1  

congratulations! Keep working hard. We are proud of your achievement!
Musubize2016-05-21 17:13:35
Hon
Jonas, turagushyigikiye kabisa iki ni igikorwa gikomeye urimo ukora kandi kizahesha ishema igihugu cyacu Ministeri nayo nibigiremo uruhare igufashe ushyire mubikorwa inzozi zawe kdi wagaragaje ko bishoboka cyane. Courage kabisa
Musubize2016-05-18 19:43:57
Jerome
Mbanje gushimira Igihe.com ku nkuru nk'izi zidasanzwe muba mwatugejejeho. Murakora pe! Uyu mugabo ndamushimiye. Uyu mukino kugira ngo umenyekane mu gihe gito, nashake ukuntu yawugeza mu bigo by'amashuri. Ibi yabigeraho abifashijemo n'minisiteri y'umuco na siporo, minisiteri y'uburezi hamwe n'itangazamakuru. Igikorwa cyo kuwumurikira Abanyarwanda n'Isi, nakihutishe; dukeneye kuwukina. Inzego zishobora kumufasha nazo ntizizamutererane kuko iri ari ishema ku karere ka rusizi by'umwihariko, ku gihugu cyacu n'Afurika yose muri rusange.
Musubize2016-05-17 14:41:07
SINDIKUBWABO Emmanuel
UYU WIYISE ALO nawe aratwifatiye, Netball Cg Korfball ntaho uhuriye n'uyu wa JONAS; Ngiye kuri youtube ndeba vidéo, wapi ntaho bihuriye kuko netball imeze neza neza nka basketball. Ikinishwa amaboko ? Igihe undi wo ari akaguru n'umutwe. Kandi agatebo ka JONAS kari ku mitambiko ibiri ko kajyamo hagati igihe undi wo ari igiti kimwe gishinze kiriho agatebo. Komeza ushakishe wenda urasanga hari aho umukino wa JONAS uri , ari ko ubu ho nturahabona peee.
Musubize2016-05-17 06:54:49
g
KAMANA ibyo avuga ndabishyigikiye. Nshimiye byimazayo uyu NGIRINSHUTI Jonas. Minisiteri zitandukanye zizamuduhere ishimwe, kuko akoze igikorwa cy'indashyikirwa. N'ubwo uwanditse inkuru adasesenguye byinshi nko kuba washimisha abawureba, uko wakwinjiza amafaranga, imbaraga usaba no kuba ibitsina byombi byawukina bose bavanze cg bimeze nka foot, n'ibindi n'ibindi, ariko urabona waba umukino mwiza. Naho ku mikino yadindiye, byose njye nkunda kubishyira kuri MINEDUC. None se mu mashuri , imikino ngorora mubiri yazimiriye he? Cyera ko mu ishuri ariho habaga pepiniyeri y'imikino, muragirango u RWANDA ruzakora ibitangaza bihe? None se hajyeho ibigo byabikorera ku giti cyabo kweri, namwe mureke gukabya. Intosho, ingasire, umuhunda , urukiramende, barre fixe na parellèle, kwiruka basiganywa umuzenguruko w'ikibuga, ibyo byose byagiye he? None se byakuweho na za 9 na 12. Sibyo; Umwana arangiza ishuri secondary, mu mikino rwose ari zeru. Ngo roha nziza mu mubiri muzima. MINEDUC, Pls, mwiminjiremo agafu, muhumure, ayo mwatanga ni make, ibindi ababyeyi tuzabyikorera ariko muduhe abatoza mufatanije na MIJEUSPOC. Niba ntabo byaba ari ikibazo , ubwo mutangire mu bohereze i bwota Masimbi bajye kwiga sport baze bigishe urubyiruko. Muhere kuri bacye, baze bigishe abandi; Formation des formateurs. RWANDA WE, urambabaza kuri bimemwe.
Musubize2016-05-16 19:21:10
gqg
amamara mugabo tukurinyuma kandi banyarwanda dushyigikire kandi dukunde uyumukino ndabizi neza kuko ari umunyarwanda bamwe mura byanga abandi muvugeko yariwe ninzara kandi nyamara ikigihangano kizatugirira akamaro.amamara @jonas nge ndagushyigikiye
Musubize2016-05-16 17:05:35
Romain Romeo
Nibyiza cyane kubona umunyafurika byongeye umunyarwanda ahimba umukino mushya. ni umwanya wo kumushyigikira yaba mubitekerezo ndetse no mubikorwa. Thanks Jonas jyambere
Musubize2016-05-17 06:58:24
Manirafasha isaie
Dushyikire iby'iwacu ngiri inshuti ni umugabo pe ndamwemeye hatangire chapionnat ku rwego rw'igihugu kuko nizera ko mu myaka 10 uzaba uri muri jeux olimpique gusa ubuyobozi bushyiremo ingufu
Musubize2016-05-16 09:45:07
Dumbuli
this is soo impressive
Musubize2016-05-16 08:11:22
Bernard
Hmm confuse ariko volley bakinisha amaguru nu mutwe ntamaboko bakoresheje uriho igihe kirekire cyereka nimba avuga ko yongereyemo ako kaziga kari hagati ariko ibindi biriho igihe kirekire. mushaka kureba volley bakinisha amaguru muzajye muri brazil muzasanga bayikina ku mucanga, sasa rero sinzi icyo yahimbye aho.
Musubize2016-05-16 08:11:22
bimawuwa
Uyu mukino usanzwe ubaho. Bawita netball cg korfball .hahahahah...ukinwa na bose mbese abagire nabagabo baba bahize ikipe. Ariko wo ujugunya mu kantu kameze nka agatebo (panier)
Musubize2016-05-16 08:20:14
Alo
Ah we, ibitekerezo sibyo biuze, ahubwo habura kubishyira mu ngiro....gusa nk'ikibazo namwibariza n'iki: Uwo mukino uzakinirrwa ku kibuga nk'icya Volleball cg ikibuga giteye nk'icya Ruhago? Ubwo inkweto zo zizambarwa n'abawukina zo zizashyirwa ho bitewe n'ubwoko bw'ikibuga bakiniraho. Jya mbere mugabo turagushigikiye... Ariko nkunda kwibaza impavu ki Abanyarwanda bataye umukino wo: -gusimbuka urukiramende no gukirana? Iriya ni imikino Gakondo ikomeye itari ikwiye kgusibwa mu mateka y'igihugu. - kurasa ukoresheje umuheto bishobora gusubizwaho bigakorwa mu rwego rwa sport hakabaho n'amahiganwa... -Umukino w'vinkoni kuki watawe? -Gufata inka yica ukayiherana kuki byaretswe? Uyu ni umukino wakwinjiza amafranga y'akayabo, bigizwe umukino, bakajya bategura cg kwigisha abasore uko ufata inka ukayiheza. Tugomba guhimba imikino n'iyo dufite muri Gakondo twarayitaye??? Nibarizaga...
Musubize2016-05-16 08:20:14
kamana
Bravo...
Musubize2016-05-16 08:20:14
ngabo
nibyiza kuba umunyarwada yahimba agashya nkaka naterwe inkunga umukino we umenyekane
Musubize2016-05-16 08:20:14
ngiana
Ubwo byahimbwe n'umunyafurika bazabitera ishoti. nyuma yigihe bahimbe umukino umeze nkawo bawiyitirire.
Musubize2016-05-16 08:20:14
Kaboko

1