1  2  

ariko njye ndabona abantu barikumva ibintu nabi, ibi muri iki gitabo biratwereka ko genocide yakorewe abatutsi yateguwe kuva kera cyane itangiwe n abazungu bazanye izi ideologie hamitique kugirango basenye ubumwe bw abanyarwanda, rero nta gishya na kimwe kirimo si ubushakashatsi bw ubu ahubwo nii ikigaragaza ubugome bw abazungu cyane cyane bariya baje kudukiloniza, kuko intego yabo yari divide
Musubize2015-02-26 09:18:53
kugorama
Ni byiza gukora ubushakashatsi, ariko biratangaje kubona Brussels University ijya muri uwo mukino wa RACISME yo mu rwego rwo hejuru. Abantu basoma izi nyandiko bose ntabwo ari ibicucu, hari abantu b’inararibonye. Ikindi kandi, Let aya bagashaka buhake yari muri South Africa, yasobanuraga apartheid IKORESHEJE BIBILIYA. Iti Abazungu nibo bantu, abirabura ni inyamaswa ntaho duhuriye. Ibitekerezo nkibi, cyangwa philosophie nk’iyi, yagombye kubatera isoni.
Musubize2015-02-25 18:03:47
lol
Amateka ni meza ariko Myth zabereyeho gutanga ibisobanuro byo guhumuriza aho amateka ari empty! Iyo bibiliya muheraho ayo mateka yose defined as" the way of living" hari ibyo yakemuraga muri icyo gihe ariko ubu twese turabizi aho amadini agejeje isi muri iki gihe?! Byose tubiterwa n`inda nini turetse kwigereranya n`abandi tugasaranganya ducye dufite twakwibagirwa nayo moko yatumunze ariko ubwoba bwa muntu ni kamere buri wese abatekereza ko nagira neza ashobora kuzagirirwa nabi "Fear of rejection" nuko muntu agahitamo icyoroshye aricyo Kuvunira ibiti mu matwi agakora nkibyo abandi kugira ngo yisinzire uwo munsi mu mahoro nta bya ahejo hazaza
Musubize2015-02-25 16:55:18
Beware of anything you cannot quetion such as Religion
Njye ndabona iki kiganiro mpaka ku bwitwa ko ari ubushakashatsi ntacyo cyongeye ku myumvire y'abanyarwanda. Niba aba bitwa ko bakoze ubushakashatsi bashaka kwerekana ko abahutu (bantou) n'abatutsi (hamite) ntaho bataniye, cyangwa niba bashaka kwerekana ko abahutu (bantou) n'abatutsi (hamite) bafite aho bataniye ushingiye ku nkomoko yabo, ntabwo mbona neza uko babyemeza, ntanaho nabonye babyemeza cyangwa babihakana. Urabona bivugira gusa ibyo abazungu bashaka ko bivugwa ku bijyanye n'inkomoko y'abirabura muri rusange. Nta "demarcation" ya nyayo igaragara hagati y'umuhutu n'umututsi ushingiye ku mateka ya Nowa n'urubyaro rwe. Ibyo abo banyarwanda b'i Bruxels b'inzobere mu mateka barimo batubwira, ni ibintu byanditswe kera n'abazungu, nta bushakashatsi rero bundi bakoze. Ntabwo rwose. Urasanga iki kiganiro kigamije ahubwo Politiki, ntabwo ari scientifique "du tout". Umuturage w'umunyarwanda wagikurikiye ntacyo cyamwunguye, nta ntambwe nshya cyerekanye ku bivugwa ku muhutu (bantou) no ku mututsi (hamite). Iby'amoko yo mu Rwanda ni ikibazo Politiki nta gisobanuro "scientifique" gihamye kiratangwa n'ubushakashatsi. Abakomeza gukuririza icyo kibazo baba bafite ikindi bagamije kuko kuba umuhutu cyangwa kuba umututsi ubwabyo ntabwo ari ikibazo, no kuba baba batandukanye ku ndoro cyangwa mu migirire cyangwa aho bakomoka ntabwo ubwabyo ari ikibazo, ahari ikibazo ni abashaka ko abo bahutu n'abatutsi koko bakwiyumvamo ko batandukanye, kandi abo nta bandi babikora ni abanyapolitiki. Abashakashatsi nibikomereze ubushakashatsi bwabo, bazakomeza bashakashakeeeeee kugeza igihe yezu azagarukira, akaba ariwe uzabaha igisubizo nyacyo ku bushakashatsi bwabo. Icyo gihe bazabuhagarika.
