1  

Abasigajwe inyuma n'amateka ni ikimwaro kubanyarwanda bose ,iyo abahutu bitwa abanyarwanda abatutsi bakitwa abanyarwanda abatwa bakabita abasigajwe inyuma n'amateka ,Leta y'uRwanda iba yitwaje iki? Turi abanyarwanda bubwoko 3 ,abanyarwanda Babatutsi ,abanyarwanda Babahutu n'abanyarwanda babatwa ,Naho kuburizamo abatwa no kubahimbiraho imigani y'ubujiji ntacyo bivuze,Niyihe Leta yigeze ibemerera kwiga???? uretse leta y'ubumwe iyobowe na Kagame gusa Izindi zose zarizo kudutesha umutwe no kutunena no kuduca imigani!!Ariko Ntanduru ivugira ubusa bizasobanuka kandi mumutekano.kuko turi banyamuke rubanda nyamwinshi rero ikabije kudushyigingiza.
Musubize2014-11-22 19:02:15
Aline
ABATWA NTA GIHE BATAFASHIJWE NO KU NGOMA YA HABYARA, AHUBWO BAFITE UBUJIJI BWINSHI, BABANZE BIGE BASOBANUKE MU MUTWE KUKO NDIBUKA UMUTWA WESE WARANGIZAGA PRIMAIRE YARI YEMEREWE KUJYA SECONDAIRE, ARIKO YARANGIZAGA BANGAHE? N'UWAGERAGAMO YAHITAGA YIVIRAMO ATARANGIJE N'UWA MBERE. AHUBWO JYE MBONA ABATUTSI ARIBO BARI BARAHEJWE KUKO KUBONA ISHURI NTIBYARI BYOROSHYE
Musubize2014-11-22 10:23:10
SISI
Ntabyo twasabye twarabihawe ishyirahamye ryacu ryari CAURWA kugira ngo ribone ubuzima gotozi ryategetswe guhindura inyito twazengurutse igihugu tubaza igitekerezo cy'abatwa mu ihindurwa ry'izina dukoresha inama rusange hatumiwemo inzego zose, imyanzuro yavuyemo ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa ahubwo abatwa natwe twarishije. Ubundi baduha izina gute ? Ririho, Ryabayeho, Rizahoraho..Turibo nyine,naho gutera iyo mbyino ngo abisigajwe inyuma n'amateka kubera inyungu za bamwe simbyemera duhaguruke turwanire uburenganzira bwacu nk'abanyarwanda, icyo kigo muvuga abatwa bagikoramo ni bangaho sibo bihangiye imirimo, ariko agatsiko nimuhame
Musubize2014-11-22 10:34:35
Nzapfarwaje
Madamu Marthe Muhawenimana ushinzwe uburinganire n'uburezi muri coporwa aravuga uturere tutita ku bahejwe n'amateka, ayo makuru ayavanahe ko nta karere arageramo ngo aganire n'ubuyobozi. Azasure akarere ka Rwamagana arebe urubyiruko rwahejwe n'amateka ruri mw'ishuri ry'imyuga rya Rubona. Azanabaze ndetse umusore wari wemerewe kwiga kaminuza nyuma bagasanga yagiye muri Dasso Azanabaze bamwereke urutonde rw'urundi rubyiruko rwemerewe kuziga imyuga umwaka utaha. Ese kuvuga ngo bafite amavunja, nk'ababahagarariye bo babamariye iki niba batabatoza isuku? Kereka niba ayo mavunja abafata kuko ari abatwa. Imyumvire yabayobozi babo yabasubiza inyuma kurusha uko yabateza imbere!
Musubize2014-11-22 10:34:35
zaza
Igihe mwakoze kutugezaho nan one ibi bibazobya abatwa. However, I bileive his Excelence can easily solve their problems. Frankly speaking, why not just call the ABANYARWANDA? We are Rwandans anyways...
Musubize2014-11-22 10:34:27
Muhuri
Hari ibintu birambiranye kandi ntunva icyo abantu baba ba byinirira ibyaribyo, si ugu sesereza ariko ni ugukangura abasinziriye bari mu bitekerezo bishaje. nganisha ku ngingo (ninde utara sigajwe inyuma n'amateka1 iyo bamwe tuyoberwa ururimi rw'iwacu twara vukiye hanze ni kubera iki?) abi yitirira gusigazwa n'amateka ni barekere aho ahubwo baharanire kutitwa gutyo ukundi.
