1  2  3  

Wowe wiyise TUZABANA uri injiji reka nkubwire muri zimbabwe hasubiyeyo bangahe muri namibia hasubiyeyo bangahe muri sudani hasubiyeyo bangahe mureke inzangano abafatwaga bo muri fdlr bagasubizwa mubuzima musazwe sibeshi wanjijiwe
Musubize2012-06-25 09:23:32
UMWANA
Ikibazo cya Congo kirakaze kabisa,ariko desormais aho bigeze Congo igomba kwitwararika kukibazo cy'ijyanye na FDLR n'indi mitwe yitwara gisirikare ikorera muri CoNGO kuko nibidakemuka ntamahoro ari hafi.
Musubize2012-06-23 11:37:49

mayibobo nsansa zerekanwe ngo ni abafashwe ywe muzi kubeshya
Musubize2012-06-23 15:10:55
wangu
Yooooo,kano kana gasutamye hirya nda kazi kimironko kakoreraga umugabo ugemura za borderau disi.
Musubize2012-06-22 18:54:05
mawe
@Ndahiro, sinzi aho uli (ibya internet biha ubonye wese kwandikira aho ari ahose ngo ase naho arahandi), ariko niba utekereza yuko u Rwanda rufite abasirikare basa kuriya ucyeneye imhuhwe. Sha izamarere zkiri no mwishyamba zirwanya inzirabwoba n'izabafaransa bali babashyigikiye, zarushanga ingabo nyinshi z'ibihugu by'afurika ndetse n'izo mu bihugu by'iyindi migabane y'isi isuku mubyo bambaye, nuko basa. Biroroshye kubeshya abana bo mu migi yo ku mipaka na kongo, ukabambutsa ngo ugiye kubaha akazi, yenda muli za mines muli Kivu warangiza ukaberekana nkaho ari ingabo. Cyangwa ukanafata gusa umunyarwanda uwo ariwe wese muli Kongo - wajyanngweyo no gushugulikira ubuzima (nkuko hali abanyekongo bashugurikira mu Rwanda), noneho ukaberakana nkaho ari abasirikare wafatiye ku rugamba. Sibwo bwambere ibyo tubibona, si nabwo bwanyuma tuzabibona. Ariko niba utekereza yuko u Rwanda rushatse guha inkunga baliya ba M23 bakoreza yo abantu babashonji nkabaliya, ufite baringa mu mutwe gusa nta kindi cyasobanura ibyo uriho wanjwamo. Abo kwa Kabila nabo barabizi nuko ibyo bavuga babitegekwa n'abashaka gutera umudugararo hagati ya Kongo n'u Rwanda. Ikibazo cya Kongo nuko bafite "independence" ya facade gusa, ariko batitegeka, babwirizwa icyo bakora n'ibyo bavuga.
Musubize2012-06-22 15:14:40
Mwene Kalinda
mureke tuve mu magambo maze twambarire itabaro erega hariya banadufatira hahoze ari ahacu urabona abana bacu uko babagize koko?
Musubize2012-06-22 11:41:23
Inkotanyi cyane
tuzasubire congo tubavunire umuheto tugomba kurengera nabazira ururimi rwacu nahandi hose kwisi ntibakatumenyere
Musubize2012-06-22 11:12:16
peter
Njye byanyobeye RDC na MONUC bati abasirikare bigihugu cyacu bari muri RCD,abayobozi bacu nabo bati reka da sibyo,dufate iki?ariko uko biri kose intambara nta keza kayibamo kandi abanyekongo bagomba kumenya ko Urwanda ari igihugu kigenga gitera ntigiterwe ariko kandi natwe tugomba guha agaciro ni cyubahiro abaturanyi bacu,none se ninde utazi abanyarwanda baba RDC bafite akazi kandi babayeho neza,ni nde utazi abakongoman baba mu Rwanda badufitiye akamaro nk'abanganga muzarebe ni benshi?yewe ahaaaaa
Musubize2012-06-22 10:54:17
mahoro
Ubundi abasirikare ba CONGO bitwa katanyama ntimukajye mubita irindi zina. Hari igihe bigeze batwikira abanyarwanda ku mapine y'imodoka. Ariko twe abanyarwanda ntitwakora nkabo. Ntiwabona umukongomani ufite businness ye mu Rwanda udafite iyo ahuriye na biriya ngo umuhohotere. Tugendera ku mategeko. icyaha ni gatozi ku muntu. Abo bana bacu bakubiswe barababaje.
Musubize2012-06-22 10:56:07
julie
