1  2  

Niba Mugenzi ari umwere, ubwo na Mugesera niwe
Musubize2013-02-05 18:13:31
Nzabandora
@AMINA :iyo bavuze ibuka, wumva leta? ibuka ni umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, njye mbona rero ari inshingano zayo kuvuga kuriya. ahubwo iyo yishimira kiriya cyemezo ngo ni uko ari icy'abacamanza, njye mbona aribwo yari kuba itandukiriye.
Musubize2013-02-05 17:18:43
RUKOMATANYAMIRIMO RWA RUKUSANYIBIHEMBO MWENE NTIBAGERERANYWA INSHUTI Y'AKAZI
Wowe uvuga ibi biragaragara ko nta notion n'imwe ufite mu by'ubutabera. Kuki wumva ko urubanza rwaburanishijwe imyaka ingana kuriya n'abacamanza kabuhariwe mu mategeko rwakatwa nabi. Mugenzi ni umwere ni ko abacamanza babina, FULL STOP. Ushobora gukomeza ukamwishyiramo, ukamwanga, ukamwifuriza nabi, ariko ibi byose nta na kimwe bizahindura ku mikirize y'uru rubanza. Aho kwivunira ubusa rero mwana wa mama nakugira inama yo kwicecekera ugakomeza ukarwana níminsi ku giti cyawe.
Musubize2013-02-05 17:22:45
Bandibandi
Ariko rero nawe ujye wibuka ko ibuka ihagarariye inyungu z'abacitse ku icumu, njye ndemeranya nayo, ntaretse kurekera ubucamanza akazi kabwo. Ikindi kandi mugomba kutiyibagiza, ntabwo umuntu aba umwere kubera ko ijana ku ijana atakoze icyaha, ahuwo kubera ko umuburanyi we(ndavuga avocat) yisobanuye neza ugereranyije n'ibimenyetso umushinjacyaha yerekana. Ubwo umushinjacyaha yararushijwe(ibimenyetso by'umushinjacyaha byabaye bito ku bwiregure bw'umu avocat: ni byo bituma umuntu aba umwere
Musubize2013-02-05 18:32:56
MAGUFA NAMBAYE NEZA MPAMBAYIMINSI NYAMURARIKICYANWA
Hahaha, Nyagoku humura nabo ni abantu, burya bagira ibyiza ni ibibi, Umucamanza mukuru ntaho yagiye, ahora ali mazo. Wibuke ko ibyabaye muli 94 yali ahali nabwo areba kandi yemeera ko biba.
Musubize2013-02-05 18:50:39
Umunyarwanda
nonese ntibirangiye neza? aliko mujya mugira n'umutima ubabalira koko, ibaze igihe bamaze muri buriya buzima, aliko ngo mwebwe muhangayikishijwe n'uko abantu baruhutse. Ndabarahiye abanyarwanda benshi bakeneye amasengesho akomeye kuko burya iyo wifuliza mugenzi wawe inabi, nawe ubwawe bigutera gukora nabi kugirango ukomeze umukandamize. Naho aba bagabo baba barakoze icyaha, nimubababalire mubane neza kandi mukundanye, namwe ibyanyu ntawe ubuzi kuko igihe cyanyu kitaragera. Ngo UTUBABALIRE IBYAHA BYACU NKUKO NATWE TUBABALIRA ABABITUGIRIRA, iri ni isengesho tuvuga buri munsi n'ukuli, MBEGAAAAA
Musubize2013-02-05 18:51:37
Umunyarwanda
Salut. abanyarwanda bagomba kugira umuco wo kubaha ibyemezo by'ubucamanza. kandi bagomba gutandukanya UBUTABERA n'UBUCAMANZA. UBUTABERA buba mw'ijuru naho ubucamanza ni ubwa mwene adamu.
Musubize2013-02-05 13:36:21
kunyonga
Aha ntawarubara icyakora harimo isomo ku bushinjacyaha bwacu niba ntabimenyetso simusiga tujye twicecekera
Musubize2013-02-05 13:28:52
GRACE
That is justice. He is innocent that 's all.
Musubize2013-02-05 17:22:45
manda
Erega mu byo urukiko rwa Arusha rwashyiriweho harimo no gukumira abanyaoplitiki ba kera bose ku kugaruka muri politiki. Nyuma rero y'imyaka 10, 15 bazajya babarekura bamaze kuba ibisenzegeri n'ibikangwa bajye gupfira iwabo nta zindi ngufu n'ubushake bagifite byo gukomeza politiki. Nyuma yaba ba politicien ba cyera hazakurikiraho abariho ubu!!