Musubize2015-02-25 10:51:45
rubibi
@ bikora we ninde wigeze akubwira ko Ham yaciwe ? ariko noneho murasekeje muzajya mwishinga ingengabitekerezo y abazungu yo kwishyira hejuru aho batari, iyo nzakuba muri ibi biganiro narahombye nari kubabeshyuza bakumirwa. icya mbere ntago Ham yaciwe uzasome Bible neza ,igihe yabonaga Nowa yasinze yambaye ubusa agaseka akajya kubibwira abavandimwe be..... nyuma Nowa abimenye yavumye Kanani n abamukomokaho, ntago rero ari Ham wavumwe. Ham yabyaye Cush( se wa ethiopians) , Mizrain ( se wa Egyptians ,Phut ( se wa lybians ) na Canaan ( se wa canaanites aribo banyiri isiraheli itarahabwa abaheburayo) iyo usomye Bible mu itangiriro usanga Canaan ariwe wavumwe ntago rero ari Ham, ibi nibyo abazungu baza bayobya bifashishije Bible ngo babone uko batwumvisha ko abirabura twavumwe,lol so ibi rero ni ukubeshya kuko uwavumwe na Canaan ntago ari Ham, ikindi kandi na Canaan yarakomeye ntabwo ybaye umucakara w abandi, nibyo bikwerekako umuntu atari Imana, kuko Imana itakuvumye burya uri amahoro, niyo umuntu yakuvuma wakwiyezereza mu Imana kuko buryo iyo wubaha Uwiteka uba uri umwana w Imana nta muvumo wagutinyuka, ni uwari ukuriho uraguhunga kuko wihishe mu Uwiteka.ibi rero bavuga nubwo Nowa yavumye Canaan ntaho twumva abamukomotseho babaye abacakara b abandi, ntanaho twumva ko yahise ahinduka umwirabura nyuma yo kuvumwa. au contraire abana 2 ba Nowa aribo Ham na Shem bari abirabura ,hanyuma Japhet ariwe muzungu , kuri Nowa niho amoko yaturutse, so ibi ntihakagire ubibeshya, abazungu ni injiji cyane kuko ni incakura bakagirango bazi ubwenge kurusha abandi bityo bakumvako ibyo bavuze aribyo byukuri, hahh baje mu Rwanda babonye uburyo ubwami buri centralized bati aba bantu ko bafite ubwami buri organized badukomokaho? hehh bati ni abazungu bambaye uruhu rwirabura, for real? kuva ryari se umuzungu yambaye uruhu rwirabura ra? ko tuvuga ko umuntu ari umwirabura cg umuzungu tubiboneye ku ruhu afite, umva ukuntu ari injiji mbi bashaka kutugira injiji nkabo, ufite uruhu rwirabura ni umwirabura nyine ntashobora kuba umuzungu, heh baba bashaka kwiha ibyiza gusa bakadusunikira ibibi, ku bw ishyari no kwishyira hejuru kwabo, ubwo rero baragize bati abatutsi ni abazungu bambaye uruhu rwirabura,lol iyo mpaba gusa, bati les bantous, ubundi se les bantous bisobanura iki si ijambo ryacu" abantu" bafashe bakaryandika ukundi ? usibye n ubwami bw i Rwanda, ubwami bwo muri Afurika bwose bwari buri organized, hanyuma se mwambwira empire ya Mali yari ikomeye ku isi hose yari iya kabiri ibanzirizwa gusa na empire y aba mongoli muri Asia hagati y ibinyejana 13th- 15th CE . ikindi si iyi yonyine, empire ya Ethiopia? iya Ghana? abanya egypt bategetse isi yose ntibari abirabura apana aba barabu tubona ubu? ninde watangije civilization si abirabura? abitwa summerians babaga mubice bya Iraq ? iyakurikiyeho igakomera cyane nayo si iya aba egyptiens birabura? hanyuma ninde wubatse umunara w ibaberi ukiriho ni ubu si umwirabura Nimurod umwana wa Cush ariwe Ethiopia ? ni hehe Aburahamu yaturutse si mu birabura muri Ur muri Iraq y'ubu? kugeza na magingo aya muri Ur haracyari abirabura kavukire yaho,hah ariko iteka ryose baba bashaka kutwumvisha ko umwirabura uri hanze ya Africa yahagejejwe