Musubize2014-11-22 10:34:26
Megatron
EREGA URWANDA RUKENNYE BYINSHI ICYA1 *UBURINGANIRE *2UBUMWE *3KWIYAKIRA NYUMA YA GENOCIDE *4 KWIGIRA KURI BURIWESE *5KUMENYA AGACIRO KI IMYAKA20 URWANDA RUZUTSE *6LETA ISUMBANYA ABANYARWANDA HARI INGERO NYINSHI 1INEGALITE DANS L'EDUCATION a;AMANOTA YO KUJYA MURI KAMINUZA ARATANDUKANYE MURI SECTION1 KUMENYAKO KUNGA ABANYARWANDA BITANDUKANYE NO KUNGA ABAYAHUDI N'ABANAZI b;GUHA AGACIRO IMYAKA 20UWAKOZE HARI AHO AGEZE USIBYE UWO MUZABUKURU KUKO NI INSHINGANO ZACU NKA BANYARWANDA KUMWITAHO BY' UMWIHARIKO INCIKE 2 GUKURAHO UBWOKO BURUNDU BYABA AKARUSHO KUKO UBU NTAHO BITANDUKANIYE NAKERA URTGERO: _KWISHURI BAHAGURUTSA ABAFARG HAKIRUKANWA ABASIGAYE ABIRUKANWA NI ABAKI? _MWITANGAZAMAKURU ,UBUGIZIBWANABI NGOBWAGIRIWE UMUCIKACUMU AMARASO SI AMWE EX INKURUYICYANGUGU UMWANZURO TWIGANE MANDELA(SA) MURI EDUCATION AU NIVEAU SCNDR HAKWIYE IMPINDUJA APRES 20ANS NKURIKIJE ABO NGANIRA NABO NI UMUSANZU NTANZE KANDI WO GUTEKEREZWAHO NUBWO TWAKOMERETSE UKIZA ¥{ABAVANDIMWE ARAGARAMA}
Musubize2014-11-22 10:34:26
GAFIRITA
Nge birantangaje ! muriyi minsi hari umugabo wahaze amarwa mukabari yita umugabo wasigajwe inyuma n'amateka ngo " waMUTWA we. induru zaravuze polisi yahise ihagoboka nubu uwo mugabo ari maboso . ubwo se niba aribyo uwo mugabo arazira iki?Ngewe nasomye ibitekerezo byose . umwanzuro natanga: abasigajwe inyuma n'amateka ririya zina bazarikureho nabo babite " ABANYARWANDA" . nonese bashaka kwitwa "abatwa" ! kuyihe mpamvu ? Murwanda amoko yavuyeho twese turi " abanyarwanda". aho bigeze abasigajwe inyuma n'amateka bagomba kwitwa abanyarwanda bagashyirwa mubyiciro by'ubudehe nkuko abandi banyarwanda baburimo.
Musubize2014-11-22 10:34:24
murinzi
Nshimiye abanyamakuru b'igihe kandi na COPORWA ndayishimye yabashije gushyira ukuri ahagaragara,Kubita abahejejwe inyuma n'amateka mbibona nka disparution forcee kuko mumyaka itageze kw'10 baraba bamaze gusibangana burundu mumateka y'u Rwanda .Abahutu n'abatutsi bo ko bavugwa why not abatwa? barabasibira iki? ko u Rwanda ari urwaba 3 .Izi politike zo kubaburiza mubandi ntituzishyigikiye kuko ikibazo cyabo kirihariye hakaba hakenewe n'umuti wihariye kandi uzaboneka.Abatanze ibitekerezo bose ndabashimiye ariko nagirango mbwire umugogwe witwa Justin nawe azategure umunsi we wo kuvugira abagogwe tuzamwunganira kuko ubu turi mugihe cy'ubufatanye ntabwo tuzamuzanaho itiku nkiryo yatuzanyeho, uyu nawe wavuze ngo Bitabaza abakobwa b'abatwa ngo babavure umugongo ,yatanze igitekerezo kiza ariko nagirango mubwireko abatwakazi batavura umugongo nkuko yabivuze iyi nimyumvire yaturutse mumateka itariyo nagato kuko muri ikigihe hari pourcentage nini y'abakobwa n'abagore babatwakazi bafatwa kungufu n'abantu bitwaza ko bari kwivura umugongo kandi ministere ya gender iki kintu igomba kugishyiramo imbaraga mukukirwanya .Nibareke gukomeza kubasyigingiza ,ahubwo dufatanye nabo mugushaka umuti 'ibibazo bafite
Musubize2014-11-21 18:07:27
Aline
Ariko ikibazo . Niba hari abasigajwe inyuma n'amateka,ubwo hari n'abatejwe imbere na yo ?!
