1  

1
Dusabimana sylvere 2016-02-12 07:51:52

ntutugapf'amadini NGO dukund'amadeni,uwiteka abwira kayini ati<mbese nukor'ibyiza ntuzemerwa?itagiriro 4:7>hahirw'abafite mumitimayabo inzirazijy'isiyoni zigororotse yesu abwir'abigishwabe ati<ntimwishimire ko mwakoz'ibitangaza n'ibimenyetso ahubwo mwishimireko ,amazina yanyu yanditswe mugitabo cy'ubugingo>.ibyizan'uko twakwitw'abana b'Imana biruta kwitw'Intumwa mwisi.

2
Nzabonimpa 2016-02-01 10:55:47

Bariya bajya kubwiriza ubutumwa mu mahanga ,ni business ntabwo baba bajyanwe n'ibyo mwibwira!jye nigeze gusengera ahantu mu rusengero rwa ADPR uwari uri kutubwiriza numva aratangiye ngo burya natwe turi nk'Imana ati mu kubite mu gatuza muvuge ngo turi Imana.nibwo nahise mbonako bose baba bagamije amaramuko,nk'uwo koko!!!jye naramwiboneye nijye wagize isoni z'uko nicaye aho . Gusa icy'ingenzi ni umutima wanjye!naho ubundi byarakaze da.

3
Alpha 2015-06-22 17:47:02

Ese ubundi bashingira kuki biyita intumwa ninde uza ngo avuge ati uyu turamwimitse abaye intumwa? sibo bagera igihe bati njye mbaye intumwa. ibyo rero ntawabihuza nuko Yezu yitoreraga intumwa rwose. Imirimo bakora nimyiza kuko bafasha abana b'Imana kwegerana nayo ariko bareke kwiha am title atuma batinywa. Murakoze kandi Imana ikomeze kutuba hafi no kudusobanurira

4
Byaruhanga 2015-06-21 09:02:46

wowe utuka abakozi b'Imana ibyo sibyo niba ukijijwe wihane kuko umucamanza n'umwe kdi Intumwa za zatangiranye na Yesu zaratabarutse ,rero numwa muburyo bw'Umwuka agize abandi yaha ubutumwa bitababuza kwitwa Intumwa.Ese waba uzi umugambi w'Imana kuri wowe cg Njyewe ndetse n'undi reka abakozi b"imana bakore mu gihe cyabo kdi natwe abantu ku isi ntabwo twitwa amazina amwe, were kugereranya amatorero n'amadini, umuhamagaro wayo buri muntu ugomba kubahwa kdi ni ntayegayezwa.

5
mukunzi wigihe 2015-03-11 22:17:00

abo bahakana ko nta rwego rw'intumwa zibaho nonese kuki mutibaza kuri ba MUSENYERI,ABA EPISCOPI,BA BISHOPS,BA PAPA, ayo ma titres bo bayahabwa nande. abantu ntibakajye baca imanza kuko imana niyo izacira imanza buriwese n'urwe cyangwa se gukora interpretations za bible bagamije gusebya cyangwa gupinga umuntu runaka.

6
pcy 2015-03-11 22:17:00

Now these are the gifts Christ gave to the church: the apostles, the prophets, the evangelists, and the pastors and teachers.

7
Idle 2015-03-11 17:08:01

Paul Gitwaza wenda ni Missionary ariko si intumwa....intumwa ugomba kuzanira "urumuri n'ubutumwa abantu bo mu gihe cye" ( apporter une nouvelle lumière à sa generation) nta rufatiro rw'abandi igomba gushingiraho,none se Paul Gitwaza ubutumwa cyangwa urumuri rushya yazanye muri iki gihe ni uruhe? Kristo ko tumuzi ndetse no kurusha uwo Gitwaza ,ahubwo ndetse aranamwitiranya.

8
Hadassa 2015-03-11 17:08:01

Ariko se abantu baba mu byo batanazi?? None se mu Befeso 4:11 havuga iki? Ngo intumwa ni 12 gusa? Ego ko ?!! Musoma Bible cg? None sMusenyeri hariya yahadusobanurira gute? Birareba ziriya ntumwa za Yesu 12, cg birareba abahamgawe kuba zo na nyuma kugeza ubu!!! Icyo nemera n'uko hari ababyiyitirira ndetse bamaze kuba benshi!