n ubucakara,lol barababeshye rero isi yabaye umudugudu tubasha gutembera tukibonera ibyo twahishwe n abo barutuku bakoresha uko bashoboye ngo bahishe amateka y abirabura, kugeza nubwo bakura ibitabo bimwe na bimwe muri Bible ngo hatazagira umenya amateka yabanje kuko yabatamaza mubyo babeshye, ni bande bisiraheli bo muri Bibliya si abirabura? iteka ryose abisiraheli bibeshywagaho ko ari abanyamisiri kubera ko basaga nk abanyamisiri kandi abanyamisiri bariraburaga ni ukuvuga ko rero na abaheburayo bo muri bible biraburaga, ba Mose, Yozefu, Paulo intumwa bose bajyaga bitiranywa n abanyamisiri. ariko kubw aya mateka yose akomeye y abirabura abazungu karabariye kuko bashakaga kubonwa nk abari hejuru y abandi maze batangira guhindura ibishushanyo byose by amateka y abirabura bakabiha amabara y abazungu ngo bazabeshye ko bari abazungu umwirabura nta mateka yagize usibye ay ubucakara,lol ni bande batsinze europe mu bihugu bya spain
Musubize2015-02-25 07:55:43
umwe
Ngirango uyu Chretien ntiygombye kwandika Pr (professor) mu mpine yuko atujuje ibya ngombwa. Nta doctorat afite kandi byagaragajweko yinjiye mu mwuga ar i Burundi mu bulyo bufifitse. Byaje no kugaragarako yinjiwe n'irondamoko ubwo yigishaga i Burundi ashyigikiye ingoma ntutsi yarenganyaga abaturage. Bavugako adashobora kuba umushakashatsi mwiza muby'amateka y'u Burundi n'ay'u Rwanda yuko yiyemeje kurengera ideology hamite nyine!
Musubize2015-02-24 23:42:04
Rebero Jeremy
Rero niba mukurikiza ko Ham ariwe ukomokwaho n' abirabura bose, murasanga abahutu n'abatutsi cg nilotike, peuls, bantus whatever ari bavandimwe kurusha uko bari abavandimwe b'abajyahudi bo kwa Sem. Kuko Sem yabaye abayahudi n'abarabu. Sinzi niba aha muhumva, ntaho rero abatutsi baba bahuriye n'abayahudi uhereye kuri iyo hypothese yatanzwe.Ibyo ni logically. Ham yaraciwe ajya mu burengerazuba ariho Afurika arororoka. Sem nawe aguma i Burasirzuba bwo hagati , aha biragaragara cyane nta nubwo twabitindaho. Ni ukuvuga ngo muri iryo sesengura impuguke zavuze harimo contadiction ni erreur historique. Ntabwo wakwita abana ba Ham bamwe ngo ni abavandimwe ba Sem abandi ubashyire ku ruhanda kandi bafite ise umwe ubu ni ubuswa mubisubiremo ahubwo murebe indi hypothesis iri real otherwise mwaba mureba hafi. Ni umwana yakumva ko mubeshya ngaho nimukore demonstartion par recurrence.Ham yabyahe Nilotike na Bantou kandi Ham ava inda imwe na Sem >bivugako Bantou na Nilotike bafite isano isa kuri Sem . Muyandi magambo nise wabo cgsekuruza wabo bose utarobanuye. Ahubwo muvuge ko abo muha ubuhamite kurusha abandi batakomotse kuri Ham ntabwo baba bakiri abahamite kuko aba ni abirabura bose. Ni discussion itaragize icyo igeraho. Ntabwo ari scientific.Improve it and give further hypophesies. Thanks
Musubize2015-02-24 23:42:02
bikora
ibi ntabwo aribyo, ahubwo ni AGAHUMAMUNWA... n'ikitaraza bazakizana tubitege amaso. gusa nge mba mbona ibintu bikomeye iyo mbona bamwe batangiye gushaka kwigira ABAYAHUDI ku ngufu, iyo ngengabitekerezo rero nge nta muntu nari nayumvane kuko ntinabaho, ahubwo aba bagabo barayihimbiye gusa, nge natanga ibimenyetso byinshi byerekana ko aba bagabo bibeshye, gusa n'uko mbona comment irimo ubwenge inyongwa, nta mpamvu rero mbona yo kubikora, MUGIRE AMAHORO.