Musubize2013-02-05 13:43:23
Bandi
Namwe musigaye muburizamo inkuru nk'abandi bose batazi agaciro cy'ibitekerezo!!!! iyi nkuru nubwo ibabaje ariko irimo ibitekerezo bishobora guha abantu amatsiko yo gucumbura ibyihishe inyuma y'ubwo bucamanza. Tureke amarangamutima dukore akazi tugakoranye umwuga n;ubushishozi. Ntarugera François
Musubize2013-02-05 13:50:53
Ntarugera François
Nagira inama IBUKA gushyiraho urukiko rwayo kuko izindi zo mbona batajyana. Erega Imana izi kuri kandi umunsi kwagaragariye bose kuguca inyuma bizarushya. Cyangwa se Ibuka nitegeke abacamanza b'u Rwana bo bzobereye mu guca imanza zabo basimbure bariya byananiye muri TPIR. Hari icyabananira se ? Ibimenyetso simusiga ntimwabibura mwanabikora mu buryo byumvikana neza isi yose ikemera. Ingorane ni uko Imana izi ukuri kose ishobora kurenganura urengana itabagishije inama ! nayo se twavuga ko...
Musubize2013-02-05 13:53:53
NSABIMANA M
ariko koko ubwo mwese murumva ko Mugenzi Justin ari umwere,ese kuki bahana babandi babaga babwirwa ko nibakora genocide bazatwara amabati;inka;amasambu;n'ibindi,hanyuma ababibabwiraga bagasigara bigaramiye. non Mugenzi si umwere rwose,niba ntahandi bajurira it's ok ubwo nyine nasohoke ariko nawe ubwe arabizi ko atari umwere. Ntitukigize nkana rwose
Musubize2013-02-05 17:22:45
jiji
That is justice. He is innocent that 's all.
2013-02-05 17:22:45
manda
Wowe uvuga ibi biragaragara ko nta notion n'imwe ufite mu by'ubutabera. Kuki wumva ko urubanza rwaburanishijwe imyaka ingana kuriya n'abacamanza kabuhariwe mu mategeko rwakatwa nabi. Mugenzi ni umwere ni ko abacamanza babina, FULL STOP. Ushobora gukomeza ukamwishyiramo, ukamwanga, ukamwifuriza nabi, ariko ibi byose nta na kimwe bizahindura ku mikirize y'uru rubanza. Aho kwivunira ubusa rero mwana wa mama nakugira inama yo kwicecekera ugakomeza ukarwana níminsi ku giti cyawe.
2013-02-05 17:22:45
Bandibandi
Njye narumiwe da!!!
Musubize2013-02-05 09:55:39
Kanama
ariko uru rukiko ruri serieux nicyo bita ubutabera nyine, gushinjwa icyaha cg gukurikiraho umuntu icyaha niyo yba akekwaho icyo cyaha ntibivuze ko urukiko rugomba gukora ibyo rusabwa n'abashinja. aha rero niho ubonera itandukaniro riri hagati y'ubutabera bwujuje amahame mpuzamahanga na za parapara mujya mwumva. uru rukiko kuri njye ni ikitegererezo nubwo rutinda ariko rwagaragaje ubushobozi bwo gutandukanya umunyacyaha (genocidaire) n'inzirakarengane. kuko hari abo rwahamije icyaha n'abo rwasanze ari abere.
Musubize2013-02-05 10:04:56
ndolimana
Aliko se mwese muvuga gutyo iyo mugenzi adashinga PL ngo tuyikoreremo kwinjira byali kutugora !!! ahubwo RPF igomba kumuhemba !!
Musubize2013-02-05 10:08:07
jeyjey
Uvuze ukuri cyane, ariko urabe utari ino mu Rwanda! Naho ubundi uririwe nturaye.
Musubize2013-02-05 10:12:23
arusha
None se abacikacumu sibo bashinjuye mugenzi ??? LUISE MUSHIKIWABO NTIYEMEJE KO MUGENZI YALI INSHUTI YA LANDON MUSAZAWE !! and it's true !!! so ?? so what ?? murukiko rw'Arusha , iyo abacikacumu barenze babili baturutse ikigali bagushinjuye uhita utaha !!!! kandi bamwe baba bamaze kwagira agakiza , abandi GITIFU ABAMEREYE NABI !!!! ABANDI BARAYE BABASENYEYE !!! BYARAHINDUTSE !!
Musubize2013-02-05 07:50:19
IBYISI
Ubucamanza bubereyeho kugaragaza ukuri. Ese umunsi ukuri kwose kwagaragaye ko ubanza imizinga izavamo imyibano. Reka dutegereze turebe, tujye tureka kwihuta mu magambo n'amaranga mutima.
Musubize2013-02-05 07:51:08
Kamwenubusa
Ariko mwaretse ubutabera bugakora akazi kabwo ntimuzanemo amarangamutima. Aba bagabo niba ubutabera mpuzamahanga busanga ari abere mwabahaye amahoro ko barenganuwe. Kuki mwashimishwa n'uko barenganywa? Ese imyaka bamazemo yose bikaba bigaragaye ko barenganaga murumva idahagije koko ku buryo mwakongeraho akandi gashinyaguro ngo si abere. Byose erega bizashira hasigare urukundi n'iyo IBUKA ijye isoma ibyo yanditse yigaye. Byumvuhore yaririmbiye ati "Dore uca imanza none, ejo nawe bakazigucira,.."!
Musubize2013-02-04 18:09:27
Bandi

1  2