1  2  3  

1
ndinda 2016-09-17 19:04:17

Ariko ndumiwe pe Turkiya n'igihugu cyigeze kuba igihange kw'isi igihe cya Empire Ottom, none nawe uti ntacyo kivuze, soma amateka ya Turkiya uzumirwa. igihugu cyasabye kujya mu mugabane w'ibihugu bigize ubumwe bw'iburayi,bakakira icyifuzo cyayo bagafata n'umwanya wo kubyigaho wowe ukagifata nk'ubusa, Turkiya ifite ibihugu byinshi byo ku mugabane w'iburayi iruta.icyatumye uburayi butarayemerera kugeza ubu nukubera umpungenge abanyaburayi bafite cyo kuba Turkiya igizwe n'Abaislamu benshi, izo nizo mbogamizi zituma batarayemerera. abareba inyungu Turkiya ya zana mu burayi n'abatewe impungenge n'ubwinshi bw'abaislamu yazana mu burayi na n'ubu ruracyageretse. none nawe ukayisuzugura.

2
tel 2016-09-03 15:06:31

umva mn urumuntu wumugabo naho abavuga manchesta naza rozangeres bakoziki mbereyawe nibakureho amateshwa.v manch.

3
umusomyi 2016-09-02 21:27:39

Nyamara iyi nkuru ni nziza ,hari icyo menyemo ntari nzi.Kuba ari igihugu kiri mu migabane ibiri nabyo ni amateka. Hari abantu utamenya uko bameze mu mitekerereze,bakanigira abavugizi,ariko amakuru ateye gutya aba akenewe,kuko abanyarwanda bahumutse mu gihe gito imiryango izaba ikinguye hose kw'Isi,kuko abayobozi b'Igihugu cyacu barakataje gushaka umubano n'amahanga (ku hantu hashoboka),kuko hari n'abandi badashaka umubano n'u Rwanda,icyo kandi si igitangaza.Kujya ahantu rero uzi amakuru yaho ni byiza kurushaho. Ku bantu bacuruza sinzi niba mwabonye iriya mibavu uburyo ihendutse,kujya kuzanayo imari urumva ko byoroshye. Kugenda uzi neza ururimi bavuga ibi byose ni byiza rwaose.Komeza utubwire rata no mu bindi bihugu wagezemo.Wasanga uyu wanditse gurya aho azi ari nka Bukavu,Goma,Bujumbura,cyangwa za Kiramuruzi.

4
mbilo mbilo 2016-05-29 22:32:02

uri umuntu w'umugabo.uzambwire na israel. buriya nge nikundira inkuru nkizi apana yamateka twirirwa twigishwa yo hanze tutanareba amashusho.byibuze nange mbonye icyonasobanurira umuntu kuri turkia

5
bwenge 2016-09-17 19:04:17

Utajya ibwami abeshywa menshi koko ndemeye murwanda turacyari inyuma!! ubu se mugeze I PARIS mubufaransa cg MUNCHEN mubudage cg AMSTERDAM mubuholandi mwavuga iki? TURUKIYA NSI IGIHUGU UMUNTU YAFATAHO URUGERO MUTERAMBERE keretse wenda nakabanyarwanda basaziye murwanda batigeze bagira ahandi bajya , abo niyo bageze za nairobi bagaruka baciye ibintu. Muzajye mucyaro cyo muri turukiya murebe ukuntu bakennye kurusha mubiryogo, muzasangayo abagore bateka kumabuye kubera kutagira amasafuriya kandi bakarara munzu zibyatsi , ariko ibintu njkibyo ntiwabobona mubihugu byibulaya, ikindi nuko nkubu iyo ugeze mubwongereza usanga amazu yabo atakanganye ndetse ukibaza uti aha niho mubwongereza bavuze, ariko wasura inganda bafite ukareba nukuntu bafite amafaranga kandi ntawicwa ninzara nibwo ubona ko abanyabulaya ari abanyabwenge kurusha iyo turukiya murimo kurata

6
Janvier 2016-05-26 07:21:26

Wakoze cyane kuri iyi nkuru ninziza cyane kandi ikubiyemo ukuri kose. Wenda mubyo wabonye, icyo utabonye cyangwa utitegereje Istambul harimo: 1. Ukuntu nbwo igihugu ari 90% abayislam, utangazwa nukubona batambaye bya kiislam bimwe tujya tubona (Amakanzu, kwipfuka hose ) cg kubona kuwa 5 ahantu hose bajya gusali bambaye ibyera. Hariya Idini na Leta nibintu bitandukanye cyane nina bo byatumye batera imbere cyane. 2. Bubaha abanyamahanga cyane pe, njye byarantangaje, ikindi ni abanyamatsiko barakubaza bakakubaza nakari imurore, ntabwo ari aba racistes habe namba. 3. Imyitwarire yabo,imibereho yabo, na systeme politico-militare yaho ishingiye k'Umugabo warwanye inkundura agamije kubohora Turkie mu minwe yabakoloni naabri batsinze intambara y'isi bakigabanya biriya bihugu, ariwe Mustafa Kemal Ataturk (Ataturk bisobanuye Ise w'abaturukiya bose), niwe ubahuza kuburyo ibyo bakora byose baba bari mubumwe barazwe nawe, uramutse ubiyejejeho bashyira hasi ibyo bakoraga byose bakabanza bakakwikiza bakabona gukomeza. 5. Kuba utarasuye umusigiti wubatse mucyahoze ari Kiliziya ya Ste Sophie iri muamrembo yaho Empereur Ottoman ubu hahaindutse Musee ni ikintu gikomeye cyane ubuze mu rugendo rwawe! Ariko komereza aho uzasure nahandi uduhe isura yaho, nusubirayo uzasure umurwa mukuru Ankara urebe isuku ihari, uburyo abantu bose batuye muri appartements barasenya quartiers za cyera (iyo uzibona ziba zimeze nka ya midugudu ya Nyarutarama!!!!maze abaturae bakajya kubatuza muri izo apprtements za nshya (Imidugudu aho usanga inzu imwe ifite nka 10 Etages ou plus), hanyuma hhandi havuye abturage bakaviabiliza kugirango hazubakwe insi midugudu yimiturirwa, nta cyaro kihaba kuko bose batujwe mu riyo midugusu igezweho, ahandi niza Plantations gusaaaa, nge narumiwe pe!

