1  2  3  4  

murakoze kwanga gushyiraho igitekerezo cyanjye.
Musubize2015-09-21 12:34:44
Gakwisi Amiel
Apuuu! Uvuze ngwiki? Ngo uvuze ko ali abanyarwanda nawe akulikiranywe? Abababa!Aliko burya koko uwapfuye yalihuse! Akoze iki se? None niba atali abanyarwanda wowe ubita abaki? Erega ngo umuntu amenya nyina ntamenya se, wabona nawe utali umunyarwanda! Urabyemera?
Musubize2015-09-21 12:34:44
Gakwisi Amiel
Njye ndi umwe mu barihiwe na FARG (ariko mbyemerewe), Igitekerezo cyanjye ni uko babyihorera, ahubwo bagakosora amakosa (cg ibyuho) yari ari muri system ya mbere ya FARG ku buryo ntawe uzongera kuyanyereza. Impamvu mvuze ibi ni uko ...birazwi neza ko iyo umuntu uhiriye mu nzu apfunda imitwe mu mfuruka zose ashaka aho asohokera...iyo abonye aho asohkera (mu cyuho) ahita asohoka btyo ntahire mu nzu! ndumva namwe mwese ntawe uyobewe uburyo ki kubura minerval n'ibikoresho by'ishuli ...bisa no guhira mu nzu ukabura aho usohokera...Niba rero barabonye icyuho muri FARG (gituma basohoka badahiriye mu nzu) gituma babona minerval baburaga...maze bakiga bakarangiza ubu bakaba bari gutanga umusanzu mu iterambere ry' u Rwanda n'iry'imiryango yabo...mwibigira birebire mubashinja ibyaha byo gupfobya Genocide batakoze...ahubwo nimwishimire ko...hari abandi bana b'abanyabibazo...mwabashije gutuma badahira mu nzu (n'ubwo byaturutse mu cyuho cyanyu...nimwishimire ko mwabashije kugamisha n'abandi)....Mbese muri make...nta kiza kiba 100% kiza, nk'uko nta kibi kiba kibi 100%...ahubwo inyuma y'ikibi...haba hihishe icyiza. n'inyuma y'ikiza haba hihishe ikibi (rimwe na rimwe). Systeme ya FARG yo mu minsi ishize yabonetsemo icyuho (ubundi icyuho ni kibi)...ariko icyuho cyatumye FARG ifasha n'abandi bana bababaye b'abanyarwanda...ntago ari kibi 100% (n'ubwo batari mu bagombaga gufashwa). Ere ni uko ubuyobozi busimburana....ubundi ndahamya ko mu gihe cyashize..ubwo abo bana bigaga...ubuyobozi bwa FARG bwari bubazi nk'abakwiye kurihirwa na FARG, sinumva rero ukuntu ubuyobozi bw'ubu bwa FARG bukurikirana abana barihiwe...bakarinda barangiza bazwi ko bagomba kurihirwa na FARG...nagira inama ubuyobozi bw'ubu bwa FARG, gukurikirana ibibazo bya FARG bijyanye biriho ubu...kuko birahari byinshi....guta igihe uzura ibyarangiye kdi byereye imbuto u Rwanda simbishyigikiye. Naho niba ari ugupfobya mubashinja...ahubwo systeme ya FARG (yo yabarihiye) niyo yaba yarapfobeje mbere (ahubwo ikabagusha mu cyaha bo batari bagambiriye). Abana bo bishakiraga kwiga tu...none babigezeho (ahubwo njye nabibashimira...abo nibo bazibeshaho muri uru Rwanda....bo babasha: gucunga ahantu hari icyuho, maze akaba ari ho bahungira umuriro ubakikije ushaka kubatwika). Mbabwije ukuri, njye n'iyo aya mafaranga yaba yaravuye kuri compte yanjye...nayaheba burundu...ariko nkazajya nishimira ko abo yarihiye...byagize akamaro (kuri bo no ku Gihugu). Nta wiyima umwima ahari (barasabye barahabwa...hari ikosa ribirimo se?) Sawa rero ibitekerezo byanjye ni ibyo...ubundi imyanzuro ni iyanyu!
