1  2  

NONEHO UTU DUKINO NIDANGER ARIKO IBI NONEHO NDAMENYA BISOBANURA GUTE
Musubize2013-12-25 09:52:02
MUKARA
Mbanze francine ndagushimiye igitekerezo cyawe gihagarariye ibyo nibaza byose.
Musubize2013-12-25 10:00:30
Janvier
Ariko tutarajya na kure kuki leta y'Urwanda idahangara kurega leta y'Ububiligi mu ruhare yagize muri Genocide yakozwe guhera 1960 n'ubwicanyi wakurikiyeho...Jye iyi Genocide kenshi n'ubwo yakozwe n'abahutu, ariko yateguwe n'ababiligi....Naho ibyo gusaba imbabazi kw'ishyaka PSD, ibyo n'ubugabo buhambaye cyane bugirwa na bake. BUrya intwari s'ukurasana gusa, no gusaba imbabazi n'ubutwaari ndetse bugirwa na bake muri ba babndi twit'intwari mu rugamba mw'isi...Ese MDR nayo yemera kuzisaba. Uretse ko jye nsaba ko MDR isetswa nk'ishyaka rya politike kuko ariyo yatangiye gecnocide m'Urwanda. Twe abanyarwanda tuzabisaba leta ko iryo shyaka riseswa rikavanwa mu mashyaka yandi...Na wawundi ukunda gutukana cyane akanavuga ko atasaba Abatutsi imbabazi, ajye yibuk ko ishyaka rya sebukwe ari ryo ryatangiye guheku'igihugu... Niba ahari ar'uko nd'umuswa muri politiki, jye mba nibaza ko hakwiye ahubwo gushingwa amashyaka ahagarariye Intara. Maze yose akazajya ahagararira Intara mu rwego wr'ishyanga yose. Maze intara zigahabwa ikintu kijya gua n'ubwigenge cg ubwisanzure, maze hakabaho ihiganwa ryo gutez'immbere izo ntara zabo...No mu gutora umukuru w'igihugu, burishyaka ry'Intara rigatanga umukandida waryo....
Musubize2013-12-25 16:43:22
BB COOL
Bazivamo.
Musubize2013-12-25 11:04:24
Mugabwambere
Ndasabako "comment" yanjye nayo yahabwa agaciro! Ese mwaba mutinya ukuri kuri muri ibi cyanga nuko ntawe nsingije muri comment yanjye? Gusa ndemezako ntawe nshebeje. Muri make nibajije ukuntu Bwana Biruta yasabira abantu imbabazi mu izina ly'ishyaka kandi barakoze ibintu batatumwe nalyo kandi binyuranyije n'amahame yalyo! Ikindi nibajijeho ni ukuntu Biruta atasabira abishwe guhambwa mu cyubahiro no kugirwa intwari za demokarasi.
Musubize2013-12-25 11:14:53
Bararengana Jean Berchmans
Ariko reka mbabwire cyangwa mbabaze ikibazo. Mwese muribuka uko genocide yari imeze cyane cyane abari mu mugi wa kigali. Ubundi ibice byari bibili. Abicwa n'ababashyigikiye ni ukuvuga abari bababajwe n'itsembatsemba ry'abantu. Wakwicwa, utakwicwa imyitwarire yawe yarakugaragazaga, hari n'abagenderaga mu nterahamwe bitabara ariko wa mutima wica ntawo bafite, abandi bari bahangayitse ubwoba bwarabamaze, batinye interahamwe kandi bari abahutu. Hari igice cya kabili cy'abicaga n'ababashyigikiye , nabo imyitwarire yabo yarabarangaga . Niyo wabaga utarimo kwica cyangwa utanga amabwiriza mu rwihishwa, cyangwa se n'ikimenyetso cya nyuma cyo kuba utaratinyaga interahamwe cyari gihagije kuba uri kumwe nazo mu bikorwa cyangwa ku mutima. None icyo nshaka kuvuga ibi bice byombi , kiriya cya mbere ntigishobora gusabira imbabazi icya kabili kuko nacyo cyaragihangayikishije. Aba rero bavuga ngo barasabira abandi bakoze ibyaha nge nkeka ko ari babandi bakoze ibyaha byihishe, kugeza kuri babandi mbese batari bafite icyo bishisha mu gihe abandi bari bamazwe n'ubwoba. icyo kintu rero kibari ku mutima, kandi Leta yarabizeye , mugihe babandi bari bahangayitse bo na n'ubu bari mo kwangara amahanga kandi nta cyaha bagira. Babeshya ko basabira abantu imbabazi kandi aribo bazisabira.Ese ko abantu bahanwe n'abandi bakaba bagishakishwa ngo bahanwe, abandi bakisabira imbabazi bakanazihabwa, mwe murashya mwarura iki ? Ndasaba HE President ko yareba uko arangiza kino kibazo agaha abantu Imbabazi muri rusange, agatabara imitima ya bamwe itazaturika,kuko ntibatuje,ntibari hamwe,barikiriza , bakiriza byose kubera ikibari ku mutima. Babaye ba MITIMIBUNGA. Nta bantu barimo ntibashobora no kumugira inama mu bihe bikomeye. Nkawe Rucagu se uravuga iki ? Si wowe se wadodesherezaga interahamwe bya bitenge byazo ? Wowe kora byinshu byiza urebe ko umunzani wawe wabalansinga noneho igihugu kizakubabarire muri rusange naho gusaba imbabazi ku kantu gato ibindi ubisize inyuma ntaho byazakugeza. Sindega cyangwa ngo nteranye abantu, nge mpora nshaka inzira nyayo twanyuramo ngo tuve mu mwijima w'amoko. Bye.