9
Nibatekamutwe 2015-06-21 09:02:46

Erega n'abigishwa ba Yesu siko bose bari Intumwa. (1)Hari Intumwa nyirizina (apostles) arizo zari 12 kandi zikaba zari zihagarariye imiryango 12 ya Isiraheri, ariko zifite inshingano zo kwigisha ubutumwa bwiza ku isi yose. (2) Hari n'abigishwa (Disciples), aba ni babandi bumvaga ubutumwa bwiza, bakemera gufatanya n'Intumwa cg bagakurikira Yesu[akiri mu isi]. Aba biyita intumwa sinzi uwabatumye uwo ariwe, gusa ntago ari Yesu cg Imana. Abo ba GITWAZA cg ba MASASU,... sinzi uwabatumwe. Gusa ikigaragara ni uko batazi ubutumwa bwiza biyitirira. Ese kuki muri Catholique, Adepr, Adventist,Islam,... ntabiyita intumwa barimo? Harya ngo ni uko bigishije Ijambo ry'Imana bakarenga Kgli, hahaha... ariko ni akumiro koko! Ubuse Catholique, Islam cg n'andi madini yatangiriye mu Rda? Nonese yageze mu Rda ntabayazanye? Kukise batabaye Intumwa? Plz, Intumwa za Yesu zari 12 kdi byari bifite icyo bisobanuye mu mugambi yo gukiza mwe muntu. Amadini y'inzaduka weee!

10
mike 2015-03-11 22:32:42

Ese umuntu yitwa intumwa ryari? Umuntu yitwa intumwa ari uko afite uwa mutumye. Kubera ko Imana ubwayo atariyi iza mwisi mu buryo bugaragara ngo igezeho abantu ibyagakiza, Ibinyushije mu mwuka wayo wera ariwo, ituma ababantu bemeye gukorana nayo noneho bakageza ku batuye isi ibyako gakiza. Rero, uwariwe wese wemeye gukorana nuwo mwuka wera, ahainduka intumwa kuko yemeye gutumika cg gutumwa. Nigihe cya Yesu biswe intumwa kubera ko yabatumye mwisi baremeara, no muriki gihe uwemeye gutumwa n'Imana akayivugira ibyo yakagobye kubwira abantu ahinduka intumwa kuko yatumwe. Mes amis ,Il faut lire et prier.

11
umusomyi sarah 2015-03-11 22:32:42

Kwiyita intumwa ni ukwishyira mu rwego umuntu atarageramo, ni ugushaka icyubahiro cyo mu isi.

12
citoyen 2015-03-11 22:32:42

Ubu budini bw'inzaduka usanga buri quartier ngo havutse umukozi w'Imana utarize na primaire, bwacya ngo ni bishop bwacya ngo ni apotre.... ariko kabisa mubona atari imitwe yo kwegeranya amaturo (icyacumi)? N'ikimenyimenyi iyo abayobozi batwo bashwaniye amaturo bucya buri wese yagiye gufungura irye mu kandi gace!!

13
news 2015-03-11 22:32:41

Nibaza ko niba Yesu yarashyizeho izo ntumwa nazo zifite inshingano zo kugenda zimika abandi muri iyo mirimo itandukanye bitewe numuhamagaro buri wese yibonamo. Byaba bibabaje Musenyeri Smaragde kumva ko nta yindi ntumwa izabaho uretse abo yesu yasize kandi yarabatumye gukora ibikomeye byose yakoraga ndetse anababwira ko bazanakora ibirenze...Nyakubahwa Musenyeri rero sinzi niba kwimika intuma aricyo kintu gihambaye ubona muri byinshi Yesu yemereye abamwemera ko bazakora. Mwafata akanya mugasubira mu ijambo Umwuka wera yabigisha. INTUMWA ZIRIHO ahubwo ikibazo cyaba kumva ushaka kuba intumwa kandi wenda wakabaye umwigisha. Imana ibahe umugisha