Musubize2014-11-21 18:07:12
Sy
Uwo Muyobozi Niba Yaravuze Ngo Niyararana Numutwa Nakosa Yakoze Kereka Niba Ataribo Yavuze Ngo Barivumbuye!Nonese Sibo Ahubwo Babasubize Izina Ryabo Kuko Batigeze Barihindura Muri Ministeri Ibishijwe NB:Najye Sindasobanurirwa Numuhutu Ahubwo Nijye Ubasobanurira.
Musubize2014-11-21 18:16:58
Tgt.
Nanjye Hari Aho Mbazi Mu Byukuri Twabasuye Tukiri Abanyeshuri Ariko Aho Hantu Ndumva Hatavuzwe Ni Uburenganzira Bwabo Bazahabwe Umwanya Bavuge Ibibazo Byabo.
Musubize2014-11-21 18:16:57
Augustin
ariko nkako leta y'u Rwanda itagira kandi ibintu byose ntibyakemukira rimwe
Musubize2014-11-21 18:16:30
dusabe
NIBAREKE KWIKUNDA NIBAREKE GUSHIRA UBWOKO IMBERE!!!!!!HARI NABANDI ATRI ABATWA BABAYEHO UBUZIMA NKUBWABO,NIBA BASHAKA GUTERA IMBERE,NIBA BASHAKA KUGENDANA NIGIHE(BADAKINA ZA POLITIQUES ZO KWWA HABYARA/UBUBILIGI)NIAFATE ABANYARWANDA BOSE BARI MURI SITUATION IMWE NABO...H.E.KAGAME SI PRESIDENT WA BATWA(KUVA RYARI???).Ibaze aba nyabigogwe bahagurutse bati:"kuva muri 1970 murazi ko tutigeze twitwa abantu/nitwe tutagira igisekuru kuko abakuru bose babishe murazi muri za 80 ko bashatse kutumara none LETA NI ITWIBUKE NTIDUFATE NKABANDI,TUBANZE TWOROROKE NKABANDI,TUBEHO NKABANDI,TUBONE IBWO TURYA NIBYO TUGABURIRA ABANA BACU. Ubwo nabandi bakavuga gutyo, nabandi bakavuga gutyo.....urwanda RWABA CYA GIHUGU UMWANZI YIFUZA!!!!!!
Musubize2014-11-21 13:59:35
JUSTIN
Ariko abategetsi bagamije iki iyo babuza abaturage kwitwa "Abatwa" kandi aribo koko? Nyamara bagera mu bwiherero bati" Ntitwararana n'abatwa" mu ruhame bati " "Ni abashigajwe inyuma n'amateka"! Mbese abo bategetsi ko batagira isoni zo kuvuga ngo "abatutsi" iyobavuga ngo "Jenoside yakorewe abatutsi"?
Musubize2014-11-21 13:59:35
Mwene
NDUMVA ARI UBURENGANZIRA BWABO NIBA BASABA GUKOMEZA KWITWA "ABATWA". NI N'UBURENGANZIRA BW'UNDI MUNYARWANDA KWITWA "UMUTUTSI" CYANGWA "UMUHUTU". NUMVA NTA KIBAZO KIRIMO (AHA NDANENGA ABASHOBORA KUBIKORESHA, CYANE CYANE ABANYAPOLITIKI BASHAKA KURYANISHA ABANYARWANDA BASHINGIYE KU MOKO NK'UKO BYAGENZE MURI 1994 NA MBERE YAHO).