Musubize2015-02-24 23:41:59
nahayo
aba bashakashatsi Niba ibyanditse hano ari ukuri badupfunyikiye amazi kabila. icyaje kwitwa "the Hamitic hypothesis" cyazanwe na John Hanning Speke mu gitabo yanditse muri 1863 acyita "journey of the discovery of the source of the Nile". ushaka kubyumva neza abyisomere igitabo cyose kiri kuri internet kuri ibyo link: www.wollamshram.ca/1001/speke/nile. htm mwarebe cyane cyane chapter 9 yitwa "history of the wahuma" baje kwitwa nyuma "wahima" cyangwa se abahima. muri 1864 Speke yatumweho ngo ajye gusobanura hypothesis ye abonye atabishobora kongeraho ko yari yagiye abeshya ko ari umwana w'umwamikazi w' ubwongereza ahitamo kwiyahura. Gusa inyandiko ye rutwitsi yaje koreka imbaga mu Rwanda. Abashakashatsi bazi u bwenge baje kwemeza ko iyo hypothesis yavuyemo theory ari racist ndetse ikamaganwa. kuba ubu isubiwemo bifite icyo bihatse mwitonde
Musubize2015-02-25 07:55:41
Rebero
aya mateka ari muri iki gitabo jye kugiti cyanjye ndayemera cyane cyane ibya stanley na david livingstone,ariko ikibazo nuko abakoloni baje kuyazamukiraho batera amacakubiri mubantu,ariko iyo aba ari amateka araho ntakoreshwe muguteranya abantu ntacyo byari kuba bitwaye,kuko hari ibyo abasaza bamwe njya numva kuri radio na televiziyo batubeshya bakatubwira amateka ameze nkimigani ngo niyo mateka nyakuri yu rwanda.amateka yu rwanda tuyahuje nibihugu byose byibiyaga bigari,kuwifuza kumenya amateka yu rwanda muburyo nyabwo akwiye kumenya amateka yibihugu bidukikije,kandi amateka yibyo bihugu yose,avuga ko habaye uguhura kwamoko yari avuye mubice bitandukanye bya afrika agahurira muri aka karere ,bamwe bakavanga imico ,indimi,ndetse bakarema indangagaciro zabaranze nyuma,hakaba hariho ibi bihugu dufite ubu mu karere.
Musubize2015-02-25 08:51:56
nfreddy @rocketmail.com
ndi shimye kuba somye aya makuru agana amateka ku kinyamakuru bizwi ko ari cya guveroma y urwanda.nshingiye kubyarondogowe haruguru....nsabga amateka agomba kutwigisha aho kudutandukanya..!hari bimwe bigenda bitubuza kwibuka amateka yacu ugasanga umwana akuze nta cyazi......surtous nk abana bakuze after jenocide....amateka y urwanda ntabwwo ahera kuri jenocide...that is whay amateka akwiye kwitabwaho rwise.
Musubize2015-02-25 10:34:16
juvenal
ndi shimye kuba somye aya makuru agana amateka ku kinyamakuru bizwi ko ari cya guveroma y urwanda.nshingiye kubyarondogowe haruguru....nsabga amateka agomba kutwigisha aho kudutandukanya..!hari bimwe bigenda bitubuza kwibuka amateka yacu ugasanga umwana akuze nta cyazi......surtous nk abana bakuze after jenocide....amateka y urwanda ntabwwo ahera kuri jenocide...that is whay amateka akwiye kwitabwaho rwise.