7
mutali 2016-05-25 22:37:21

Bwo bateye imbere aliko balirata ni abaracistes banga abirabura. Ku kibuga cyaho iyo ugize probleme uli umwirabura barakulingana waba uli umuzungu bakava hasi. Gucayo uli buconnecte kuyindi ndege ntiwabyizera kuko barakererwa ikagusiga kandi ukimenya. Njye sinshobora kugenda n'indege yabo keretse ali urugendo direct rutansaba guhindura indege.

8
Sam 2016-05-25 15:44:17

The property is for Turkish billionaire Aydın Doğan, in a license-partnership with American businessman Donald Trump.who lied you is for donald trump. Waratembereye rata musore

9
patos 2016-05-25 15:44:17

Ujye ubanza utekereze mbere yo kwandika!iyi nkuru urabona hatarimo gusangiza ubumenyi ngo abantu babashe kwaguka mu bitekerezo? abantu nkamwe nibo batuma igihugu kidatera imbere nkuko tubyifuza,

10
Jocelyn 2016-05-25 15:44:16

Nukuri niheza rwose, nahabonye agahe gato nkumujyenzi. Natwe dushyirehamwe kandi tugire ubumuntu nimbabazi tuzabaho mumahoro.

11
Ukuri 2016-05-25 15:44:17

Ariko harimvugo mbona abantu twihaye yokuvugira abantu bose " Ngwibi bimariyiki abanyarwanda " nonese kuba ntacyo bikumariye bivuzeko ntacyo bimariye abandi nonese kuki abantu biga history and geography byo kuyindi migabane; nyamara hakwiye kubaho guhumuka. Uwanditse inkuru yakoze cyane kuko harinibyo bamwe tutari tuzi kobibaho tubashije kubona. Thanks

12
kING 2016-05-25 12:48:05

warakandagiye musore! uzambwire in box igiciro cya ticket n'imibereho yaho uko ihagaze tujyeyo gupagasa

13
kazungu 2016-05-25 12:50:38

Thanks dear, gusangiza abantu ibyiza wabonye nabyo kimwe mu ndangagaciro ziterambere no kutikubira zigomba kuturanga nk'abanyarwanda....urakoze cyane, try it my friend nagakunze, icyo cyaratwihishe inaha ugera muri restaurant zimwe na zimwe ugasanga ni rya cyangwa ugende haha, ariko birimo kuza gahoro gahoro

14
alexis 2016-05-25 10:10:12

natwe ntitwanze kubanka istambul arikose urwanda dufite ikibazo cya capital uzakiraneza abakugana cyangwa wubake nta gishoro ufite koko ahaa! n'inzozi kuba nka istambul

15
jk 2016-05-25 10:10:11

bro urumutu wumugabo kabisa GOD bless you

16
Gakwavu 2016-05-25 09:06:48

Ni ubwo hari abantu badashima, iyi nkuru ikubiyemo byinshi kandi twakwigiraho. Ni murwego rwo gusangira amakuru niba umunyamakuru ariho yabashije kujya ni undi uzajya ahandi azadusangiza imibereho yaho...Bagaragaza Kigali ati reka iracyari nyuma..abaturenze nabo ati reka ubwo nibiki????? Ntamunoza niko babita...Jyewe inkuru nkizi nzigiraho byinshi mpise nkuramo agashinga...

17
Mayuya Jean 2016-05-25 08:47:35

Igihe ndabemera

18
kirenga Louis clement 2016-05-25 06:53:08

sha natwe mutugejejeyo pe

19
juma 2016-05-25 06:53:08

Byaba Istambul, byaba Dubayi, ni kif kif wa mugani w'Abarabu. Istambul ntaho ihuriye n'imijyi nka Paris, Barcelona....Cyokoze ku muntu utarasohoka mu RWD, ntibitangaje ko abona iyi nkuru ari IGITANGAZA. Iyo wigiye hirya yiyi miturirwa, ugera mu Biryogo. Kandi nta mijyi y' Burayi ikoze ityo.

20
kay 2016-05-25 06:58:35

ariko niba hari abanyrwanda bagifite umutima mwashatse umuntu nkuyu wiyita kotaniro mukamuhanura ubuse turukiya n'abaswayile bihuriye abaswayire ko ari abavuga igiswayire abaturky nabo babaye abaswayire,ariko narumiwe yewe ga ntuza na Papa i roma yaraye asabanye na sheikh wa al azhar nawe uracyari muya ndongo, cyakoza niba hakiri ibigoryi nkawe muri iki kinyejana isi ntaho igana.

1  2  3