Musubize2014-11-21 11:30:29
Ben
Ibi nibyiza, iyo umuntu atangiye kumenya ikibazo afite haba hari ninzira itangiye kuboneka yo kugishakira igisubizo. Ntushobora kuva mukibazo utakizi, abatwa kuba bazi ko bafite ibiba bazo nibyiza, ndakereza ko bizabaha ingufu zo gushaka uburyo bwiza bwo kubikemura nkuko nabandi bose bariwese kugiti cye yirwanaho muburyo bunyuranye abifashijwemo n'Imana. Gusa ikibazo nkibonana abatwa, nuko bunva ko ibibazo bafite hari ubibatera, bakunva ko hari ukwiye kubagirira imbababazi bidasanzwe. Kubaho ni struggle, buri wese ari kuri struggle y'imibereho, nitwunva hari ukwiye kutugirira imbabazi tuzapfira mubukoroni bwabatugirira imbababazi. Imbabazi tuzishakire kumana niyo yonyine yazitugirira kandi zitunganye. Abantu bagenzi bacu turafatanya tugacyemura ibibazo bitureba, buriwese yifuza uwamugirira imbabazi ariko kubaho ni buri wese ukwiye kwigirira imbabazi kurusha uko abandi bazi kugirira. Niwunva ko hari umuntu ukwiye kuza kuguhandura amavunja yakugeze no mumutwe, uzarinda uyapfana ntawe ubyitayeho, kuko nubwo babyitaho ntabwo azakuvaho kugeza igihe wigiriye imbabazi ugahangana nizo nvunja wagira amahirwe akabona nugufasha. Gufashwa nibyiza, ariko ishingiro ryambere niwowe. Buri wese ashingira kuri wowe mbere yibindi. Waruziko hari nabo baha inka zagirinka bakazirya? Nuko baba batafashijwe se? Icyakora niba koko badafashwa kubera ko ari abatwa icyo nikibazo. Niba invuja zitoranya abatwa gusa, bakwiye inkunga koko. Niba ubukene bureba abanyarwanda bose duhagurukire icyarimwe tuburwanye kubanyarwanda bose tutarobanuye. Abagiheza abandi ndetse nababanena nabo hasuzumwa impanvu, niba ari ikibazo cyunenwa cyangwa cyunena kuko byose birashoboka. Mbese ubu uriya mu senateri hari uwamunena ngo kuko ari umutwa? Binabaye ntibyakorwa naburi wese, ni ya inequality kandi ntushobora kuyirangiza kwisi. Abatwa nabanyarwanda nkabandi, babanze babyiyunvemo, twese twinjire kimwe murugamba rwo kubaho twange ubukoroni bushingiye kugusaba uwakugirira imbabazi. Dukore choice nziza, choice yo kubaho aritwe bishingiyeho, twiheshe agaciro tugahesha nigihugu cyacu. Kuba umuturage cyangwa umutwa cyangwa umunyarwanda ntibikwiye kutugira abinyuma, ahubwo dukwiye kwemera abo turibo which is good, twarangiza tugaharanira guhesha agaciro abo turibo. ibyo nibyo bitekerezo byange kandi mubireke bitambuke.
Musubize2014-11-21 11:29:29
Emmy
Ariko se tubanenera iki ko kera twabazizaga ngo barya intama none tukaba twarayibambuye ubu ikaba isigaye ari ifunguro ry'abaherwe. Yewe n'abakobwa babo tujya tubitabaza iyo twafashwe n'umugongo. N'abantu kimwe natwe nibatezwe imbere nk'abandi banyarwanda ariko bitabweho by'umwihariko kuko bahejejwe inyuma n'amateka nyine
Musubize2014-11-21 13:59:33
Mukuruwabo
Ariko niba umuntu ari umutwa, kubimwita ikibazo kirimo ni ikihe, ko bene ubwite nta pfunwe bibateye? Kubita abahejejwe inyuma n'amateka mwe mwumva bisobanura iki, ko ari siyasa idafite aho ishingiye? Umuntu ahezwa inyuma n'abandi bantu. Kubigereka ku mateka ni ukuyasagarira. Ni nko kumena indorerwamo kuko wayirebyemo ugasanga atari nziza. Hari n'abo njya numva ngo bashaka guhindura amateka mabi banyuzemo! Icyabaye amateka se wagihindura gute? Ducura byinshi, dutekinika byinshi, ariko ibi byo birarenze.
Musubize2014-11-21 13:59:33
Kanyamanza
Abatwa bari bakwiye kwiyumvisha ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abanyarwanda abari bo bose batishoboye. Ntabwo Leta yashyiraho gahunda yihariye yo gufasha abatwa gusa, bibaye gutyo ryaba ari ivangura, kandi ariryo ubu turimo kurwanya. No mu mashuri abatwa bagomba kwiga nk'abandi banyarwanda, bagatsindira ku manota amwe n'abandi banyarwanda, ntabwo Leta yashyiraho inota ryo gutsindiraho ku batwa gusa. Kwitwa "abatwa" aho kwitwa "abasigajwe inyuma n'amateka", byo ntacyo bitwaye mu gihe aribo babyisabiye. Abantu bamwe bihaye kunena abatwa bo nanjye ndabagaye. Umutwa ni umuntu nk'abandi, ni umunyarwanda nk'abandi banyarwanda. Abo biha kubanenena ku mugaragaro bari bakwiriye gufatirwa ibihano.
Musubize2014-11-21 13:59:32
Kamina

1