1  

Ibiti bivangwa n' imyaka abaturage barabikunda cyane cyane aho byigishijwe n' imishinga bakabitera bakaba barabonye n' akamaro kabyo ariko ubu bikaba byarasaruwe cyangwa hari ibidahagije. Urugero ni ku nkengero z' ikiyaga cya Kivu, aho abaturage bakunda Gerevillea cyane ariko ingemwe zihategurwa ziba ari nke ku buryo iyo hateguwe pepiniyri zirimo ari iya Leta ingemwe zibwa ku munsi ubanziriza uwo zagombaga kuzaterwaho bityo ntihamenyekane n' aho zatewe kuko baba bazibye ntibaba bashaka ko hari umuyobozi ubona aho zatewe kugirango badahanwa
Musubize2012-12-12 09:28:22
K.G
abaturage ntibazi kumenyekanisha ko bakeneye ibiti. Ariko ubuyobozi bw' ibanze cyane cyane mu tugari barabimenya kuko nibo bagezaho ibitekerezo by' uko bakeneye ibiti. iyo amakuru aheze mu nzego z' ibanze ikigaragara ni uko inzego zo hejuru zihita zibona ko abaturage badakeneye ibiti ariko igihita kigaragaza ko babikeneye ni uko iyo hateguwe pepiniyeri itari iyo umuntu cg koperetive ku giti cyabo, abaturage bacunga igihe ingemwe zizatererwa, maze ku munsi ubanziriza uwo gutera bakiba ubwoko bakunda bwose bukarangira muri pepiniyeri, ibiti bakabitera mu mirima yabo ahantu hatazwi kandi badashaka ko hamenwa n' ubuyobozi kuko baba bazibye, ni ikimenyetso cy' uko ibyo biti bikenewe kandi ni uko baba babashije kubimenyekanisha. urugero ni ku nkengero z' ikiyaga cya Kivu, bakunda Grevillea cyane ku buryo utategura ingemwe zazo ngo uzazisange muri pepiniyeri ku gihe cyo gutera niba nta muzamu wazirindishije.Imbaraga nizishyirwe aho.
Musubize2012-12-12 09:29:22
KAGESA

1