1  

1
mahoro 2015-01-05 17:07:54

Ohhhhh byari byiza mba mbaroga. Naherukaga kujya muri concert kera cyane, ariko naranezerewe birenze. Cecile na Byumvuhore ni impano zitangaje urwa Gasabo rwagize amahirwe yo kuzigabirwa na Rurema. Byankumbuje n'indirimbo za Masabo nawe niba atagifunzwe yazigaragaza jye sinanamuzi nifuza kumubona aririmba. Byumvuhore kandi yankumbuje cyane ijwi riza rya NyakwigenderaTWAGIRAYEZU Cassiani na NKURUNZIZA Francois nabo nkunda amajwi yabo cyane. Bazagaruke. Najyanyeyo umubyeyi wanjye ufite imyaka 84 uburyo yanezerewe, ngirango azabaho imyaka 100! Yaranihanganye acinya akadiho mu tubaraga duke agifite.

1