Ikibabaje nuko ari abana b'abakene bohereza k'urugamba, ubwo se ko mbona abafatwa nta mwene kanaka (abayobozi bo mu Rwanda) ugaragaramo. Abayobozi bacu bashatse bajya bareka gushora abana ba rubanda mu ntambara kuko abana babo bo itabageraho dore ko niyo bikomeye bafata indege bakigendera. Abanyarwanda ntidukwiye guhora tubeshywa n'abanyepolitiki bacu bitwaza kuturindira umutekano kandi ari ukugira ngo buzuze inda zabo.
Musubize2012-06-22 11:06:10
Ndahiro
twige geographie:u Rwanda ruwe namoko atatu :abahutu, abatutsi, abatwa, kongo ituwe n'amoko arenga 400, muriyo harimo:abahutu, abatutsi, abatwa, uganda nayo ifite: abahutu, abatutsi, abatwa, Burundi nayo ifite : abahutu, abatutsi, abatwa,Tanzania nayo ifite abatutsi , abahutu, abatwa igitandukanye kuri bibihugu nuko bimwe bibemera nkabenegihugu , ibindi bibyitirira ibihugu byabaturanyi , icyo kibazo nicyo cya DRC , kandi nicyo cyarigikwiye kwigwaho mbere yibindi byose........
Musubize2012-06-22 11:08:24
birihanze
ariko muri iki gihugu nta ntebe zihaba? ibi bintu byo kwicaza abantu mu mukungugu bitesha agaciro igihugu. C'est vraiment d├ęgradant, quelle que soit la personne! ko ntarabona mufotora Maire cg abandi ntavuze bicaye mu mukungugu ?
Musubize2012-06-22 11:03:27
Ornella
Imitima ya bamwe basohora ibyo bita ngo n'ibitekerezo igomba kuba iboze. Iyo usomye ibyo bavuga bishinyagulira abandi banyarwanda bagobototse mu menyo ya rubamba bituma wumva imhamvu hariho abashoboye kwijandika muli jenoside.
Musubize2012-06-22 11:42:29
Mwene Kalinda
Wowe wiyise Texas ntuzi igihugu kirwana n'ikindi, kuba Ntaganda ari umunyarwanda akaba muri Congo si ikibazo kuko Congo hari abanyarwanda (Congolais Rwandophone ) barenga 5 millions, ibyo rero wabibazo abazungu(colonisateurs) kuko nibo bakase imipaka bagabanya u Rwanda, niyo mpamvu usanga abanyarwanda bari Uganda,TZ,DRC...Waruzi ko abakuriye Polisi Uganda na DRC ari abanyarwanda?Uwa DRC yitwa BISENGIMANA so....ibi byose n'ingaruka za colonisation.
Musubize2012-06-22 11:27:33
ukuri
Aksanti sana Jimmy
Musubize2012-06-22 11:12:06
Claire
Batwereke n'abandi turebe ko amasura yerekanywe kuri TV ya Aldjazila nayo yaba arimo kuko muri 5 mbonyemo ntabarimo.
Musubize2012-06-22 07:57:50
Mbikenge
ariko iyi website ni iya leta kuki burigihe muvuga mubogamiye leta abandi batandatu se barihe ese ni iki gihamya ko bavuwe , bimaze kugaragara ko musigaye muhimba amakuru kugirango leta ivugwe neza niba koko bafasha m23 ikica inzirakarengane bizamenyekana kandi bazabiryozwe niba kandi banarengana bazagirwa abere ntimugashake kuyobya abanyarwanda mu binyujije mwitangazamakurubarajijutse mw a njiji mwe ari mwe .
Musubize2012-06-22 06:46:54
anonimous
kongo yatinye kubica nkuko iyo ibikora yari guhura ninkuba yo herejwe ni za rere inkotanyi ntizikinishwa nkuko zidaterwa ngo ziratera gusa
Musubize2012-06-22 06:47:22
karaha butaka
ni ibibazo, harya ubundi Ntaganda ko ari umunyarwanda ngo ubwo arakora iki MURI CONGO???!!!niyo mpamvu tubazwa ibibazo bya congo!
Musubize2012-06-22 06:48:00
texas
njye nabumvise kuri TVR,umuntu aravuga ngo bamwatse ibyangombwa abaha ikarita y'itora kuko ariyo yarafite?ahuwo aba congoman ni aana beza,aho mu rwanda uri ni uwaho hakozwe umukwabo ntiwerekane irangamuntu ntiwakubitwa ukanafungirwa iwawa?nkanswe uyu wambutse umupaka nta lesser passer!ubu se uyu nawe tumuvugire ngo yarenganye?ibya mission simbyitayeho niba ariyo barimo birabareba ariko nta kosa aba congoman bakoze nta nka baciye amabere ntakujya mu gihugu nta byangombwa noneho kirimo ni intambara ,ahubwo kereka niba bahungaga u Rwanda bakagenda batitwaje irangamuntu
Musubize2012-06-22 11:24:39
A.Ntibizoroha

1  2  3