Musubize2015-09-12 13:37:26
Ndumunyarwanda
Abavuga ko abanyarwanda bose bagomba kwiga, ni byiza. Ariko ntabwo umuntu avanga ibyiciro. Hari impfubyi z'abaguye ku rugamba, bafite ikiciro cyabo ni uko bafashwa. Hari impfubyi kubera indwara n'ibiza, nabo bafite uko bafashwa. Impfubyi z'itsembabwoko zifite nazi icyiciro cyazo, ninabwo muri ubwo buryo FARG ibafasha. Abarihiwe batari mu cyiciro cya FARG ntibubahirije amategeko, ni ngombwa ko amategeko abahana, kimwe n'ababibafashijemo (ubusangiracyaha). Niba abantu ari abana bato, ababibafashijemo nibo bahanwa kandi mu nzego zose( kuva mu nzego z'ibanze kugeza mu bayobozi ba FARG babigizemo uruhare). Abo bose bakerensheje itsembabwoko, ni nk'aho wavuga ko mu Rwanda habaye intambara gusa, hatabaye genocide, ko abantu bose bababaye kimwe, ntawahohotewe kurusha undi! kubw'ibyo ntawe ugomba gufashwa kurusha abandi! Ariko ni ukwibagirwa ko bamwe bahigwaga kubera icyo bari cyo, imiryango yabo ikaba yarazimye! Ni ukwibagirwa ko inkunga nyishi zahawe u Rwanda, zatanzwe mu iziina no gufasha abacitse ku icumu.Amategeko n'abahane bose.
Musubize2015-09-11 11:16:59
kamugunga
Aha!!!!! mbona atari ikibazo cyo kwisukira. gusa kandi hari icyakorwa kuko abo bana bize bashaka guteza imbere igihugu, mbona atari icyaha cy'ubugome nkuko FARG ivuga ngo bapfobeje genocide yakoreye abatutsi kuko sinumva ukuntu wayipfobya kandi nawe uri umututsi? ibyo byaba ari ugutema igiti ukicayeho. Kimwe n'abandi nibaza ko bari abana batazi kwifatira icyemezo bitewe n'imyaka bari bafite babashyira kuri liste. Ahubwo abakoze icyaha ni ababyeyi babo n'abayobozi bityo ugasanga ababibashoyemo ntibakiriho kimwe n'abayobozi ntibakiri abayobozi. Ababyeyi bakiriho babigizemo uruhare bagomba kubiryozwa, hanyuma abayobozi bakoze amakosa bikabazwa leta kuko niyo igomba kwishingira amakosa ubuyobozi bwakoze bijyanye n'itegeko ryicyo gihe. Ikindi nuko FARG nayo wasanga itari ifite umurongo ngenderwaho n'ubusobanuro bw'uwacitse kw'icumu rya genocide wakorewe abatutsi bityo bigaha icyuho icyo gihe abantu kunva ko ubufasha nabo bwabageraho. Ikindi nuko abayobozi ba FARG bicyo gihe aribo bagize uburangare nabo babiryozwa. Leta nayo imenye ko ari inshingano zayo kwigisha buri munyarwanda bityo iyo baza kurihira abo bana hakoreshejwe ubundi buryo ntabwo ayo makosa yari kubaho. Icyo nasaba inzego zose nibigane ubushishozi ikibazo cy'abo bantu bavugwa n'ababiboheje kimwe n'abagize uburangare bityo hashakwe umuti urambye udateje impagarara muri societe nyarwanda kuko ibiduhuza biruta ibidutanya. Murakoze
Musubize2015-09-10 16:26:06
Vichi
jye ndumva ahubwo FARG ariyo yaryozwa ayo makosa
Musubize2015-09-10 16:26:06
alexisui
Aba bazi kurya amafaranga y' abaturage gusa, ntimukikoze isoni ngo mugaragaze ko ntakintu mukora mumyanya babashyize. Ntasoni? Izo ni miliyari zigera 10 kandi ubwo hari nandi mitavuga. Mujye imbere yabaturage mubasobanurire neza uko byagenze naho kujya kwihisha muri za ministeri ngo murasaba ubufasha nukuyobya uburari. Abo mwayahaye mwarayabahaye nyine ahubwo musobanure inzira byaciyemo.
