza tutibabarira ku ruhare rwacu.Aho niho hava umusingi wo kwigenga nyakuri.Imana ihire u Rwanda

20
gahindiro 2016-07-01 21:28:12

July 1st ukwiye kuba umunsi wo kurira no kuboroga. Abanyarwanda twese tukambara ibigunira, tugasiba kurya kugira ngo twereke abazungu ko ibyo badukoreye ari amahano. Umwami Rudahigwa wangajwe n'abazungu asubizwe ingoma ubundi gitembe amata n'ubuki nk'uko cyahoze mbere y'1890.

1  2