Musubize2015-02-25 10:34:16
juvenal
Let's back up for a min, do you actually believe this to be true? I don't know what this news paper or the editor expect rwandese to get out of this. Are you strengthening that as rwandese we are different? I sure believe not. We are all rwandans and people failed to believe this in 1994 as a result genocide happened. There is no Noah sons in reality, there is no black social or ethnic class close to whites, by the way it's not a good thing. To a white person, we are all black and I don't know about you, but I am not ashamed of it. Please bring to the Rwandese what matters to them and helps them move forward. It is not that one class failed to recognize the superiority of the other class that genocide happened. It was certainly the ignorance and luck to understand that we were all one family of Rwandese. And please, our Rwandese version of God before colonial time is no different from what the whites brought. Be proud of yourself.
Musubize2015-02-25 10:34:16
Aman
UUUUuuuuuhhhhuuu biragoye kubyiyumvisha, kuko umutima w umuntu ugira ubugome kandi kuwurondora keretse Nyagasani wenyine. Ngewe icyo nzi ni uko habaye Genocide murwanda yakorewe abatutsi . iby uko yakonzwe step by step abayikoze bazagenda babihishura more and more kandi bizajya ahagararagara no matter what . Nonese kuki muli kenya ntamuntu wica abamasai ? . Reka tugire amarangamutima yubakitse neza ashingiye kubintu byumvikana kandi bigaragarira n umuturage wohasi. Genocide yaba yateguwe cg se itateguwe ni Genocide, ilyo jambo lyonyine rirhagije, rifite ubwuzure ntakuka kandi ntajegajezwa, ni icyaha kidasaza. Ni ukuli kandi ukuli ntigupfa no matter what . Abatutsi cg abaribobose ngo baba baraturutse Abisiniya cya hehe ntazi, ntamuntu ufite uburenganzira bwo kubicira icyo baricyo, ibyo kwicira umuntu icyo aricyo no ni umutunzi, ibyo ni ubugolyi ntazigera numva bwakozwe na muntu . kumara abantu ngo uko ari Abayahudi !!! ubugolyi bwa muntu budashobora kwihanganirwa n isi ndetse ni Imana rurema ntishobora kurebera no gukomeza urugendo nu umumennyi wamaraso y inzirakarengane. Amategeko ahane kandi ni abo atazahana Nyagasani azabahana tuu byange bitinde ukuli ntiguhishwa haba mu shamba cg se munzu. Gusa wowe wacitse ku icimu tirikumwe mwana w iRwanda humura ntabwo uri wenyine.
Musubize2015-02-24 15:58:42
verite
Ibi byitwa: KUGURISHA IGITABO. Ntabushakashatsi burimo. Nonese Hamite baturuka kuri Ham, Bantou bo baturuka kurinde?
Musubize2015-02-25 08:51:55
kanyarwanda
@misonga we twese turi abanyarwanda, ndetse ibyo by abahutu n abatutsi byari ibyiciro by ubukire bushingiye ku inka, kuko hari n umuhutu wahindukaga umututsi iyo yabaga agejeje umubare w inka wasabwaga. rero abo bazungu ntuzabumvire bapacapaca amateka ngo batandukanye abirabura,kuko baziko ubumwe bw abirabura bwakongera gutuma bakomera cyane nk uko byahoze,rero bakoresha inzira zose zishoboka mu kubatandukanya. ntuzibeshye ngo ubone umuvandimwe wawe mo uwo hanze cg umwanzi wawe kuko uba ubahaye icyuho,ntibakurusha amateka yawe,uyazi kubarusha,n aho ibindi ni ibyo bihimbira munyungu zabo. ntuziyumve na rimwe ko utari umunyarwanda kuko baba bagushoboye,waba utagira ubwenge wemera ibije byose.soma ibyo "Mateka" yanditse kuko ni ukuri kwambaye ubusa,kandi hari n ibitabo by abanyafurika bya kera cyane bigaragaza uku kuri Mateka yanditse,ibi wabisanga Timbuktu ,na Ethiopia nabo hari amateka bafite abishimangira. none wibwirako ziriya ntagondwa zigeze gutera Mali zigatwika ibitabo ibihumbi ari ukubera iki? ni uko byari biri mumabwiriza abazungu baba bazihaye,zo kurandura icyi aricyo cyose kigaragaza amateka akomeye y abanyafurika.bo baba bashaka kutwerekana kuri TV zabo nk abantu bishwe n inzara,bazahajwe n ibyorezo,mbese bapfuye urupfu rubi kuri iyi si ubundi bakaza biyoroshe umwambaro wo kudufasha kandi bazanywe no kudusahura ubukire dufite,ni indyadya sana,utari wabamenya ubanza ahumye nawe.