Musubize2015-09-10 16:26:01
Ukuri
Ibi birashimishije! Ndizera ko iyo liste igaragaza neza abantu bose bavuye hanze bagiye kuli iyo liste , bakarihirwa kandi bataracitse ku icumu! Ntizahere mububiko izajye ahagaragara ! Leta kandi mubihe bizaza izitegure imanza z'abarokotse genoside (ndibaza ko Atari benshi, ariko barahari) baba bararenganijwe bakavanwa kuri liste yo kurihirwa , bitewe na munyangire! Iki ni igikorwa kiza cyane! turabashimiye
Musubize2015-09-09 21:32:51
Mucyo
Jyewe sinshyigikiye aba bana 3000 barihiwe na FARG batabikwiye. Ariko hari icyo binyeretse. Ubundi FARG yashyiriweho gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. None yasanze yararihiye abana b'abahutu bafite ba se bafungiwe jenoside!! Hahahaaa. ..! Akabi gasekwa nk'akeza. Isomo rero nkuyemo, nuko bigoye gutandukanya umuhutu n'umututsi. Iyo ya ndangamuntu irimo ubwoko itabaho, haba koko hararokotse benshi. Byerekanye kandi ko amoko yo mu Rwanda nta kintu gifatika ashingiyeho. Turi bamwe, mureke turenge ibidutandukanya, dushyire imbere ibiduhuza. Ku bwanjye rero, ndumva abo bana bakwiriye kuyasubiza buhoro buhoro ava ku mushahara wabo, kimwe n'abahawe buruse na leta, ariko ntibabifungirwe.
Musubize2015-09-09 21:32:51
Emmanuel
Icyo mbona cyakorwa FARG yakurikirana babantu bashinzwe CDC mu midugudu kuko ibi byose nibo byagiye biturukaho sinumva ukuntu umuntu yagiye yigeza kurutonde rwabagomba kurihirwa atabyemerewe.aho habayemo na ruswa kuko natwe hari abo bajyaga batubwirako batabyemerewe tubazi ariko ababishinzwe sinibaza impamvu batabakurikiranaga kandi bari babizi.icyo navuga ni uko ari abashinzwe FARG mu midugudu nibo byaturutseho kuko nibo bari bazi buri umwe wese wacitse ku icumu. Bose bakurikiranywe nibibangombwa bazabazwe impamvu bashyizemo abatemerewe kurihirwa nikigega
Musubize2015-09-09 21:32:51
joan
Mbese criteria zari izihe icyo gihe kugira ufashwe. Ari umwana wumutwa wiciwe ababyeyi bose, nuwumutsi ababyeyi be barokotse ..bose bari bemerewe? Ese umwana wabaga iburundi ariko oncle we akagwa muri jenocide yabatutsi ubwo nawe yari yemerewe? mbese nkabana ba Agatha bari bewere ko batari abatutsi ?...iki nikibazo gikoemeye kuko amanyanga yakozwe nabari babishinzwe none mugiye kubeshyera abari abana icyo gihe..erega uwibye ahetse...