14
karamaga tom 2015-03-11 22:32:41

Ba GITWAZA na MASASU ntabwo ari INTUMWA z'imana "APOTRES".Ni ibyo biyita Kubera gushaka amafranga n'ibyubahiro gusa.INTUMWA za YESU turazizi.Zabyerekanye zikora IBITANGAZA ndetse zizura n'abantu.Uretse kurya amafranga y'abantu,nta na kintu na kimwe cyerekana ko GITWAZA na MASASU ari APOTRES.Ndasaba abayoboke babo kubahunga kuko ntabwo imana yemera abantu bayibeshyera.Ndibuka GITWAZA abeshya abantu buzuye STADE AMAHORO ngo ntabwo imana ijya yica abantu. Imana yica abantu banze kuyumvira.Mwibuke ibyabaye I SODOMA na GOMORA.Mwibuke ukuntu IMANA yishe abantu bo ku gihe cya NOWA,ibahora kwanga kuyumvira.Nubu niko izabigenza ku munsi w'imperuka (ARMAGUEDDON ).Bisome muli YEREMIYA 25:33.Mujye muhungira kure ba PASTORS banyu kuko bigisha ibinyoma bishakira AGAFRANGA

15
Rwema 2015-03-11 22:32:41

Ayo ni amazina biha bagamije kwishakira icyubahiro. Nawe se umuntu arashinga idini uyu munsi ejo akaba yigize Bishop bwacya ngo abaye Apotre, ugasanga idini rye nta n'abayoboke 200 rifite! Narumiwe.

16
ukuri 2015-03-11 22:32:41

Mukuri hagomba gutandukanywa ijambo intumwa kuko haruntumwa zizwi zatoranyijwe n'Imana nka yesu cy Issa naho abo yesu yaba yaratumye bazwi nkabigishwa be ntago bafatwa nkintumwa zahawe ibitabo ,ese intumwa Niki: Nuwatoranijwe akamanukirwa na gaburiyeri malayika amuzaniye ubutumwa hanyuma agategekwa kubutangaza.ubwo ndahamya ntashidikanya ko nyuma ya yesu na muhamad ntawundi umuntu wabayeho nkintumwa ntanuzabaho mubikorere ubushakashatsi murakoze

17
ukuri 2015-03-11 22:32:41

Mukuri hagomba gutandukanywa ijambo intumwa kuko haruntumwa zizwi zatoranyijwe n'Imana nka yesu cy Issa naho abo yesu yaba yaratumye bazwi nkabigishwa be ntago bafatwa nkintumwa zahawe ibitabo ,ese intumwa Niki: Nuwatoranijwe akamanukirwa na gaburiyeri malayika amuzaniye ubutumwa hanyuma agategekwa kubutangaza.ubwo ndahamya ntashidikanya ko nyuma ya yesu na muhamad ntawundi umuntu wabayeho nkintumwa ntanuzabaho mubikorere ubushakashatsi murakoze

18
Ben 2015-03-11 22:32:41

Ndabashuhuje mwese, abantu mu Rwanda ndetse na handi usanga batavuga rumwe ku muhamagaro w'Intumwa ariko hari byo bibiriya ibivugaho, Abefeso 4:11- haravuga ngo " >>>>nuko aha bamwe kuba intumwe, abandi kuba abahanuzi, abandi kuba abavugabutumwa, abandi kuba abungeri n'abigisha...." ubwo rero izo n'impano yesu atanga bidashingiye ku burambe, umusaruro, influence ....etc kandi intumwa si rank kuko intumwa nink'umwigisha, umuvugabutumwa n'ibindi. murakoze

19
SONGA 2015-03-11 08:21:23

Ubundi se umuntu niba ariwe wiyita intumwa,kandi iyo ari intera yezu ubwe yitangiraga,none ubu umuntu akaba ariwe ubyiyita murumva atari imikino nyine!yezu yashyizeho intumwa 12,none ubu ushyiraho intumwa kurubu ninde?

1