Musubize2013-12-25 16:43:22

Izo mbabazi zo mu kigali abarokotse turazamaganye!! muriho murapfobya amabi yabaye muha inyoroshyo abantu mukigare.....ibyo twe turabyanze! Biragaragaza ko mumaze guhaga
Musubize2013-12-24 16:32:53
murenzi
Iyi gahunda ninziza,njye narinziko,Ndi"Umurundi"none narasobanukiwe.
Musubize2013-12-24 15:48:53
Gatashya
Ntimukajijishe, gusaba imbabazi mukigare??!! Muzisabe kugiti cya buri umwe!
Musubize2013-12-24 15:28:55
kelli
ushaka kuba umunyapolitique azabe we njye namaze kumenya icyo politique bivuze nicyo bimaze kandi utazi ubwenge ashima....?gahunda ya ndi UMUNYARWANDA ni nziza ariko yakagombye kutabangamirwa na gahunda yo gusaba imbabazi kubakoze ibyaha bya jenoside.ibi ni ibintu bibiri bitandukanye rwose.uwakoze jenoside cg uwagize uruhare ngo ikorwe nasabe imbabazi,utarigeze abonaho jenoside aya mateka yamuguyeho biranamubangamira kuri ubu ntidushaka kwitwa cg kwibona muri bumwe mu bwoko dushaka kuba abanyarwanda,dukunda igihugu cyacu,mbese kubwanje izi ni gahunda ebyiri zitandukanye rwose nimureke rero twubake urwanda dutangire none abanone mwitwirengagiza rwose.....
Musubize2013-12-24 15:21:29
gabriel
Psd ihuriye he nabahutu?
Musubize2013-12-24 15:07:53
Edison
@ok : Wigira uwo utega iminsi dore ko kumena amaraso byabokamye! Wowe se ko ntacyo isomo ry'ibyo mwakoze muri 1994 ryakumariye ngo ubone ko kwica ntacyo byabamariye ahubwo byabakozeho ? None urakangisha "Revolution" nta soni ? Muragatsindwa n'izari iza RPA nk'uko zabatsinze.Ariko nushaka ubyikure mu mutwe ntimuzongera gutema abantu. Wumvise ?
Musubize2013-12-24 15:21:29
Dez
ngira ngo PSD yari ikwiye gusaba imbabazi umuryango wa Bucyana naho ubundi nimwicecekere abanyarwanda turaziranye kereka niba ndi umunyarwanda yaba nereke amahanga
Musubize2013-12-24 15:35:25
mandela
Ndumva bidatangaje PSD isabye imbabazi n'abandi ahubwo bakomereze aho. Gusa PSD ijye imenyako ariyo yari ifite isura y'umunyarwanda ihuriweho na bose. Habonetse aba Power n'abayirwanije kandi bose ari Abahutu byerekana uburyo igihugu cyari mu kibazo gikomeye, aho rero niho ubunyarwanda buzingiye ntekerezako RPF ituyoboye yakorana na bene abo banyarwanda aho gukorana n'aba genocidaire niba aribyo koko. nibakorane n'abanyarwanda bazimo kandi barahari naho abavuga amagambo ya mpemuke ndamuke tubange abo mbona ari Bamporiki, Rucagu, Nsengimana n'abandi ntabwo ari amacakubiri mwihangane. Buriya muri Genozide icyo mutazi hari abapfaga bavumaga FPR ko ariyo yabaroshyeho umuriro itera u Rwanda mu Kwakira 1990. Baravugaga ngo aho kwicwa kariya kageni baba mwihezwa barambyemo ariko bakaramuka. Nabo bazabitekerezeho rero basabe imbabazi zo kuba barateye u Rwanda bigatuma umututsi arushaho kuba igicibwa. Ibyo mvuga byabagora ku byumva ariko ni ukuri. Ikindi mbona Kizito yadufasha muri iriya process ya ndi umunyarwanda. Kuko areba kure. Kuko ibihangano bye ubona biganisha u Rwanda ku gukira ibikomere rwatewe n'amateka. Buri gihe mbona tuzira gushaka kuba mu byishimo bibi nkuko abiririmba. Leta zose zabayeho zagiye ziheza abandi ngo zibone uko zibaho muri ibyo byishimo bibi. Ntabwo ari hano iwacu gusa no mu bihuga bindi byinshi cyane hano muri Afrika. Kizito rero nagire icyo akora kuri gahunda ndi umunyarwanda ariko abanze atekereze neza. Kuko abikoze uko biri gukorwa ubu