Musubize2015-09-09 21:32:51
Damien
Ibyo abantu bakora bibi nibyinshi nimwe mwari mushinzwe kumenya niba umwana yujuje ibisabwa hanyuma akinjira mwishuri mfite abanyeshuri benshi twiganye barihirirwa nikigega kandi baraturutse muri congo abandi mu burundi abana baba directeur cg mayer namazina yabo ndayazi nayavuga ibyo byose mubizi ntacyomwabikoraho none ngo ibyaha
Musubize2015-09-09 21:32:51
Mihango
Ibyo abantu bakora bibi nibyinshi nimwe mwari mushinzwe kumenya niba umwana yujuje ibisabwa hanyuma akinjira mwishuri mfite abanyeshuri benshi twiganye barihirirwa nikigega kandi baraturutse muri congo abandi mu burundi abana baba directeur cg mayer namazina yabo ndayazi nayavuga ibyo byose mubizi ntacyomwabikoraho none ngo ibyaha
Musubize2015-09-09 21:32:51
Mihango
Ibyo abantu bakora bibi nibyinshi nimwe mwari mushinzwe kumenya niba umwana yujuje ibisabwa hanyuma akinjira mwishuri mfite abanyeshuri benshi twiganye barihirirwa nikigega kandi baraturutse muri congo abandi mu burundi abana baba directeur cg mayer namazina yabo ndayazi nayavuga ibyo byose mubizi ntacyomwabikoraho none ngo ibyaha
Musubize2015-09-09 21:32:51
Mihango
Ibyo abantu bakora bibi nibyinshi nimwe mwari mushinzwe kumenya niba umwana yujuje ibisabwa hanyuma akinjira mwishuri mfite abanyeshuri benshi twiganye barihirirwa nikigega kandi baraturutse muri congo abandi mu burundi abana baba directeur cg mayer namazina yabo ndayazi nayavuga ibyo byose mubizi ntacyomwabikoraho none ngo ibyaha
Musubize2015-09-09 21:32:51
Mihango
SHA REKA MBAGIRE INAMA BANYARWANDA NIMWITA KU MAGAMBO UYU MUGABO AVUGA MUZONGERA MUSUBIRANEMO NDABABWIYE.UYU ABA MUZIMA KWELI? UBUSE IKIBAZO DUFITE CY'UBUKENE CYATEWE NUKO HARI ABANA BIZE? UYU YAMUNZWE N'INGENGABITEKEREZO GUSA.
Musubize2015-09-09 15:45:50
nkusi
Bose ni a abana b'urwanda ntakibazo mbibonamo rwose keretse niba harimo abarundi kuko nibwo cyaba kibaye ikibazo. Gupfobya genocide waba ubageretseho icyaha gikaze kdi batakoze.
Musubize2015-09-09 11:45:15
Andre
Abanyarwanda turacyafite ibibazo. None se aba bana nibo bari kumenya ko batabikwiye cg ni FARG? Ese ubundi kuki baba badakwiye kurihirwa niba nabo génocide yarasize badafite uburyo bwo kwirihira amashuri, kuba bataracitse ku icumu ntibivuze ko genocidz yakorewe abatutsi itasize bose nta buryo bwo kwifasha bafite. Kuvuga ko baryozwa gupfobya génocide ni ugukabya, icyo cyaha kirakomeye ntibakage bakitirira icyaha ibyo ari byose.
Musubize2015-09-09 11:45:14
Mazgit
Biragaragara iki kigega cyabayemo akavuyo kenshi. Gsubira inyuma kwateza ibibazo byaruta inyumgu dushaka kurengera. Jye mbona aba bize babeshye aya mafaranga yahindurwa inguzanyo bakazishyura nkuko nabandi bagurizwa ubu bariya bishyura. Kwiga si ikosa. Abibye bishyura mu mifuka bo bakurikiranwe. Abubakiwe bataracitse ku icumu ariko batagiraga aho baba nabo ntibaciye inka amabere. Gusa uburangare bwa abayoboye nibwo nzanyaruka yamanuka. .
Musubize2015-09-09 11:55:42

yewe nabayobozi ba FARG bafitemo uruhare rwose!!
Musubize2015-09-09 10:36:16
MUKANKUSI Emerthe

1  2  3  4