1  2  

Ntawifuza kuba padiri usibye ubigirwa na Yezu we mupadiri mukuru1111
Musubize2013-09-23 17:29:01
carine
none se Samputu ko twumva abamuzi batamuvuga neza ra ?
Musubize2013-09-23 18:35:52
kamikazi jeanine
Bravo Samputu! Isi ya none ntishaka kumva amajwi ayihanura. Bashaka kwimika icyaha kandi bikemerwa bityo. Wavuga ngo uca imanza, ni ivangura, ni ukutubahiriza uburenganzira bw'imitekerereze y'undi.....! Ni akumiro. Usanga benshi batinya kuvuga ngo batikoraho, batikura amata mu kanwa n'ibindi.Turagana he? Ni impumyi zabuhisemo ziyoboye izindi rero? Yezu n'intumwa ze baravuze ntibatinye no gupfa, none se umuntu ubu aba ari intumwa ki? Ibi utinyutse ni ubutwari n'abandi bavugabutumwa ndetse n'abakirisitu twese tubirebereho. Iyo J. Baptiste umuhanuzi adahanurira ngo ashyire ku mugaragaro ko aba mu cyaha, Herodi ntiyari kwicwa, ariko yari kuba atengushye iyamutoye, kandi n'ubundi akazapfa.Twakire urumuri n'imbaraga by'Imana.
Musubize2013-09-23 18:42:32
IGANZE
Yesu yaravuze ngo mwizere Imana nanjye munyizere,ntawe uzajya kwa data ntamujyanye.Yesu niwe nzira y'ukuri izatugeza mu ijuru.naho iby'amagambo tubireke ahubwo duharanire gukora icyoYesu atwifuzaho.
Musubize2013-09-23 08:13:42
TSINDA
Nibyo koko mu bantu, tuvuze ko tutari abanyabyaha tuba duhinduye Imana inyabinyoma! Sinavuga ko abayobozi b'amadini Atari abakristu, gusa kuko byanditswe ngo (2Timothee 3:1-8), mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, benshi bazaba bikunda, badakunda n'ababo, .... Dukwiriye gutinda kucyo tumariye sosiyeti (Ubunyangamugayo nibwo bubuze abandi nabo ubutumwabwiza bwabaye Business). Iyo usesenguye nta dini na rimwe ritikoreye uyu musaraba w'amacakubiri n'amakimbirane atandukanye byose bituruka kuri Satani! None se tuvuge ko idini ari imwe itunganye kdi Papa asigaye yegura kubw'abo ayobora bamunanije? Ese bigiye kumugaragaro aho hari uwaducira akarurutega? Icyidukwiriye, tureke kuba ab'iki gihe (Abaroma 12:1-4), biyobagiza ukuri, ahubwo duhindure imitima n'ibitekerezo niba tuvuga ko tujya mu ijuru kuko ryo n'iry'abera kdi abanduye imitima ntibazarigeramo! Ntidutinde k'ubukristu, kuko uwemera Kristo wese ni Umukristo ahubwo dutinde ku kwemera nyakuri abenshi babuze. Imana ibahe Umugisha kubw'iki kiganiro mwatugejejeho!
Musubize2013-09-23 07:53:02
Faustin
Uwitwa ''KURI'', nk'ubwo uvuze iki? Gufungura umunwa havamo ubusa?
Musubize2013-09-23 07:35:01
Kenny
Ariko njye ibya samputu byaranyobeye; niba aba positoro nkabo yandagaje niba akina politiki? niba akora umuziki niba ari siyasa byaranyobeye? Nk'ubu se yiroshye mu bya ADEPR ni nde ubimutumye? Yamenye iby'iwe? Gusa njye mbona uri umumamyi wigendera gusa nta kindi ubundi arangwa na critiques zidashinga byerekana ubuswa. Ndibuka muri PGGSS3 amagambo yavuze kuri Ridezo?
Musubize2013-09-23 08:45:33
mimi
uyu nawe yirirwa anegura abandi,ngo ni umurokore kandi yamamaza inzoga,tumureke twikomereze iterambere nk'ubu hari inkuru namenye ko hari ibigo byashyizweho biri gufasha abantu bifuza gushinga za ONGs zabo mubabate kuri: [email protected]
Musubize2013-09-22 22:43:04
richard
Ahhh!!!!uracyavuga ntamurokore usura umukene!
Musubize2013-09-22 21:06:57
cyiza emmy
Samputu nawe si shyashya. Abandi bahanzi bazababwire uburyo abambura.