ntacyo byatanga. Uko bikorwa ubu wagirango ni ikintu twibagiwe gukora hagati ya 1994 na 2000, tukaba tubigarutseho. Ariko nkomeje kubishimangira abashyigikiye Genozide bose badusabe imbabazi. Ndavuga ibi umuntu wese wumvaga bamara abatutsi n'abahutu badashyigikiye ingengasi akwiriye gusaba abanyarwanda imbabazi bihereye ku batutsi bahigwaga kuko si bose. Abatutsi bari hanze nabo bazasabwa imbabazi uburyo bari barahejejwe ishyanga ngo ikirahuri cyaruzuye koko barabanje bamena amzi yarimo ni akga. Ibyo ndabivuga kuko ijoro ribara uwariraye naho waba umututsi ute utararye ijoro rya Mata mu Mvura uretseko burya yaraturamiraga, iyo biba mu mpeshyi ntawari gusigara n'umwuma. Mbisabire mureke twubake u rwanda rudashingiye ku maranganga mutima. Ntabwo nzi igihe ariko nka Martin King I have a dream Abanyarwanda bishimiye kuba mu Rwanda rwabo nta nkomyi nta bwoba nta rwicyekwe.
Musubize2013-12-24 15:40:26
Mbanze Francine
ababaga muli MRND nabo rero basabe imbababazi , kandi barahali abahutu nabatutsi !!!!
Musubize2013-12-24 15:45:04
666
Ahaa iri shyaka ry'"isugi" rirasetsa. Nonese iyo gahunda yiswe ndi umunyarwana iyo itabaho bari kuzaryumaho kugeza ryari? Niribwire n'iryaryambuye ubusugi asabire hamwe imbabazi abanyarwanda yahemukiye.
Musubize2013-12-24 15:48:53
Macoyinda
Bavandimwe gusaba imbabazi ku cyaha cya Genocide birakwiriye kuko byabaye bibi cyane. Gusa ikigoye kitumvikana ni umutwe Ndi Umunyarwanda yari kwitwa Twamagane Jenoside. Kuvuga ngo ndi umunyarwanda usaba imbabazi ntibyumvikana neza uko wabihuza. Ikindi kandi imbabazi zirasabwa abatutsi yakorerwaga kabone nubwo hari abahutu babigwagamo numvise mucyahoze ari komini Nyabisindu iButare hari Burugumestre wishwe yanzeko bica inzirakarengane bamuzika ku modoka bamukururana mu muhanda ngo abaturage babonereho. Muri iki gikorwa usaba imbabazi rero yazisaba n'abanyarwanda muri rusange kuko uretse kutubabaza byaduteye n'ipfunwe mu ruhando rw'amahanga. Kuko twakoze ibyo inyamaswa zidakora. Ingwe yica inyamaswa yo kurya itabikoreye ubugome ngo izitsembe zose. Gusa tubirebe neza kuko ndabona ibyacu byasubiye ibubisi. Sentiments zongeye zazamutse wagirango turi muri 1994. Ibyo muzabibonera mu kwibuka umwaka uje muri Mata. Turebe neza ibyo turimo niba tutisibira intabwe yo kubana twari tugezeho. Gusa namaganye Genozide kuko ni ubugoryi butabaho, umuntu wese wikunda yarinda genozide kuko ntawe itagiraho ingaruka. Francine
Musubize2013-12-24 15:52:57
Mbanze Francine
Harya kujya mu bihugu duturanye hakoreshejwe indangamuntu bizatangira ryali ngo mbe nitegura kuyabangira ingata?
Musubize2013-12-24 11:54:24
ntamanyoma
ariko ibitangaza biragwira iyi gahunda ya ndi umunyarwanda sinzi ibyayo nonese umuntu azasaba imbabazi yibyo atakoze hahaha udushya turagwira hanyuma ni uyobewe ko ari umunyarwanda muri twese this program is just riduculous ubu n'abana ejo bundi bazasaba imbabazi kubera iwabo bishe. pathetic
Musubize2013-12-24 11:49:18
diegosanchez
ariko ibitangaza biragwira iyi gahunda ya ndi umunyarwanda sinzi ibyayo nonese umuntu azasaba imbabazi yibyo atakoze hahaha udushya turagwira hanyuma ni uyobewe ko ari umunyarwanda muri twese this program is just riduculous ubu n'abana ejo bundi bazasaba imbabazi kubera iwabo bishe. pathetic
Musubize2013-12-24 16:00:35
diegosanchez

1  2