1  2  

1
Vision 2020 Rwanda 2018-09-19 18:01:29

Ariya mafoto abiri abanza yafashwe nijoro [1) Amazu y'ubucuruzi agezweho ni kimwe mu bikorwa remezo byagezweho mu cyerekezo 2020; 2)Ku bataragera i Kigali birabagora kwemera ko yaba ariyo isa itya)], muzongere muyadushyirireho ariko yarafashwe ari ku manywa.

2
Nsanzimfura joseph 2017-02-12 09:27:16

Nyakubahwa President Paul kagame turabashimira kubyo mwatugejeho ndi umusore wimyaka 24 nifuza gukorana namwe mugiriye ikize kuzamura igihugu nuko tutabona uburyo bwokubigeraho ?ariko twifuza kugikorera!

3
Dushime joseph 2016-03-01 21:20:29

nyakubawa excellence nakwigiyeho byinshi .unshize muri guverinoma ,ibyakozwe bya kwikuba kabiri.merci

4
2016-01-15 19:04:23

NI BYIZA,HARI BYINSHI BYAGEZWEHO RWOSE MU MYAKA 2O ISHIZE. ARIKO RUSWA ISHINGIYE KU CYENEWABO IZACIKE KU RWEGO RW' UTURERE.

5
Safi 2016-01-15 13:32:09

Abasubijwe muri Viziyo 2020 bajye bashimnira Imana ko byatunganye, naho abaviriyemo aho na bo bihangane. Aba ba nyjma bajye bazirikana ko akaburiye mu isiza katabonekera mu isakara.

6
Rrwema 2016-01-15 13:32:09

Demokarasi si uguha ijambo imbwa zose, ari izishaka gusahura cg izishaka kugirira nabi bamwe ngo ni demo!! vision ibona abafite amaso ayibona naho impumyi zirayibwirwa ariko ntizizigera ziyibona! 1000000 y' abantu mwasize mwisasiye, mwese na bamwe mubatsutsi b' inda nini bahunze bakaza kwifatanya namwe, INKOTANYI TURABATEGEREJE! kd ntimuhanganye na PAUL KAGAME, muhanganye natwe twese! so sorry kbs

7
kagarama 2016-01-15 13:28:02

ese ayo mazu mwerekana ay'abanyarwanda alimo Ni angahe!!?? Ubu imihanda nyabagendwa ikomeye ijya mubyaro iyubatswe Ni ingahe!!?? Ibitalo bishya byubatswe Ni bingahe!!??

8
Kamana 2016-01-15 19:04:23

Abanyabwenge ntibishimira ubwiza bwa Kigali...ahubwo bishimira Agakiza ka Yesu bahawe. Abo nibo bapimisha ibihe kujijuka kwa bo baronkeye mu Mana ya bo, bagaherako bagenda bitonze intambwe ku yindi. Mubure kwihana ibyaha byanyu bigishoboka. America yarubatse bitangajeeee, isi yose irahururaaa. Irangije ihinduka icumbi ry'imyuka mibi yose yo mw'isi, n'indiri y'abanyabyaha ruharwa... Bazize iki? Ubwibone no kwishyira hejuru ko bakoze ibisumba iby'abandi. Maze bahera ko baragwa ubutabyuka nk'abaguy'imbere y'umubisha. Twoye kwirata kubaka Kigali, ahubwo twirate kubah'Imana, ngo tubone kuzarambira muri iyo Kigali muvuga. Harakabaho Kigali abayubaka, baragahoraho iteka... Uwitek'ahimbazwe iteka mu buturo bwe bwera. Amina!!

9
Watachoka 2016-01-15 13:28:02

None se muribaza ko byagerwaho 100%?Gusa icyo nemeza neza u Rwanda rufite intego kuko mu gihe ibihugu byinshi biri gusenywa n'abenegihugu rwo rurakataje mu gutera imbere.Icyo abantu bamenya nuko na USA itajya ikora umugambi ngo iwunoze 100%.Mzee kijana komereza aho abakunda igihugu tukuri inyuma 100%.

10
Alain 2016-01-15 13:28:02

Ibyagezweho ni byinshi ariko haracyari na byinshi bicyiri hasi. Imibereho myiza y'abaturage niyo igomba kwitabwaho cyane cyane kubera ko ikiri hasi cyane. Average y'amafaranga atunze umunyarwanda (ku kwezi) ni 57.9$ ni ukuvuga 44 000 FRW. 2050 twakagombye kuzaba tugeze byibura nko kuri 200 000 FRW.