Musubize2013-09-22 20:52:54
kamarampaka
Twizere YESU(ZU),Naho nidutegereza ko abayobozi batwerera imbuto,bizagorana kdi barajwe ishinga nicyo gushyira imbere y'imbavu. Ahaaa!! Azababaza icyo mwinguye intamaze. Bayobozi bayobozi muritonde.
Musubize2013-09-22 20:46:09
UMURAGWA
Ese ko mperuka uyu mugabo yarakijijwe, byaje kugenda gute? Reka nkugire inama isumba ingabo Samputu we, gukizwa ni ukuvuka ubwa kabiri. iyo wavutse rero, nta kindi ukora uretse gukura cyangwa se kuguma uko wavutse (uri uruhinja). ubu rwose uri umwana w'Imana, gusa uracyafitemo gucira imanza abandi kuko uri uruhinja. ugomba gukura, ukamenya ko nawe ubwawe hari intambwe utaratera. Yitere nugira aho ugera, uzabasha gusengera abo wanenze bahinduke, uhabwe ugushiramanga ubabwire, kandi ijambo uzavuga rizaba risizwe rizabahindura. Nicyo Imana ikwifuzaho kurusha kwandika kuri facebook. Remember (pray, meditate and donate for God). ibi n'ubikora ubudasiba, mu gahe gato uzaba wuzuye ibyishimo, umunezero n'ubuhamya bushya butandukanye n'ubu. Murakoze
Musubize2013-09-22 20:46:08
Kuri
Uwitwa kweli avuze neza
Musubize2013-09-22 20:51:41
alou
Nshuti bavandimwe kuba umukristu biduhesha kuba mumana. Nakundaga kwibera mumana nkahagirira amahoro atagira ingano, none ubu nariyanze no gusenga byarananiye nabitewe numugore nashatse kuko yasize anzirikiye uruskyo kwijosi..
Musubize2013-09-22 20:51:40
Nimusenge cyane
Hahirwa abakorera Imana mu kyri no mu mwuka. Samputu ibyo avuga some how ni ukuri ariko si kuri bose. ubwo twizere ko ubwo yabaye umuvugabutumwa azatanga urugero rwiza.
Musubize2013-09-22 20:50:55
Alex
Nshuti bavandimwe kuba umukristu biduhesha kuba mumana. Nakundaga kwibera mumana nkahagirira amahoro atagira ingano, none ubu nariyanze no gusenga byarananiye nabitewe numugore nashatse kuko yasize anzirikiye uruskyo kwijosi..
Musubize2013-09-22 20:50:55
Nimusenge cyane
N'UKURI NIBA NAWE IBYO UBIHAGAZEMO,NI BYIZA.KUKO N'ABO UNENGA NIKO BABYIGISHA! UBWO RERO,MUNGU TU!!
Musubize2013-09-22 16:55:30
BOY
nta muslam uraguza muzabaze mwumva basingiza mu cyarabu ngo nukuraguza nimumenya igisobanuro cyabyo namwe mwahita muba bo islam niwo muyoboro wukuri naho abakristu baba mubyo batazi mwese mbifurije kuyoboka idhini yukuri!
Musubize2013-09-22 16:55:29
hamzat nshuti
Igihe cyose igiti kigaragarira ku mbuto zacyo. Ni gute Samputu yashakira imbuto za pomme ku biti by'umuvumu byera imbuto zitaribwa? Ikibazo si imbuto ahubwo ikibazo ni igiti. Naho izo ngirwa bakristo zifite imitima yuzuyemo urwango n'ibitekerezo by'ubwicanyi zizakomeza kubaho kugeza ku mperuka y'ibihe. Ku rundi ruhande Imana nzima yashyizeho inzira yayo isobanutse neza. Umuntu wese wicisha bugufi kandi afite umutima ukunda Imana by'ukuri azayoboka iyo nzira.
Musubize2013-09-22 16:24:50
Pierre
JPaul Samputu,courage!erega bitangira wumva bifite icyerekezo kizima;twamara kuyoboka bigapfapfana.Intumway'amahoro?ejo nawe azaba apotre da.Erega,urukundo rwabuze aho rufata;rwafata he se?kumutima,kandi harashegeshwe n'abadahinduka?keretse uwo amaraso ya Yesu agezeho!nawe usanga bimuyobera akibera iwe,akimenya ubwe gusa!kuko muma quartiess no mu nsengero bitoroshye!hakenewe cash ibindi ruzaca Imana.
Musubize2013-09-22 14:48:41
Kweli

1  2