1  

Ese ingagi ni inyamaswa wafata (Toucher) uko wishakiye ukazishyira ku murongo, ukazikorera soins, ukazigaburira, ukazifotora, ukazereka abashyitsi ? cyangwa izo tubona ku mafoto ni ibiti mwambitse za masque kuko ingagi nyirizina zitatuma muzikoraho bitewe no gutinya abantu cyangwa n'amahane? mudusobanurire uburyo zisabana n'abantu.
Musubize2012-06-21 11:59:28
umusomyi sarah
Iki gitekerezo cya Kats ni cyiza,hari uburyo bwinshi bwari gukoreshwa kugirango iki gikorwa kimenyekanishwe cyane..jye ntibyanankundiye kuba natoranyamo iyo nkunze,ibibazo techniques..naho rwose nanjye nasanze ingagi ari inyamaswa zifite igikundiro koko,naranazisuye, susa groep narayisuye.nabonye aha ntuye ambassade ibimenyekanisha via mail,kuko uwasuye u rwanda cg uwiyandikishije nk'umunyarwanda uba mu mahanga niwe umenya ibyo naho abandi benshi ntibabimenya.
Musubize2012-06-17 09:57:25
Alou
Mbona isi yuzuye abasazi. None se mugiye no gutora miss mu ngagi? ndumva ari byendagusetsa kabisa.
Musubize2012-06-17 09:54:04
zuba
Nagirango nkosore gato, Ingagi yakunzwe n'abantu benshi, yiswe Gikundiro mu muhango wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 16 Kamena, ni mwene Mararo, ariko ibarizwa mu muryango witwa Hirwa. Ikindi ku witwa Kats, Abanyarwanda basura parki nei benshi, n'abazimenyesha abandi ni benshi. Gutora ingagi y'igikundiro byarashobokaga unyuze kuri www.igihe.com (gisomwa n'abantu benshi kugeza ubu) cyangwa ku rubuga www.kwitizina.org
Musubize2012-06-17 10:01:24
TNgoga
Icyo nkomeje kunenga kuri iki gikorwa ni uburyo promotion yacyo ikorwamo. Nko ku gikorwa cyo gutoranya ingagi ikunzwe kurusha izindi nkeka ko byari kuba byiza abanyamahanga aribo bakigizemo uruhare cyane. Nubundi nibo bakunze gusura izi ngagi kurusha twebwe. Ariko nkibaza nibangahe muri aba banyamahanga bazi cg basoma Igihe? Ese habuze indi website yaba iyo mu Rwanda cg mu mahanga iyi voting yakorerwaho mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa kimenyekane hose? Ubundi se abanyarwanda bakunda izi ngagi ni bangahe? Ko usanga abanyamahanga bava i bwotamasimbi ngo baze kureba izi nyamaswa z'ibitangaza, mwambwira abanyarda baba abo mu gihugu cg hanze bangana iki bazisura? Please nitudakosora uburyo bwo kumenyekanisha ibyiza byacu tuzakomeza gusigara inyuma.
Musubize2012-06-16 17:09:17
kats

1