Musubize2015-02-24 16:05:16
ukuri
Ese abavuka ko amateka yacu yari yaragoretswe babivuga bahereye hehe? IBYANDITSE AHA BIHUYE NEZA N#IBYO NIGISHIJWE MU ISHURI KANDI NIZE MU ISHURI RYA lETA KU NGOMA YA PRESIDA HABYARIMANA!Amateka ntashobora kugorekwa ahubwo ikibazo ni icyo abantu bayakoresha. Aha jye niho mpera nemeza ntategwa ko Abahutu, abatutsi ndetse n'abatwa bariho mu Rwanda bakaba bakwiye guhuzwa no kuba abanyarwanda maze Umututsi akibagirwa ibyo abo bazungu bababeshye ko ko ari race superieur, umuhutu akikoramo ibyo kwumva ko abatutsi baje kumwambura ubutaka bwe ndetse n'umutwa akiyumvisha ko haro ubundi buryo bwo kubaho uretse guhiga no kubumba. Hanyuma inteko ishinga amategeko ishyireho amategeko arengera umuco wa buri wese murebe ko u Rwanda rutab u Rwanda!
Musubize2015-02-25 08:51:55
gurumurima
ikigaragarira buli wese ni uko nta munyarwanda wandika cg usesengura amateka y'u Rwanda mu buryo butabogamye. Uyanditse cg uyasesenguye wese yiyerekezaho. Ubu zihinduye imilishyo abahutu bakagisubirana basenya ibimaze kwandikwa byose kandi na we yabikorana n'abazungu ! ni akumiro.
Musubize2015-02-25 08:51:55
kwiyerekezaho
Rega ingengabitekerezo ya jenoside yatangiye kera kandi ubona mu rwanda abazungu barayihaza kera kuburyo kuyirwanya bitazoroha kuko bizadusaba igihe kinini kugirango abanyarwanda bose bumwe ukuri kwa amateka yacu n'ibinyoma byuzuye mu byo bigishijwe
Musubize2015-02-25 08:51:55
Gael
Ubu se koko ku bantu basomye ibitabo byinshi byanditswe ku Rwanda, harimo n'amateka abantu bakomeje kwigishwa, niki gishya kiri muri ibi biganiro kuburyo umuntu yacyitirira abashakashatsi babahanga? Ijambo ubushakashatsi n'abashakashatsi, isesengura n'abasesenguzi biragenda bita agaciro kuburyo bugaragara. Nyje mvugishije ukuri iyi article nta gishya inyunguye pee! ugerageje kuyumva mu buryo bwimbitse iremeza kandi ikumvikanisha ko abanyarwanda bafite inkomoko zitandukanye kandi zifite impamvu zo gusubiranamo. Uruhare rw'umuzungu muri ayo macakubiri ni ruto cyane kuko we yahisemo abo bakorana kugira ngo arangize icyari cyamuzanye muri Afurika nkuko undi wese ufite misiyo (ba ambasaderi)ahariho hose ubuhanga bwe bugaragarira mu kubaka ingamba (strategies) zituma yuzuza inshingano yahawe. byari kuba byiza iyo ubu bushakashatsi bugaragaza impamvu scientific zitandukanya umunyarwanda nandi moko Atari ayabanyarwanda biganisha ku kuba umunyarwanda afite umwihariko we umutandukanya n'andi moko. ibi bikaba aribyo byaba inkingi mwamba ya gahunda ya NDUMUNYARWANDA. Byumvikana ko kuba umunyarwanda bishingiye kuri ibyo bihamywa scientific bititaye kuba utuye mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Musubize2015-02-25 08:51:55
formidable

1  2