1  2  

1
musirimu albert 2016-06-17 13:09:20

Yooooooh mbega igisebo kugihugu !! plz don't do it again our minister please

2
Mbona 2016-06-17 13:09:19

Eeeeh mbega !! Ubwo kugabura disi byari iby'Ubuganda nako ibindi bihugu bya EAC😨😷😁😁😁😁

3
Bloomberg 2016-06-16 21:02:49

Abanyarwanda bambe abanyapolitiki bazi kwihagararaho! Ngo "isomo"! Turatsindwa muri Football wabaza abatoza ngo bakuyemo isomo, twaburana mu nkiko twatsindwa ngo ni ibihugu bibyihishe inyuma bifite indi migambi mibi, twacunga nabi ibya rubanda watubaza uko tubibona ngo habayeho "ukwibeshya"! ariko ngo ikosa ryabaye ntirizongera! Minister yagombye kwerura akavuga ko tunafite kibazo cyo kwihaza mu biribwa! Wenda ntavuge ko hari inzara kuko kwaba ari ukwisebya(ahubwo akavuga ko abanyarwanda turya bicye!) kuburyo tuba twumva ibyo twahaye abashyitai bihagije!

4
karemera 2016-06-17 13:09:19

Min. yagize neza gusaba Imbabazi mu izina ry'u Rwanda rwakiriye gusa abasoma iyi comments nababwira neza ko nk'umwe mubakurikiranaga bya hafi iyi nama ntabwo Task yo kugaburira abashyitsi yari iy'u Rwanda. ibi ndabizi hari abo biri bugore kubyumva ariko kuba byarabereye iwacu nicyo cyatumye Minister asaba Imbabazi, twe nk'u Rwanda icyo twari dushinzwe ni transport kandi twayikoze neza cyane

5
bimawuwa 2016-06-16 21:15:20

Mbona mudashoboye kugaburira abashyitsi ahubwo mujye mubaha frw haa=ma bimenye,naho se ubundi muzakomeza gusaba imbabazi aho bitagenze neza. ariko ngirango ikibazo wenda kiva mu kwakira abantu benshi icyarimwe mudafite ubushobozi buhagije,

6
DOUCE 2016-06-16 21:15:20

Minister agomba kuba arengana abavumbyi mu Manama hari ababigize umwuga bava mu nama bajya mu yindi. Bashobora rero hariya barabayemo benshi. Ndabona no muri ministere ye harimo abamurwanya nabyo babikurikirane niba Atari sabotage

7
gusubiza 2016-06-16 21:15:20

commande batanze yabantu 650, haza 850 urumva se ari ikibazo cya hotel? ntanubwo arikibazo cyurwanda kuko sirwo rwagombaga kwishyura ibyo kurya ni FARA (ikigo nyafurika gishinzwe ubushakashatsi mubuhinzi)

8
Natacha 2016-06-16 16:05:47

Ngo Ikosa ni imitegurure? Imitegurire nyine iyo ipfuye byose birapfa. Kubura ibiryo ngo "agatotsi"? Ni "igisebo" ahubwo. Ko atavuga se umurongo wo kujya kwi seriva? Wagira ngo ni imfashanyo bari baje gusaba. Oya rwose, umweru tuwite umweru, umukara witwe umukara. TWARASEBYE.

9
Denys 2016-06-16 16:14:17

Kuba Nyakubahwa Perezida yaravuze kuri aya makosa ni uko biteye isoni. Nanditse inshuro nyinshi ngaya kuri iyi myitwarire mvuga no kuri ruswa iba mu itangwa ry' amasoko yo kugaburira inama, ariko mukabinyonga. Ese ni uko muba mubishyigikiye? Tuba dutanga ibitekerezo ngo amakosa akosorwe , si ukurwanya abayakora.

10
Karenzi 2016-06-16 11:42:19

Minister, please STOP excuses ngo ntawe byahungabanyije. Inama yo kuri uru rwego ntiyagombye kuba igaragaragaramo bene aya makosa y'amafuti kandi haba harakoreshejwe ingufu nyinshi kugirango tuyakire. MWISUBIREHO, IBIKORWA BYINSHI BYIZA, AMAGAMBO MAKE PLEASE !!!

11
Vava 2016-06-16 11:42:19

Ahreeee a benshi se ntibarya ??nta nisoni??

12
Rutuku 2016-06-16 11:42:19

Twarasebye! Igihugu nk'u RWANDA ngo abantu magana basanze ibisoroli birimo ubusa. Mbegaaaaaaaaaaaa !

13
Bora 2016-06-16 21:15:20

Niba minister yavuze ko ikosa ari atari irya hoteli ni kuvuga ko for sure commande yatanzwe yari nkeya par rapport y'umubare w'abantu!! Nibyo bazajye babivuga neza amakosa batayashira k'umuntu warenganye!

14
rekada 2016-06-16 12:02:41

reka namwe ntimugakabye, njye nari nabasetse cyane ababiteguye, ariko kuva bemeye ikosa bakanasaba imbabazi ,bivuga ko bahakuye amasomo menshi azabafasha ubutaha.burya amakosa hari igihe nayo aba meza, kuko ahinduka amasomo. icyo nari kubagayaho, n,uko bari kw,isobanura amakosa bayashyira kubandi, ngo bohereje imibare myinshi y,abantu. ariko ntibabikoze, bo biyemereye amakosa, very good.

15
Yves Mahoro 2016-06-16 12:07:08

Madame la Ministre : wagira ngo ntiwumva uburemere bw'ikibazo cyabaye. Ntiwavuga ngo ntacyo byahungabanyijeho abashyitsi kandi nyine byarababereye ikibazo. Kandi ati ni imitegurire itaragenze neza ! Ibyo nabyo ntibikwiriye kuko u Rwanda rumaze kumenyerwa nk'igihugu kizi gutegura neza inama k'ubw'ishema ry'igihugu cyacu. Mwisubireho rwose

16
DAYAN 2016-06-16 12:09:47

Ibi rwose turabigaye ndetse cyane ,Tubabajwe nuko isura yacu nkabanyarwanda bayisize icyasha .Ababishinzwe baharanire ko bitazabaho ukundi kandi niba hari nabagomba kubihanirwa bahanwe kuko bifite ingaruka ku Gaciro kabanyarwanda .

17
koko swing 2016-06-16 12:09:47

Minister Kabisa jye ndabyumva kabisa nonese warikubigenza gute?kumubare mwari mwateganije warenze ntakundi byari kugenda ariko ubutaha abadafite invitation ntibakabavangire kandi ntibikongere.

18
Tito 2016-06-16 12:26:08

Gupyeta ibyo kurya se nabyo bibaho? Ni akumiro kabisa. Baradusebeje. Ubwo se ntibatwise abanyenzara. Ni akumiro kbsa

19
kany 2016-06-16 12:26:04

Mwaramutse neza. Ikindi giteye inkeke ni ukubona abantu ku murongo muremure bategereje ibiryo. Habaho kugira imirongo migufi cyangwa tukiga ubundi buryo bwo kugaburira abantu.

20
Macumu 2016-06-16 12:25:57

Ministri Geraldine koko buriya ntiyirenganya? Azajya arwana no gufasha abanyarwanda kubona umusaruro, ahindukire ajye no kubabwiriza uko bakwiye kugaburira abashyitsi?

1  2