11
Rebero Jeremy 2016-01-15 13:32:09

Ariko se ibivugwa hano byagezweho bireba u Rwanda, cyanga bireba umujyi wa Kigali? Ngo na deokarasi yariyongereye? Ko ishyaka lyacu lyaciwe se tukaba dukorera mu bwihisho kandi wumva na demokarasi yari mu ntego? Wa mugani ibyo byose ni visiyo!!!

12
Migambi 2016-01-14 20:32:17

Tujye tumenya no kwicisha bugufi twemere ko hari byinshi twari twarateganyije bitaragerwah kandi bitari no hafi kugerwaho. Nitwishimira inyubako nziza cyane zubatswe muri Kigali (Gishushu, Nyarutarama, Gaculiro, Kiyovu y'abakire), tujye tunasubiza amaso inyuma turebe n'ibyananiranye mu gutunganya za Biryogo, Kivugiza, Nyamirambo, Muhima, Cyahafi, Kimicanga, Gatsata, Bannyahe, Gikondo-Nyenyeri, Nyakabanda, Rwampara n'ahandi henshi. Twizere ko muri 2050 abuzukuru bacu bavuka muri ibyo bice byibagiranye bazaba batuye ahantu washobora kwereka ba mukerarugendo nta pfunwe biguteye!

13
Mahoro 2016-01-14 20:32:17

Ariko izo viziyo nazo ziraducanga! Ibyari 2020 byaje kuvamo 2050 ryari? Ababisobanukiwe munsubize ndabasabye!

14
peter 2016-01-14 20:32:17

Nka paradizo? Ntabwo ikiri Singapore?

15
Macumu 2016-01-14 20:32:11

Siasa ya "Matunde Mbele" (ibyiza biri imbere) ni nziza cyane. Ituma abantu badaharanira ibyo byiza uyu munsi kandi bidashobora kuboneka, cyangwa ibihari tudashobora kubisaranganya ngo bidukwire.

16
Maneno 2016-01-14 20:32:11

Siasa ya Matunda Mbele ni nziza cyane! Ngo icyizere ni byo bitotsi by'abakanuye!

17
Ngofero 2016-01-15 13:28:02

Hahahahahaaaaa! Mugume mutugurishe izo nzozi maze twijute tudamarare, turota amanywa n'ijoro paradizo idutegereje. Bizajya bitwibagiza ubukene n'ubushomeri byugarije abenshi muri twe tutagira n'uwo dutakira, ngo tugomba kwihangira imirimo. Ariko harya umuntu ashobora kugera muri paradizo atarapfa? Na byo byaba ari agashya. Iyo mutangiye kureba kure kugeza kuri paradizo, ubwo muba mwatangiye kudupangira viziyo y'ubuzima buzira iherezo yambukiranya ikiraro cy'urupfu. Mwaretse se iyo myaka ine ya Viziyo 2020 isigaye igashira, maze tukareba icyo izaba yaratugejejeho mbere y'uko muyisimbuza iya 2050 ? Mobutu yajyaga abwira Abazayirwa ibya Objectif 80 bakamuha amashyi y'urufaya, kugeza ubwo bageze muri uwo mwaka, babayeho nabi kurusha uko bari bameze ku bw'ubukoloni bw'ababiligi. Ariko ndumva we nta Objectif yindi yigeze ashyiraho. Uwazamuraga ijwi yarasigaye amubwira gusa ngo, "OLINGA OLINGA TE, OZALI KAKA MPR" (wabishaka utabishaka, uri muri MPR). Ngayo nguko.

18
Kalimba 2016-01-14 20:32:11

Please ntimugakabye. Nta Paradizo iba kw'isi.

19
Nyangabo 2016-01-14 20:32:11

Harya buriya 2020 yo izagerwaho? 80% by'umuriro w'amashanyarazi, abanyarwanda kuba aribo bashyingirwaho muri byose, uburezi bufite ireme kdi kuri bose, ubuhinzi buri modernised ... byagezweho buriya ra? Na 2050 bizaba uko.

20
Mahoro 2016-01-14 12:00:05

Nirangira hazajyaho vision 2100! Then 2150! Then 2200!!

21
Coppa Barry 2016-01-14 12:00:05

Icyerekezo nticyagezweho kuko ya madorali 1250 ntazagerwaho, 70% by'abaturage bafite umuriro ntibizagerwaho ,MW 565 z'amashanyarazi ntizizagerwaho .So kuvuga ngo intego yagezweho byo ntibizashoboka. Ni ukuvuga ngo hari bimwe byagezweho ariko hari ibindi bitazagerwaho ntitukabeshye abaturage.

1  2