1  

nidaje
Musubize2015-11-29 13:15:26
kelia
ndabona cyasubiraho kuko ndabona abantu bamaze abandi kugeza aho umugabo yica umwana yabyaye koko birabaje muzabyigeho murakoze
Musubize2015-11-25 08:47:43
jean poul
Byari byiza cyane gukuraho igihano cy'urupfu kuko ntawishimira kubona ikiremwa muntu kicwa. ariko byaduteje ibibazo bikomeye. uko iminsi ishira indi igataha ubwicanyi bugenda bwiyongera bitewe n'uko ubikora aba aziko azafungwa akagaburirwa na leta ndetse igihe cyagera agafungurwa. Nonese niba umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, kuki mwumva ko uwambuye undi ubwo burenganzira we yakomeza kubaho. Uwishwe we ntabwo aba ari umuntu? ntekereza ko gikoreshejwe munzira nyazo ni ukuvuga uwafatiwe mu cyuho yica umuntu nawe akicwa, uwabyiyemereye akicwa n'uwo ibimenyetso simusiga byahamye akicwa. Ibyo bimenyetseo byaboneka bite? nkuko dushyira imbaraga muri technology birashoboka kukoresha technology ya emprinte digital zo gupima uwapfuye n'ahakekwa hose uwokoze icyaha yaba yabashije gukoza ibiganza bye haba ko uwo yishe, icyo yakoresheje cyangwa se n'ahandi hose yakoze. Ibyo bimuhamye aba akwiye kwicwa nawe akava mubandi. ibitari ibyo hashobora kuzajya habaho kwihorera ndetse ndabona dukwiye kubikangurira abanyarwanda mu rwego rwo kwirinda niba Leta ntacyo ikoze.
Musubize2015-04-19 18:16:43
kamandi
Amtegeko akorwa n#abantu kandi asinywa n#abantu bitewe ni igihe societe iba irimo. Niba se ko kugikuraho byarahaye abatagira umutima gukora ibyaha by#indangakamere ubwo bimaze iki kandi cyarabikumiraga. Mujye namwe mwishyira mu mwanya w#abandi, utekereza umubyeyi bangiriza umwana , utekereze uwo mwana ubuzima bwe bwose buba bupfuye, utekereze abana basigara mu gahinda batazi uruhande berekeraho kuberako se cg Nyina yishe mugenzi we. Na BIBILIYA irabyemera, uwavushije amaraso nta kindi akwiye ni urupfu. kuko byagaragaye ko ahubwo arayavusha agasigara abyigisha na abandi uwo rero ntakwiye kuba muri societe Nyarwanda. Ahubwo rwose mbonereho nsabe Nyakubahwa ko hamwe na minijuste icyo gihano bashaka uburyo byihuse cyagarurwa mu mategeko amazi atararenga inkombe. Ibyabo Bazungu, mujye mubirenga kuko inyungu baba bareba ntimuba muzizi kd kenshi zibashyira mu kaga mwe ubwanyu bo zikabarengera. Mbaye ndekeye aha, ariko nibatabara societe Nyarwanda.
Musubize2015-04-19 12:48:58
BUE
NGEWE UKOMBIBONA NIMBA KIDASUBIYEHO IGIHANO CYURUPFU ABANYARWANDA BAMARANYE KUKO UMUNTU ARICA MUGENZIWE BWACYA UKABONA BAMUREKUYE? NGONUKO ATAGOYE URUKIKO?? AHA NZABAMBARIRWA NI UMWANA WUMUNYARWANDA??
Musubize2015-04-19 11:21:01
KIMENYI
nyamara ngo ijwi ry'abaturage ni ijwi ry'Imana. kugikuraho byatumye ubugome bwiyongera ntabwoba. dushimishe amahanga twiyibagirwe? ko USA twese tureberaho byose kobatagikuyeho?
Musubize2015-04-19 11:20:19
baptiste
ubundi se Kigeze kivaho !!!Reba Dr Gasakure n'a Exécutif i Musanze
Musubize2015-04-19 11:20:14
Nkoronko
Jyewe uko byunva nuku: gusa byose nuko biva kumbaraga abazungu bakidufiteho kandi inyungu nyinshi ni izabo kurusha twebwe. ariko ukuri nuku nuko igihano cy'urupfu gikoreshwa nabi cyane cyane kunyungu za politiki naho ubundi igihano cy'urupfu hari aho gikiwiriye kuko bituma ibyaha runaka bigabanuka. si uguhana kuko atari igihano ariko sychologically hari ibihano bikorwa kuko ingaruka ari nkeya ugerereranije nugikora icyo aba agambiriye. nonese niba umuntu atema undi aho icyumba cyanjye nagisize ndahazi. ingaruka kuri societe cg inyungu rusange mu community uyu aba avuyemo ni izihe? baratubeshya nabo iwabo barabizi ntabwo bagikuraho. mbona byasubirwamo ahubwo bigashyirwa muri categories wenda bikagarukira kurupfu gusa. uwishe nawe akicwa bigagarukira aho ibindi byaha bigahanwa nkuko bisanzwe ariko uwavushije amaraso abigambiriye imbere ya rubanda nawe akagenda kuko society ntacyo izamwigiraho never... murakoze mutubwire abandi uko mubyunva
Musubize2015-04-19 11:20:02
ndayicha10
Very good!Like your juridical method!Maybe you should talk about precedence between rwandese and international law in your analysis!
Musubize2015-04-19 11:19:59
kk
Mugisubizeho nahubundi zizatumara!!
Musubize2015-04-19 11:19:58
sibomana gerard

1